Study in Rwanda, gahunda abanyamahanga bagiye kujya Baza kuvoma ubumenyi mu Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Kamena 2019, abafatanyabikorwa mu burezi batandukanye bagaragaje ko ireme ry’uburezi mu Rwanda rishobora gutumbagira rikaba ryagera no ku ry’ibihugu bimaze igihe ari ibihangange mu by’uburezi, kandi ngo gahunda ya Study in Rwanda ubwayo ni inzira nziza izazamura ibendera ry’u Rwanda binyuze mu burezi.

Prof. Tombola Gustave ni umuyobozi wungirije wa kaminiza y’ubukungu n’ubukerarugendo (UTB), yagize ati “Ireme ry’uburezi ni urugendo rukomeza, ntirijya rigerwaho kandi ni rimwe ku Isi hose. No muri ibyo bihugu bavuga ko birifite, usanga hari amashuri ari hasi cyane, ari hagati ndetse n’ari ku rwego rwiza”.

Akomeza avuga  ko kuba nta kaminuza yo mu Rwanda iza hafi ku rutonde rw’isi, biterwa nuko hari byinshi bigenderwaho bitari ireme gusa kuko harebwa byinshi harimo  n’umutungo Kaminuza iba ifite, bityo bigatesha amanota zimwe muri kaminuza zikennye zirimo n’izo mu Rwanda.

Prof. Abraham Waithima, ni umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kigali(university of Kigali), avuga ko atemeranywa n’abavuga ko mu Rwanda nta reme ry’uburezi rihaba.

 ati “Hari ikoranabuhanga rigenda rivumburwa n’abize mu mashuri yo mu  Rwanda. Hari abahize kandi  bajya gukomereza  mu bihugu byo hanze mu byiciro bihanitse bakaba aba mbere, ntiwavuga rero ko aho yize nta reme ry’uburezi rihari”.

Umuyobozi wa Study in Rwanda, Gakwandi Claude, avuga ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona amahirwe ari mu Rwanda akenshi aterwa no kutamenyekanishwa.

Ati “Iyo urebye uko twakira abanyamahanga n’uburyo tuborohereza, ukareba ko hari gahunda yo gukangurira abantu gukoresha iby’iwacu, iyo gukangurira abanyamahanga gusura u Rwanda, birakwiye ko n’uburezi bumenyekanishwa bagakangurirwa kwiga mu Rwanda”.

“Study in Rwanda” ni gahunda  igamije kureshya abafite Kaminuza zikomeye mu mahanga kuzana amashami yazo mu Rwanda, hakabaho kuzana abarimu b’abahanga baza kuhigisha  no kuzana porogaramu zimwe na zimwe zigishwa muri Kaminuza zo mu mahanga zikazanwa mu Rwanda  ndetse no gushishikariza abanyamahanga kuza kwiga muri Kaminuza zo mu Rwanda, hakabaho n’ubufatanye bugamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda kandi ngo aho bigeze biratanga icyizere gifatika.

Iyi gahunda yiswe ‘Study in Rwanda’ iri gukorwa ishyigikiwe n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB), Ikigo cy’igihugu cy’uburezi( REB) Open University, Carnegie Melon Un, African Leadership University(ALU) U.G.H.E.(University of Global Health Equity), African Institute of Mathematical Studies, Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu cy’imyuga n’Ubumenyi-ngiro (WDA) n’abandi batandukanye.

Abanyeshuri bajyaga kwiga mu bihugu byo hanze bakaba bazahungukira byinshi dore ko n’amafaranga y’ishuri azaba ari hasi ugereranyije nayo bakoreshaga bajya kwiga hanze.

Biseruka jean d’amour

 5,957 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *