Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyuve barashyira mu majwi Caporal-gendarme Innocent Maniragaba na gitifu kubahata inzoga z’inkorano bakava imyuna mu mazuru

Ikibazo cy’inzoga z’inkorano zirimo :Muriture, dundubwonko, yewe muntu, umunamurajipo n’indi  yitwa Muhenyina  na Magwingi  zengerwa mu Karere ka Musanze , kimaze gufata indi ntera .

Mu karere ka Musanze ho byabaye akarusho kuko uwitwa caporal-gendarme Innocent Maniragaba bakunze kwita Mayira ahagarikiwe na zimwe mu nzego z’ibanze yenga inzoga yitwa  ‘Magwingi ‘yica abantu  abantu vuba vuba kurusha cya yorezo Maburg yagarika ingogo. Igiteye inkeke, aba baturage bo mu Kagari Ka Kabeza mu Mudugudu wa Gashangiro cyane muri Santere ya Kabindi, bavuga ko “Magwingi” uyinyweye abyuka ava amaraso mu mazuru

Ni mu gihe kandi banavuga ko ikorwa mu majyani, isukari, ikawa na pakimaya, ko umuntu yinjira mu kabari irimo nyuma y’iminota 30 agasohoka adandabirana.

Nubwo Abayobozi muri Guverinoma, Polisi y’Igihugu n’inzego z’ibanze bakora ibishoboka byose ngo haboneke umuti w’ikibazo cy’inzoga z’inkorano hari bamwe mu nzego z’ibanze baca mu rihumye ubuyobozi bakajya gukorana na bamwe mu benga izo nzoga ndetse bakabaha amakuru mu gihe hagiye kuba umukwabo wo kuzimena.

Akaba ari muri urwo rwego bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyuve akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Gashangiro bavuga ko babangamiwe n’uwo mushoramari  caporal-gendarme  Mayira Innocent Maniragaba wenga iyo nzoga Magwingi yasajije abayinywa kandi ngo ahagarikiwe na Gitifu wa Cyuve kubera indonke akuramo.

Kubera gushyekerwa bamwe mu baturage bavuga ko Mayira yubatse urwo rwengero hejuru  y’umugezi wa  Rwebeya maze imyanda yose yo muri WC n’andi mazi ava mu bikoni no  mu rugo iwe akamanukira muri wo mugezi .

Mayira avugana na  Rwandayacu.com dukesha amwe mu makuru yavuze  ko,  koko yubatse hejuru y’ ibiraro ariko akaba yaracukuye icyobo cyo gushyiramo  amazi mabi .

Yagize ati: “Ntabwo nanduza Rwebeya kuko amazi ava iwanye aguma mu rugo , ikindi kandi  imyanda iva mu biraro nabicukuriye icyobo  ntabwo bijya mu mugezi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Kayiranga Theobald, avuga ibi bintu batari babizi ariko bagiye kubikurikirana

Yagize ati: “ Ikibazo cyo kuba hari abantu bagenda bangiza ibidukikije harimo no kubangamira imigezi nk’uwo wa Rwebeya urimo uvuga ntabwo twari tuzi ko hari abagikora ibi bikorwa  nk’ibyo ariko ubwo tubimenye tugiye kubikurikirana”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko atari byiza kubangamira ibidukikije kimwe no gusatiriza ibikorwaremezo ku migezi n’ahandi, kuko bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Bamwe mu baturage banywa iyo nzoga Magwingi  bavuga ko impamvu  bamwe bahuma amaso aruko itujuje ubusiranenge kuko bakemanga ko Mayira atanyuze  mu nzira zemewe zirimo  ibigo , RSB n’ibindi bitanga ibyangombwa bimwemerera  uburenganzira bwo kwenga iyo nzoga .

Iyi nzoga Magwingi rero bamwe bamara kuyinywa  bagasinda bakajya gutongana mu mazu, abandi bakajya mu myaka iteze bakayirandura

Umwe mu baturage ati: “Hano  mu Murenge wa Cyuve , Akarere ka Musanze wagirango nta buyobozi buhaba ni ngo muri Congo bamwe mu baturage duhangayikishijwe  n’urugomo ruterwa n’inzoga y’inkorano yadutse zirimo  Magwingi’, zitera abayisomye kuva imyuna,  tukaba dusaba bagasaba inzego z’ubuyobozi ko zahagurukira icyo kibazo.”

. Ubuyobozi bwa Rwanda FDA buvuga ko hagiye gukazwa ubugenzuzi hagamijwe kureba ko abacuruza ibiribwa, imiti n’ibinyobwa byose bubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge

Uwitonze Captone

 2,683 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *