Munyakazi Sadat ananiwe kuyobora Rayon sports shampiyona itaratangira.
Urwishe ya nka ruracyayirimo, bamwe mu bafana b’ikipe Gikundiro ariyo Rayon sports , baratangaza
ko mu gihe kitarenze igice cy’umwaka hongeye kuzamo ibibazo bizanywe na Perezida wayo
Munyakazi Sadat.
Uyu mugabo Munyakazi , abafana bamurega kubaka ishyamba we ,ubwe avuga ko bamurwanya.
Ngo kunanirwa kuyobora ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda no mu karere ni ukunyagwa zigahera.
Abafana bavuga ko igituma ikipe yabo banavuga ko ari iyi imana bitewe n’ubwinshi bw’abafana
impamvu idatera imbere , hafi abayiyobora si ukuyikunda kurusha abandi cyangwa kuyishoramo
amafaranga , ahubwo bamwe yababareye umutahe wo kwikura mu bukene no kuzahura umutungo
wabo.
Ikipe ya Rayon sports ubu iravugwamo ibibazo biterwa na Perezida wayo Munyakazi Sadat kubera
gushaka kuyigira ikiraro cy’ubukire bwe n;umuryango we.
Munyakazi Sadat na MK CARD ye barakora ubucuruzi muri Rayon sports ku buryo bunyuranije nibyo
itangira yasezeranije abanyamuryango.
Sadat Munyakazi ,perezida wa Rayon Sport (Photo-Gasabo)
Biravugwako mu ikipe ya Rayon sports hadutsemo ibibazo by’ingutu kandi bitejwe na Sadat ,nkaho
yatangiye yanga gusinyisha abakinnyi ,kongeraho ikibazo cy’umutoza.
Abafana b’ikipe ya Rayon sports baribaza ukuntu umugore wa Sadat azacuruza imyambaro yose
izakoreshwa muri iyi shampiyona kandi mu gihe Sadat yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru
yaravugaga ko isoko rizajya ritangirwa mu ruhame.
MK CARD mu nshingano zayo, harimo ko igomba kujya imurikira abanyamuryango uko yinjiriza
ikipe,kongeraho ibikorwa byayo.
Bamwe mu banyamuryango baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo net bakanga ko amazina yabo
yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo batangaje ko Sadat yazanywe na Muvunyi Paul
bafatanya kwirukana abakinnyi abandi babaha APR FC.
Bamwe mu bafana batangaza ko Sadat na Muvunyi Paul, bakoze mafia yo kwirukana no kugurisha
abakinnyi muri APR. FC bakirira injawuro.
Nubwo byabahiriye ariko byateye icyuho Rayon Sport bituma ijegajega.
Ubwo twageragezaga gushaka Sadat ntibyadukundiye kugirango tumubaze kuri MK CARD yateje
ikibazo kongeraho n’uburyo we n’umugore we aribo bihaye isoko ryo gucuruza imyambaro yose ya
Rayon sports.
umunsi Sadat azatuvugisha tuzabagezaho icyo yatangaje kubimuvugwaho ko yananiwe kuyobora
ikipe .
Nyirubutagatifu Vedaste
3,198 total views, 1 views today