Abaturage bo mu Karere ka Ruhango , barashinja Munyakazi SADATI ko yabaguriye inka zigapfa

Leta y’ubumwe  ifite gahunda  yo koroza  buri munyarwanda ,inka nziza zitanga umukamo.Ni muri urwo rwego mu Karere ka Ruhango mu cyahoze ari komini Ntongwe  hashyizweho uburyo bwo kwegereza  abaturage inka z’inzungu zitanga umukamo.Inka zatanzwe  ngo zari izo  ubwoko bwa firizoni ( frizien), Jersey na Cross.

Bamwe mu bazihawe batangaza ko , uwari wahawe isoko Munayakazi Sadati,bamushinja kubapfunyikira amazi y’ibisusa.                                                           Munyakazi Sadate ( Ph/net)

Umwe mu bazihawe ati:”Twumva ko Munyakazi yahawe kiriya kiraka na bamwe mu bavugaga rikijyana mu Karere ka Ruhango .Icyo gihe ngo byaba nibura byarahawe  umugisha na Ndayisaba Figele wari guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Celestin Twagirimukiza wari meya wa Ruhango   na Nyunyabagisha Valens wari senateri, uvuka muri ako Karere.”

Bwana Hitimana Francois, ukomoka mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Burema,  Umurenge wa Kinazi akaba yari ahagarariye bamwe mu bazihawe,  akaba asaba Akarere ka Ruhango kubashumbusha  izindi kuko izo bari bahawe zimwe zapfuye,  izindi zikaba zitaratanze umusaruro nkuko bari babibijeje.

Bwana Hitimana Francois ati:”Ziriya nka zaraduhombeye cyane zaduteje igihombo gikomeye kuko twazifashe ku ideni rya Banki y’Abaturage.”

Urutonde rw’abazihawe

Amazina Umudugudu Akagari Umurenge
1.Nirere Bosco, yahawe inka ifite agaciro k’ibihumbi 480.000 frws, yarapfuye. Nyabinyenga Nyabinyenga Ntongwe
2.Munyakayanza Gideon Murambi Burema Kinazi
3.Niyonsaba Fripo Burema Burema Kinazi
4.Nibake Vestine Nyarugenge Burema Kinazi
5.Ruhezamihigo Jean d’Amour Nyarugenge Burema Kinazi
6.Niyonsaba Hassan, yahawe inka ifite agaciro ka 550.000 frws, yapfuye rugikubita Burema Burema Kinazi
7.Uherekeje Lydia , inka bayimuhereye ibihumbi 480.000 frw, ipfa itamaze kabiri Burema Burema Kinazi
8.Ntagawa Jonas, wayoboraga ishuri ADENTO Nyarugenge Burema Kinazi
9.Habimana Narcisse   Kinazi Kinazi
10.Kibibi Calixte, yahawe inka ya 550.000 frws, yarapfuye. Burema Burema Kinazi
11.Harindintwari Joachim, bamuhaye inka ya 500.000 frws, yarapfuye Rutabo Rutabo Ntongwe
12.Kayigamba Narcisse, inka ya 400.000 frws’ yarapfuye   Burema Kinazi
13.Rwemayire Lambert   Kayenzi Ntongwe
14.Hategekimana Bosco Nyarurama Nyarurama Ntongwe
15.Ngayabahizi Damacsene   Nyarurama Ntongwe
16.Mukandori Stephanie   Gako Ntongwe
17.Kayihura Eric   Burema Kinazi
18.Ndagijimana Jean d’Amour, bamuhaye inka ya 335.000 frws, yarapfuye.   Burema Kinazi
19.Sebununguri JMV Nyakabungo Nyarurama Ntongwe
20.Habimana Jean Pierre   Burema Kinazi
21.Kabayiza Faustin   Burema Kinazi
22.Kwihangana Innocent   Rubona Kinazi
23.Munyaburanga Innocent , yahawe inka ya 625.000 frws, irapfa.UYu yari ahagarariye ikigo cy’abaporoso . Nyarugenge Burema Kinazi
24.Ndaberetse Slyvestre   Gasuna Ntongwe
Nkubito Ptotogene, inka ifite agaciro ka 480.000 frs   Kinazi Kinazi
25.Ndayisaba Eriab   Burema Kinazi
26.Niyonzima Fripo   Burema Kinazi
27.Ndayishimiye Ismael, yahawe inka ya 420.000 frs irapfa.   Kinazi Kinazi
28.Hitimana J.Damacsene   Burema Kinazi
29.Mukundwangeyo  Gloriose   Burema Kinazi
30. Rutabagisha Saratiel   Mutima Ntongwe
31.Nzihahira JBaptiste   Nyakabungo Kinazi
32.Uwera Alphonsine , bamuhaye inka ya 440.000 frws, yarapfuye.   Burema Kinazi
33.Karekezi Salim, bayimuhereye 420.000 frws, irapfa   Kinazi Kinazi
34.Ndagijimana J.d’Amour   Burema Kinazi
35.Ahanyagasani Protogene   Nyagisozi Ntongwe
36.Nzabahimana J.Pierre   Kinazi Kinazi
37.Ruhezamihigo  J.d’Amour   Burema Kinazi
38.Ruhezamihigo Hassan , bamuhaye inka ya 440.000 frws, irapfa.   Burema Kinazi
39.Niyonsaba Firipo, bayimuhereye 550.000 frws, irapfa.   Burema Kinazi
40.Ngamije  Marie Vianey , bayimuhaye kuri 500.000 frw, irapfa   Ntongwe Ntongwe
41.Rukebesha Elysee, bayimuhaye kuri 480.000 frs irapfa   Gasare Kinazi
42.Nyinawankusi Jeanne d’Arc, bayimuhaye kuri 440.000 frws irapfa     Kinazi
43.Nkurunziza Michel, yatanze 550.000 frws   Burema Kinazi
44.Ntagengwa Sostene , bayimuhereye ku mafaranga 480.000 frws, ishaje ntacyo yamumariye     Ntongwe
45.Utamuriza Josee, we bayimuhereye 480.000 frs, Imana ishimwe iracyariho .     Ntongwe
46.Mukabyagaju Cansilda, yayifatiye kuri 420.000 frws, ku bya Nyagasani nayo iracyahumeka .     Kinazi
47.Ntagungira Francois, yayifatiye kuri 460.000 frws   Burema Kinazi
48.Anaclet Nsengimana, yayihawe kuri 550.000 frs irapfa.     Ntongwe
49.Niyonzima Phirbert , bayimuhereye 480.000 frws irapfa     Kinazi
50.Nshimyukiza Damacsene  yahihawe kuri 350.000 frs irapfa.      
51.Majyambere Phirbert , yatanze 500.000 frs yarapfuye.     Kinazi
55.Munyakayanza Phirbert , yayifashe ku 440.000 frs, irapfa.     Kinazi
56.Niyirera Emmanuel , yatanze 335.000 frs, irapfa     Kinazi
57.Sibomana Theophile , nawe yatanze 335.000 frws irapfa.     Kinazi
58.Ntibimenya Theophile watanze 350.000 frs, igapfa     Kinazi

 

Bariya twavuze hejuru ntidushyireho amafaranga batanze , ntituramenya umubare nyawo .Si aba gusa, kuko hari n’abandi batanze amafaranga yabo , bahabwa inka zigapfa.Andi makuru tuzayabagezaho ubutaha.

Umwe mu batanze inka, yatubwiye ko , bo icyo bakoze kwari gushyikiriza inka benezo nkuko byari mu masezerano.Kuba zimwe zarapfuye ngo ntibabibazwa kuko batari gukurikirana imibereho yazo ya buri munsi, ijyanye no kuzigaburira cyangwa kuziha imiti.

Ati:”Zishoboke kuba zarapfuye bitewe na climat cyangwa ubundi buryo bazifashemo.”

 Nyirubutagatifu Vedaste

 

 

 

 2,621 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *