Bamwe mu bakozi ba CIMERWA basaba ubufasha bwihuse kubera igitugu cya Nkusi Paul wubatse akazu .

Ibi ni bimwe mu bitangazwa na bamwe mu bakozi b’uruganda rutunganya sima CIMERWA, ruherereye mu kibaya cya  Bugarama ,Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba

Ubundi  CIMERWA ni uruganda nyarwanda rutunganya sima  abafitemo imigabane  ni Pretoria Portland Ciment (51% ), RSSB(22,5%),Guverinoma y’u Rwanda(16%) , RIG(Rwanda Investment Group 11% ) na SONARWA(0,7%).Byumvikane ko ari uruganda utapfa gutobatoba uko ushaka witwaje icyo uri cyo cyangwa mwene wanyu wahakugejeje kugirango ubone imibereho irambye.

Ubwo twanyarukiragayo, twaganiriye na bamwe mu bakozi badutangariza ko leta n’indi miryango ufite kurengera ikiremwamuntu itagize icyo ikora, bamwe bazarwara  indwara y’umutima baterwa na Paul Nkusi ushinzwe abakozi (Human Resource Manager), DAF( Chief Finance Officer) Rugumya John na John Jovith Maridadi ngo ushinzwe ubucuruzi n’itumanaho (Sales and Marketing Manager ).
Rugumya John(p/net)

Nkusi Paul (P/NET)

Maridadi( P/net)

Nkuko bitangazwa na bamwe mu bakozi ba CIMERWA, batifuje ko amazina yabo atangazwa kugirango batubikirwa imbehe ngo aba bagabo bigize ibimana muri uru ruganda bitwaje ko ngo bakomeye cyane mu muryango FPR ndetse ko bagomba gukora ibyo bishakiye kuko bagabiwe na SYSTEM nyine.

Kubera ubwo budahangarwa bihaye, ngo bahimbye ikintu bise ABAKAJU, kiyobowe n’uwitwa Vincent  kirimo abakozi ba nyakabyizi bahembwa ibihumbi bibiri ku munsi ( 2.000 frws) mu ntoki, bakandika bitanu ( 5.000 frws).

Ubwo twageraga ku ruganda kuganira na bamwe muri abo bakozi ba nyakabyizi batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko imirimo bakoreshwa ntaho itaniye n’iyabacakara.Ngo ni gute umuntu ahera mu gitondo sa moya  kugeza sa kumi n’imwe yikoreye sima ubutaruhuka kandi ntacyo yakojeje mu nda , yataha bakamunagira inoti ebyiri z’igihumbi.Ngo ibintu bakorerwa ntaho bitaniye n’igikorwa cya kinyamaswa.

Umwe ati:”Koko, buriya ubwiye Nkusi, Rugumya cyangwa  Maridadi kwikorera sima umunsi wose wenda bo ukabaha ibihumbi cumi kumunsi, babishobora koko!?”. Bivugwa ko n’abajya kuzana amashyuza nabo bahozwa kunkenke yo kwirukanwa.

Kubera ko abo bagabo bifatiye abakozi ba CIMERWA nk’intama zitagira umushumba , babonye ibyo bakora ntawe ubavuguruza cyangwa ngo akopfore bahimba ikindi kintu ngo kitwa “Project”, kitazwi mu mategeko y’u Rwanda maze bimuriramo  bamwe mu  birabura bahoze ari abayobozi bakuru b’uruganda  rwa CIMERWA.

Muri icyo kintu cya baringa ngo usangamo uwitwa umunyamategeko Mbuguje Munyazikwiye Revocat,  Rutaganda Juvenal wahoze ashinzwe ibikorwa muri CIMERWA.Nubwo Gasore Eric ashinzwe sima nawe baramugera amajanja ngo ajye muri Project asimbuzwe uwo bishakiye.Ngo iyo ushyizwe muri Project, ngo uba wambuwe bumwe mu burenganzira bwo kutabona agahimbazamusyi.

 Gutanga akazi no kwirukana muri CIMERWA ntibigendera ku mategeko, ahubwo ni ibikorwa bya Nkusi Paul, Rugumya John

Bamwe mu bakozi b’uru ruganda bavuga ko bariya ba Nkusi,Rugumyan’umujyanama wabo Maridadi, batazi  aho igihugu kigeze, kuko bahazi baharanira ko uruganda bashinzwe rwagira umusaruro uhagije.

Umwe mu bakozi  twaganiriye ati :”Iyo baba bazi aho igihugu kigeze baba barakuye impanuro mu ijambo rya Nyakuhwa Paul Kagame  mu muhango wo gutangiza Umwiherero w’abayobozi bakuru i Gabiro mu Karere ka Gatsibo,  tariki 9 Werurwe 2019.Icyo gihe Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu gihe bigaragara ko uru ruganda rwa CIMERWA , rutabasha no gukora 1/4 cya sima ikenewe, kandi wareba na nke ikorwa ugasanga ihenze, Leta ikwiye kubivamo ikabiharira abikora bakirwariza byabananira bagafunga imiryango.yo CIMERWA Leta ifitemo imigabane, hari n’abo hanze bafitemo imigabane myinshi ariko bo barunguka, uzi amayeri bakoresha, nta gihombo, igihombo kiri hano ku mugongo wa Leta, nabajije Minisitiri w’Intebe impamvu Leta ishora imari muri CIMERWA, ni ukumira igihombo mwashyize muri iyo kampani kugira ngo umufatanyabikorwa yunguke?”

Perezida Kagame yasobanuye ko CIMERWA, uruganda ruherereye mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, iba yifuza kwiharira isoko ryo mu Rwanda kandi ntinarihaze, avuga ko bibabaje kuba Leta igifite imigabane muri sosiyete idafitiye umumaro Abanyarwanda.

Ati, “Abanyarwanda ntacyo bakuramo, kuko Guverinoma ifitemo uruhare, ngo tugomba kubuza sima iva Uganda, Tanzania n’ahandi ihenze kugira ngo turinde CIMERWA! Aba bagabo aho kumva impanuro ko uru ruganda ntacyo rumariye abanyarwanda,  na gake kari gasigayemo baragahombya bubaka piscine ( icyuzi cyubatswe mu buryo bw’amahoteri ahenze cyo kogeramo).Barongeye bata inshinano zabo bajya mu gihugu cya Uganda kuzana muntu witwa Robert  uhembwa akayabo k’amafaranga menshi .Bivugwa ko ngo nibura yaba yarakuwe muri zimwe mu nganda za sima bikekwa ko ari iza  Rujugiro Ayabatwa Tribert akinjizazwa mu ruganda ku buryo butazwi, nta kizami akoze cyangwa irindi piganwa kubakozi.Barongera bafata uwitwa Denise bamusimbuza  Munyanezae muri LABO.”

Ubwo twageraga ku ruganda rwa CIMERWA, bamwe mu bakozi baho twaganiriye badutangarije ko Dusabe Richard, akigirwa umuyobozi w’inama y’ubutegetsi yavuze ko agiye guhindura imikorere kugirango umusaruro wiyongere ariko kubera igitugu cya Nkusi Paul ashyira kuri buri wese umusaruro wazahaye kugeza nubwo umukuru w’igihugu abivugira mu mwiherero bigasohoka mu kinyamakuru cya leta “Imvaho Nshya.Ibi Dusabe yabitangarije ikinyamakuru www.umuseke.rw

Undi mukozi  nawe ati :”Niba Nyakubahwa yivugiye ko nta musaruro muri CIMERWA, ariko Rugumya John na Nkusi Paul bakaba barakoze umushinga hafi wa miriyoni cumi n’icyenda z’amadorari ( 19.000.000 $) , si uguhuhura ubukungu bwagenda biguru ntege.”

Ubwo twageraga ku ruganda ntibabashije kutwakira, batubwiye ko bari I Kigali mu nama ko nituhagera bazaduha amakuru. Nkusi Paul we, batubwiye ko yari yagize ibyago yagiye gutabara mu gihugu cya Uganda.Naho ushinzwe itumanaho bwana Maridadi yagiye yanga kutuvugisha nyuma aza kutubwira n’agasusuguro kenshi cyane  ngo tuzandike ibyo dushaka barazwi muri iki gihugu  n’iyo mu kirere ntiyabayegayeza.Tugerageje kohereza sms  Rugumya John ntiyasubiza.

Uwitonze Captone

Uwifuza kuduha amakuru yayohereza kuri E-mai:uwicap@yahoo.fr/ uwitonzecapiton@gmail.com cyangwa akaduhamagara kuri tel:0783443758/ 0788452689

 3,069 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *