Abakozi ba kampani Royal cleaning ltd bakomeje kwibaza imikorere ya Sikitu Jerome

Uwiyita umunyemali   akaba  n, umunyamigabane shingiro wa kampani Royal cleaning ltd aravugwaho guta inshingano, akongeraho kugandisha abakozi.Kuba ataboneka kun kazi avunisha bagenzi be kuko aho yagombye gukora hakorwa abandi.

Umwe ati:’’Ibaze , ariko ni urugero , niba yari ashyinzwe abakozi ba Kacyiru, Kimihurura na Kanombe akaba ataboneka ,yarabataye batakimubona ndetse no mu biro ntahakoze ibirenge,  byumvikane ko hari ufatanya inshingano 2  akamusimbura kugirango azibe icyuho yasize.’’

                    Sikitu Gerome ( Photo/net)

Hafi mu bakozi bakorera kampani royal cleaning ltd baganira ni ikinyamakuru gasabo ariko bakangako amazina yabo atangazwa ku bwumutekano wabo ngo Sikitu Jerome yahamagayemo bagenzi babo amubwirako azanye umunyamakuru wa Royal fm ngo atuvugire akarengane kacu noneho umuyobozi ahanwe kandi atwishyure, ariko  twe twanze kugira icyo tuvugana numunyamakuru.

Uwo  mukozi ati:’’Umunyamakuru  yaje aho dukorera  hano  tugiye azanye  Karambizi DASSO , ukorera ku Murenge wa Gitega , atubwirako  uwo munyamakuru avuye kubonana na gitifu w’Umurenge akamubwira kujya gushaka  abakozi ba royal cleaning ltd , bakivugira ibibazo byabo.Icyo twamenya nuko uwo munyamakuru yegereye udukuriye witwa  Emmanuel  nawe amubwirako ntakibazo kampani ifite.’’

Bivugwa  ko hashize iminsi nta nkuru itambutse Sikitu yaje guhamagara bamwe mu banyamakuru kugirango abahe amakuru yukuntu yarenganye cyane ashaka kuvugira abakozi badahembwa.

Ngo buri munyamakuru yamusabye ibimenyetso Sikitu ati :’’Muzabaze Modeste niwe ubizi kandi njya no kuburana n’ikinyamakuru Gasabo yaramperekeje.’

Abo banyamakuru ngo bagize amatsiko yo kumva no kumenya ukuntu umunyamigabane asenya kampani agamije no kuyikuraho burundu?

Ubwe Sikitu tuganira yantangarijeko bose abo bafatanije kampani ntawumurusha amafaranga kandi ko yiteguye kujya mu nkiko

Gasabo yabajije Sikitu iti, ujya gushinga kampani na bagenzi bawe mwari musanzwe muziranye cyangwa mwahuye muyishinga?

Sikitu  ati:’’twari tuziranye ariko ikibazo barayikubiye bonyine ngiye kwiyambaza inkiko.’’

Gasabo wumva inkiko arizo zakemura ikibazo ese ubundi ubishyuza angahe?

Sikitu mbishyuza menshi kuko nagiye mbaguriza babuze ago guhemba

Gasabo hari amakuru akuvugwaho ko wacigemo ibice abakozi  ubabwirako badahembwa ubashyira itangazamakuru ngo babitangaze byifashe gute?

Sikitu uko ukorera abandwanya nanjye ngomba gushaka abamvugira ibya kampani bikamenyekana

Gasabo ko ukekwaho guta akazi no gukoresha umutungo nabi byifashe gute?

Sikitu ibyo ni ibinyoma nzabarega , nzahangana nabo  kandi nzabatsinda kuko mfitemo umutungo

Gasabo usoza watangaza iki kubigendanye nibikuvugwaho nibyo ukekwaho?

Sikitu nshimyeko noneho umpaye akanya ukamvugisha ngatangaza uko mbyumva naho ibindi nimva mu nkiko nzakubwira.

Gasabo:Murakoze cyane.

Twabibutsa  ko Sikitu akunze gukina filme muri 2014 yasohoye filimi yitwa “Akatari amagara”, yarimo abakinnyi bazwi muri “Zirara zishya” yitiriwe Kanyombya, hamwe n’umugabo ufite umubyibuho udasanzwe nkuko mubyobonera ku ifoto.

Nyirubutagatifu Vedaste

 1,296 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *