Mafia iteye ubwoba muri koperative KOADU -Rubavu

Hashize igihe kirekire koperative Dukundumurimo, KOADU , mu Karere ka Rubavu ivuzwemo ubusahuzi buteye ubwoba.Nubwo bamwe bafunzwe abandi  bidegembya , bivugwa ko abari hanze bari gukora ibishoboka byose ngo n’abari mu gihome barekurwe baburane  bose bari hanze.

Umwe mu banyamuryango ati;”Twarambuwe, ntacyo tukigira abandi bari kubaka imiturirwa.Ntibyumvikana ukuntu madame Nyirandabaruta Marthe, umugore wa Mbanjimbere Faustin, yacitse ubutabera akaba ari yidegembya iGoma muri Congo yubaka umuturirwa mu mafaranga ya koperative yacu KOADU. Iyo igihe cyo  kwitaba  ubutabera kigeze yohereza  umwunganira.Turasaba leta kumuzana akitaba ubutabera agasobanura uko yakiriye  ibihumbi ijana by’amadorari  (100.000 $ ) , yohererejwe n’umugabo we,  ubwo yari yagiye gushaka ibikoresho mu Bushinwa na Dubai by’ibagiro.Dukomeze twicwe n’inzara yubaka imiturirwa, umuhungu we , avimvira mu modoka y’igitangaza iyo za Rubavu-Musanze-Kigali atekinika uko se, yafungurwa naho nyina agasibwaho icyaha.

Inyubako y’ibagiro ya  Coopérative Dukundumurimo -COADU

Undi munyamigabane  wa KOADU-Dukundumurimo ati:”Abantu badukozemo bizinesi,  birira ibyiza bya koperative ,  none  inzara itugeze ku buce.Icyatubabaje nuko bamaze guhaga bashatse  guteza cyamunara koperative yacu mu rwego rwo gusisibiranya ibimenyetso.Ikindi kibabaje nuko bakunda kutera ubwoba ngo barazwi mu nzego zose basangira n’abafande na maneko.Tukaba dusaba leta n’izindi nzego kutumenyera abo bafande bavuga abaribo .Kuko nta Afande wo  mu Rwanda cyangwa maneko wakora amakosa yo guhishira ibisambo.Twizere ko baba bavuga  ba Afande na maneko  bo muri Congo mu cyo bise article 15.”

Umwe mu bakurikirana bugufi urwo rubanza wa KOADU ati:” Tariki ya 15 Nzeli 2020 , i Musanze  mu rukiko rw’ubujurire, nibwo hari gusubukurwa urubanza Mbanjimbere Faustin na bagenzi be baregwamo ubusahuzi no kwigwiza imitungo bya koperative KOADU.Ntirwabaye , rwimuriwe  undi munsi.Bamwe mu banyamuryango bari bitabiriye iburanisha, batashye amara masa , bagenda bavuga ko ari uburyo bwo gutinza urubanza ku nyungu z’abaruregwamo.Bakaba bafite impungenge ko rwazaba ku munsi utazwi bagashiduka ababuranyi bagizwe abere.Kuko bivugwa ko umuhungu wa Nyirandabaruta Martha  na Mbanjimbere Faustin, adasinzira yirirwa muri mafia zo gufunguza se, ngo hakaba hari abavoka birwa bimirira ifaranga ngo bari muri izo nduruburi.Ariko ngo n’abanyamuryango ntibicaye , birwa bacunga izo mafia.Andi makuru tuzagenda tuyabagezaho mudukorere ubuvugizi.”

Umunyamabanga wa koperative madamu Mukanoheri Beata ati:”Nibyo koko urubanza ntirwabaye , rwimuriwe undi munsi, ariko twizere ko noneho tuzabona ubutabera  buhamye, ntidukomeze kurenganwa.Bagarure ibyo bariye .Mbere bagiye badukina imikino bigeraho Amri, wari noteri w’Umurenge wa Rubavu acika kandi yari gutanga ubuhamya bw’ubusambo akekwaho n’uburyo yakoranye na Faustin gucura impapuro mpimbano.”

Ngo hagomba gusobanurwa uburyo bwimbitse uko rwiyemezamirimo Hakizimana Hassan, yahawe  isoko ryo kubaka ibagiro n’ inyandiko mpimbano zivugwamo .Kuko bivugwa ko COADU yatsinzwe nabayubakiye ibagiro babashinja kutabishyura miliyoni 265 z’ imirimo yinyongera mu gihe kandi abagize Coperative bavuga ko nta mirimo y’inyongera yabayeho ahubwo habaye ubugambanyi hagati ya Rwiyemezamirimo n’abari abayobozi ba Coperative nka Mbanjimbere Faustin n’ibindi bisambo byihishe ubutabera bigomba gucakirwa.

Ako kagambane kabayeho ubwo bahimbaga imyanzuro y’ inama rusange bagasinyira abanyamuryango ba COADU,  ko bemeje ayo mafaranga bitarabayeho .

Twabibutsa ko, Koperative COADU yashinzwe mu 2009, igamije ububazi bw’inka. Mu 2012 ni bwo yatangiye kubaka ibagiro ryagombaga kurangira mu 2015 , iza kugaragaramo ibibazo ku buryo mu 2016 ari bwo RCA yahagaritse komite yayiyoboraga nyuma yo gutahura uburiganya mu masoko yatangwaga mu myubakire y’ibagiro.

 

 2,548 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *