Musanze: Polisi yakanguriye abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda kugira uruhare mu mutekano

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ugushyingo nibwo muri kaminuza y’u Rwanda ishami  ryigisha ibijyanye  n’ubuhinzi n’ubworozi bakiriye abanyeshuri bashya baje kwiga muri iyi kaminuza.

Muri uyu muhango Polisi y’u Rwanda yari yatumiwe kugira ngo itange  ikiganiro  ku mutekano. Hatanzwe ikiganiro gifite  insanganyamatsiko igira iti: “Umutekano mu Ntara n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.” Ni ikiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze Superintendent of Police (SP) Gaspard Rwegeranya, hari kandi n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeannine.

Ikiganiro cya SP Gaspard Rwegeranya  kibanze ku gukangurira abanyeshuri kugira uruhare mu mutekano w’aho biga, haba muri kaminuza, akarere bigamo ndetse n’intara muri rusange. Yagaragarije aba banyeshuri ko kaminuza bigamo iherereye mu gasanteri ka Byangabo kazwiho kubamo  ibiyobyabwenge bitandukanye nka Kanyanga n’urumogi abakangurira kuzirinda kubigaragaramo.

Yagize ati: ”Muri aka gace ka Byangabo hakunze kugaragara ibiyobyabwenge bitandukanye biva mu bihugu by’abaturanyi. Murasabwa kutazagaragara muri ibyo byaha bikaba byabatesha amahirwe yanyu yo kwiga kandi mwari mugeze ahashimishije.”

Usibye ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze yakomeje asaba abanyeshuri kuzaba umusemburo w’umutekano muri rusange birinda kujya mu bintu byose byahungabanya umutekano w’abaturage. Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose bamenye amakuru yahungabanya umutekano.

Ati: ”Mwebwe muri  bakuru  kandi murajijutse, muzi umugizi wa nabi kandi munazi neza icyerekezo igihugu cyacu gifite. Murasabwa gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze mukajya mwihutira gutanga amakuru igihe cyose mwamenye abafite imigambi mibi yo guhungabanya umutekano.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Madame Nuwumuremyi Jeannine mu ijambo rye yasabye aba banyeshuri kwiga bagateza imbere igihugu kandi bakajya bifatanya n’abaturage muri gahunda zitandukanye za leta.

Yagize ati: ”Nk’abantu bakuru kandi biga muri kaminuza, aya ni amaboko  mashya twungutse nk’akarere. Turabasaba kujya mwitabira gahunda za leta nk’umuganda rusange n’ibindi bikorwa bihuza abaturage, mubegere mubagire inama zitandukanye zibateza imbere.”

Abanyeshuri bagera kuri 380 nibo bari bitabiriye ibi biganiro ndetse baranabyishimira, byasojwe no gushinga amatsinda abiri, iryo kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-Drugs Club) n’ iryo kurwanya ibyaha (Anti- Crime Club). Abanyeshuri bavuga ko aya matsinda ariyo azajya abafasha guhura bakungurana ibitekerezo, ubuyobozi bwa Polisi nabwo bwabemereye kuzababa hafi.

www.gasabo.net

 23,347 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *