Kamonyi: Yafashwe atanga ruswa kugirango harekurwe moto yafatiwe mu makosa

Habanabakize Valens w’imyaka 24 y’amavuko usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto kuri uyu wa 27 Werurwe, yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa kugirango arekure moto ye yafatiwe mu muhanda idafite ibyangombwa.

Habanabakize usanzwe  atwara moto mu mujyi wa Kigali yafatiwe mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi ubwo yari atwaye moto RD 422I idafite ibyangombwa birimo ubwishingizi, uruhushya rwo gutwara abagenzi,  akaba yari anafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwarangije igihe.

Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi  yavuze ko nyuma yo gufunga iyi moto uyu mumotari yaje ashaka gutanga ruswa kubapolisi kugirango irekurwe.

Yagize ati “Iyi moto yarafashwe irafungwa kuko  idafite ibyangombwa byuzuye, ny’uma y’iminsi itatu ifashwe Habanabakize yaraje yegera umupolisi amusaba ko baganira ku cyibazo cy’iyo moto ikarekurwa’’.

CIP Karekezi akomeza avuga ko uyu mupolisi yamusobanuriye  ibyo amategeko ateganya kugirango ikinyabiziga cyafashwe kirekurwe ariko we akanga kubyumva ahubwo akaza amuzaniye ruswa y’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000 frw) kugirango arekure iyo moto.

CIP Karekezi yasabye abatwara abagenzi barimo abashoferi n’abamotari kubahiriza amategeko agenga ibinyabiziga n’imikoreshereze y’umuhanda aho kumva ko batanga ruswa mugihe bafatiwe mu makosa.

Yagize ati “Birakwiye ko abatwara ibinyabiziga bagira umuco wo kubahiriza amategeko aho kumva ko batanga ruswa , mu gihe bafatiwe mu makosa “.

Akomeza avuga ko abantu badakwiye gutinya amande bacibwa mu gihe bafatiwe mu makosa ngo bumve ko gutanga ruswa aribyo byoroshye kandi ari icyaha kigira ingaruka ku wagikoze ndetse  no ku gihugu muri rusange.

Itegeko rihana ruswa mungingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye. 

Biseruka jean d’amour

 1,234 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *