Ibyari bihishwe byahishuwe muri kampani Royal cleaning Ltd Sikitu nitsinda rye bagumuye abakozi

Ibihe biraguhishira ugakomeza ugakora amakosa  ukagirango waratsinze cyangwa watsinze, ibi nibyo byagaragaye muri kampani Royal cleaning Ltd aho bamwe mubakozi bayo babyutse bigaragambije mu mujyi rwagati bavugako badahembwa

Abavugaga batahembwe, ni umwe mubanyamigabane ba kampani Royal cleaning Ltd ariwe sikitu jerome yakoresheje abakozi kwigaragambya kandi bitemewe mu gihugu kuko mbere yo gukora imbyigaragambyo igomba kubisabira uruhusa.

Ibi nibyo byagaragaye kuko abayobozi ba kampani Royal cleaning Ltd, abayobozi  b, umujyi wa kigali, inzego z, umutekano babaza umwe kuwundi mu bakozi icyatumaga bigaragambya?

umwe mubakozi yavuzeko amaze imyaka icyenda, undi imyaka itanu undi amezi atandatu ngo badahembwa , bahise bababaza icyabateye kwigumura ukwezi kutarashira?

Umwe yatangarije izo nzego ko ubayobora witwa Nepo Ntibimenya  hamwe na Habihirwe Emmanuel ko ngo babwiwe ko batazahembwa .

Undi yakomeje avugako Sikitu jerome yaje agaparika imodoka akabaganiriza akababwira ngo bigaragambye.

                                             Sikitu Jerome photo/net

Andi makuru ngo Sikitu yagannye inzego kugira ngo aregere umugabane shingiro we ariko ntaregera bagenzi, ahubwo  agamije kugandisha  abakozi.

Sikitu yareze ikinyamakuru gasabo muri RMC urwego rw, abanyamakuru bigenzura avugako yasebejwe atahawe umwanya mu nkuru yacu ubu turerekana ko bamwe mu bakozi bamushinjeko yazanye umunyamakuru wa Radio Royal fm kugirango abavugishe ko badahembwa.

inzego zose zaganiriye nabakozi ba kampani Royal cleaning Ltd, batashye  banyuzwe nimpanuro bahawe biyemeza kwitandukanya na Sikitu n, itsinda rye ryabagumuraga

Umukozi umwe yatangarije inzego zose ko Sikitu yababwiyeko batangirwa ubwisungane mu kwivuza(mukuelle de sante) kandi ari ikinyoma mu nshingano ari ukubahemba bakayigurira

ikibazo cyakemutse abakozi basubiye mu kazi bakazategereza ukwezi kugashira bagahembwa

Nyirubutagatifu vedaste

 868 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *