Past Kayigamba Callixte wo mu itorero AGAPE church arashaka guhirika nyobozi ya ADEPR

Nyuma y’aho itorero ADEPR , riherewe ubuyozi bushya bugizwe na Past.Karuranga Efrem  nk’umuvugizi n’umwungirije  Karangwa John, muri iryo torero hongeye kumvikana umwuka mubi.

Nkuko bitangazwa na bamwe mu bakristu basengera muri iryo torero ngo uwo mwuka mubi urakwirakwizwa  n’agatsiko kayobowe na Callixte Kayigamba( uwo mubona ku ifoto ufite micro), wahoze akuriye  itorero AGAPE CHURC mu Rwanda.

Ngo Kayigamba yarakugendeye ashaka ikizu kituye iyo za Tumba  mu Karere ka Huye ahashyira ibiro by’itorero rye AGAPE CHURCH,ngo yarabwirije biranga , ntihagira abayoboke baza .Abonye bitagenda arisigira umuntu ngo ajye amuha ayo abonye  .Ubwo Kayigamba yahise yerekeza inzira ya  ADEPR-Nyakabanda.Ndetse byaramuhiriye kuko yahise aba perezida wa CEA wa ADEPR.

Bikaba bivugwa ko ari kunaniza nyobozi ya ADEPR , ku nyungu ze bwite abyitirira abakristu.Byumvikane ko inyungu atabonye muri AGAPE CHURCH, ari guzishakishiriza muri ADEPR ku ngufu.

Mu iki cyumweru hari inzandiko ziri gukwirakwizwa hirya no hino zivuga ko akakrisitu ba ADEPR bandikiye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Itorero bamusaba kweguza abagize Biro Nyobozi kuko bananiwe gukemura ibibazo bitandukanye byugarije itorero.

Bamwe mu bakristu batifuje ko amazina yabo atangazwa, babwiye ikinyamakuru Gasabo ko nta wundi wihishe inyuma y’icyo gikorwa uretse Kayigamba Callixte.Ngo hari uwamubajije aho akura ingufu zo kuvuga rikijyana muri ADEPR, abasubiza ko batagomba kugira ubwoba n’umususu wo gukuraho Karuranga na Karangwa  ngo kuko yabitumwe n’ibukuru.Ngo yirwa abeshya ko  aziranye byihuse na madame  Dr Kayitesi Usta, umuyobozi mukuru wa RGB.

Bamwe mu  bakirisitu baganiriye na GASABO, bakomeje bashumangira ko ibyo bitangazwa na Kayigamba Callixte, abyitirira abakristu bose batabimutumye ngo niba afite ikibazo ku giti cye , ashaka uko agikemura atabitwaje  .

Bamwe mu bakristu bakomeza batangaza ko barambiwe kuba ikiraro cyo kwambukiraho babitwaje .Niba Kayigamba abona , ibyo yifuza bitagenda neza muri ADEPR, nkuko abyifuza yakweguye atiriwe atezamo rwaserera?

Bamwe bati:”Ese abwirwa n’iki ko ari mu kuri mu gihe yananiwe kuyobora itorero  AGAPE church, ritari rigizwe n’abayoboke hafi ijana na mirongo itanu ( 150), none ageze muri ADEPR, igizwe hafi na miriyoni 2 ngo hari ibibazo by’imiyoborere.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem,nawe yatangaje ko ibiri gukorwa atari abakristu ari abantu ku giti cyabo. Ngo hari abantu ku giti cyabo bagenda bahembera umwuka utari mwiza hagati y’abakirisitu.

Uwitonze Captone

 2,201 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *