Igihe ufata imiti y’imitezi cyangwa mburugu ntiwemerewe gukora imibonano mpuzabitsina

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko kutivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku gihe kandi neza bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu zirimo n’ubugumba.

Imitezi na mburugu ni indwara zandurira ahantu hamwe ariko ntizigira ibimenyetso bimwe , cyane cyane zifata abantu bakunda ibyo munsi y’umukondo  kandi ku bagabo badakebye (badasiramuye) , kubera kudasukura bihagije igitsina cyabo noneho mikorobi iyitera yahagera ikororoka.

Mu gihe hari abatangaza ko barwaye malariya , impyiko ariko biragoye kubona umuntu utanga ubuhamya ko yanduye imitezi cyangwa mburugu , babigira ibanga  ku buryo indwara zibazahaza ntacyo baratangaza .

Imitezi iterwa na mikorobe yo mu bwoko bwa bagiteri yitwa Neisseria gonorrheae, ikaba ikura ku buryo bworoshye iyo igeze ahari ururenda mu mubiri. Bivuze ko iyi mikorobi ikura cyane iyo igeze mu myanya ndangagitsina y’umugore, mu nkondo y’umura, mu mura, no mu miyoborantanga, ku bagore.

Ku bagabo yororokera cyane mu muyoboro w’inkari, ari naho hanyura amasohoro. Iyi bagiteri kandi ishobora no gukurira mu kanwa ku bakora imibonano mu kanwa, mu kibuno ku baryamana bahuje ibitsina, no mu muhogo.Mburugu yo cyangwa se Syphilis (Sifilisi) ni imwe mu ndwara zandura kandi zigakwirakwizwa binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, zitwa treponema pallidum, zishobora gukwirakwizwa mu gihe cy’imibonano binyuze mu kanwa, mu gitsina cyangwa mu kibuno.

Mu gihe uri gufata imiti y’imitezi cyangwa mburugu  ntiwemerewe gukora imibonano, unayikoze wakoresha agakingirizo.

Ni byiza gufata imiti uko muganga yagutegetse kandi ukayimara. Kuyifata nabi kimwe no kwivura magendu bigira ingaruka zinyuranye haba ku bagabo no ku bagore.

Ku bagore iyo  indwar y’umutezi itavuwe neza bishobora guteza kubyimbirwa mu kiziba cy’inda bikaba byatera kwangirika kw’imiyoborantanga, bityo hakaba hazamo n’ubugumba.

Bishobora kandi gutera gutwitira inyuma y’umura, ibi bikaba bigira ingaruka z’uko inda ivamo, yaba itanavuyemo bikaba byatera ikibazo umugore utwite.

Kwandura umutezi utwite bigira ingaruka ku mwana kuko iyo atavuwe neza umwana we arayivukana. Ikindi ni uko byateza gukuramo inda, kubyara umwana udashyitse cyangwa umwana akavukana ubwandu bw’amaraso.

Ku bagabo kutavurwa neza bishobora gutera epididymitis, indwara yo guhora utonekara ubugabo, na byo bikaba byatera ubugumba udafatiranye hakiri kare.

Nubwo imitezi na Sifilisi  zandurira cyane cyane mu mibonano idakingiye ariko ntigira ibimenyetso bimwe .Nta na rimwe wumva bavuga ko kanaka cyangwa nyirarunaka yabaswe na mburugu nkoko abivuga ku barwayi bazahajwe m’imitezi , ariko mburugu yibasira umubiri mu buryo butatu: ubw’ibanze, ubwisumbuye n’ubwo hejuru cyane, gusa mu gihe igifata umuntu hari ibimenyetso bimwe na bimwe igaragaza.

Bimwe mu bimenyetso bya mburugu ni ibiheri cyangwa ibituri Iki ni cyo kimenyetso cya mbere kigaragara ku barwayi b’iyi ndwara. Ku bagabo, ushobora kubona igiheri kirimo amazi cyangwa akabyimba gato, ariko wumva kitababaza ku gitsina.

Ku bagore, akenshi hari igihe kiba kiri imbere nko mu nkondo y’umura ku buryo bitakorohera kukibona, ariko hari n’igihe kiza inyuma ku gitsina, ntugire uburyaryate cyangwa ububabare wumva.Hari kuribwa imikaya, kugira umuriro no gutakaza ubushake bwo kurya .

Mu mwaka wa 2023 ,Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwavuze ko muri uwo  mwaka  umubare w’abivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina wiyongereye ukagera kuri 5.3% uvuye kuri 4.2% mu mwaka wa 2022.

Dr. Charles Berabose, umukozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi zandurira mu maraso muri RBC, yabwiye itangazamakuru ko ubwiyongere bw’abitabira kwivuza izo ndwara bushingiye ku bukangurambaga bukorwa mu gihugu.

Ikigo cy’u Burayi gishinzwe Gukumira no kwita ku ndwara z’ibyorezo (ECDC), cyatangaje ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo imitezi na mburugu zikomeje kwiyongera, kigahamagarira ibihugu gufata ingamba zo kuzirinda.

Raporo ECDC igaragaza ko mu 2022, abarwaye imitezi bo mu bihugu 27 iki kigo gikoreramo bari 70.881 bangana na 48%, bavuye kuri 46.728 mu 2021, mu gihe abarwaye mburugu ari 35.391, bangana na 34% na ho abarywaye uburagaza (chlamydia) ni 216.508 bangana na 16%.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko buri munsi abantu barenga Miliyoni imwe bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uwitonze Captone

 2,016 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *