Tariki ya 8 Gicurasi ni umunsi wo kongera kwibutsa indangagaciro n’ibikorwa by’Umuryango wa Croix-Rouge.

Umunsi Mpuzamahanga wa Croix-Rouge na Croissant Rouge 2024 ni umunsi isi yose yahaye intego yo « Gukomera ku Bumuntu”. Uwa 8 Gicurasi ni umunsi wo guha agaciro ibikorwa by’Ubumuntu n’ Amahame ya Croix-Rouge na Croissant Rouge.

Kubera iki Umuryango wa Croix-Rouge na Croissant Rouge wizihiza uwa 08 Gicurasi?

Umuryango wa Croix-Rouge na Croissant Rouge wizihiza uwa 08 Gicurasi, kubera ko ariyo tariki y’amavuko ya Henry Dunant washinze uyu umuryango. Henry Dunant akaba yaravutse kuwa 08 Gicurasi 1828; avukira mu Busuwisi.  Iyi tariki yafashwe mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro uwashinze uyu muryango.

Uwa 8 Gicurasi kandi ni umunsi wo kongera kwibutsa indangagaciro n’ibikorwa by’Umuryango wa Croix-Rouge. Uyu muryango ugira uruhare rukomeye mu gufasha abagwiriwe n’ibiza bitandukanye, abazahajwe n’intambara n’ibindi byorezo.

Umunsi wa Croix-Rouge utanga kandi umwanya wo kongera gutekereza ku bwitange bw’abakorerabushake n’abakozi ba Croix-Rouge badahwema kwitanga barangwa n’ impuhwe, ubufatanye n’Ubumuntu.

Iyo tuvuga kugira Ubumuntu muri Croix-Rouge, bivuga kwitanga no gutanga, aha nanone bikavuga “Gutangana ibyishimo, hanyuma ibyo byishimo ubitanze bikamugarukira bimubera igihembo”. Twizihiza Umunsi wa Croix-Rouge dusaba ko ikibatsi cy’ubugiraneza kizamuka mu mutima wa buri wese.

Gukomera ku Bumuntu kuri Croix-Rouge y’u Rwanda bivuga iki?

Gukomera ku Bumuntu kuri Croix-Rouge y’u Rwanda ni intero ikomeye cyane kubera ko bijyanye n’intego yihaye yo gufasha no gutabara uhereye ku bababaye kurusha abandi; ibikorwa byayo byose bikaba aria ho bishingiye.

Iyo tuvuze ibikorwa bya Croix- Rouge y’u Rwanda humvikana ibikorwa bitandukanye birimo gutabara abagwiriwe n’ibiza n’ibyorezo ndetse n’ibikorwa byo guteza imbere gahunda yayo y’Agasozi Ndatwa (Model Village) aho ifashiriza abababaye kurusha abandi kwiteza imbere. Ibyo bikaba bikorwa hashyigikirwa gahunda yo kwibumbira hamwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya. Abagenerwabikorwa bafashwa kwizamura bo ubwabo babigizemo uruhare. Muri iyo gahunda y’Agasozi Ndatwa abaturage bigishwa kandi gukumira ibiza barwanya isuri banabungabunga ibidukikije. Bigishwa kandi kugira isuku no guharanira kugira imirire myiza.

Ku munsi nk’uyu, Croix- Rouge y’u Rwanda yishimira ibikorwa by’indashyikirwa bikorwa n’abakorerabushake hirya no hino mu gihugu no ku isi; ikaba inasaba ko n’abandi batarayigana batacikanwa cyane cyane ko ingufu zabo zikenewe baharanira gukomera ku bumuntu.

 

 

 725 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *