Itorero ADEPR,ryabaye kimaranzara kuri bamwe

Tumaze iminsi tuganira naba kirisito bitorero ADEPR hirya no hino batubwira ibitandukanye  hafi ya  bose bagahuriza ku kuba uko ryatangiye(umwimerere)bigenda bihinduka bitewe n’ibihe ariko bakavuga ko bitari bikwiye kuko basanga nta mpamvu yo kugirango iby’Imana bikinishwe.

Umwe twaganiriye mu batangiranye na ADEPR utashatse ko izina rye ritangazwa  ati:”Kera itorero wasangaga habamo kwitangira umurimo w’Imana twubaka insengero hirya no hino,dukora n’ibiterane byinshi,dusurana,dusenga imbaraga z’Imana zikagaragara ai nako  dusengera abarwayi bagakira,tugahanura,tukuzura umwuka wera ariko none siko biri .Niyo uramutse uhanuye hari ababa bakuri hafi bumvako ubuhanuzi bujyanye n’irari ry’abayobozi bitorero bitaba ibyo ugatumizwa ukajya kwisobanura.”

Akomeza ati:”Ikindi twahoraga twitwararitse twirinda ibyaha mbese aho dutuye tukaba urumuri rw’abandi,ariko none ubu inda yasumbye indamu kuko usanga na mweneso mubana muri groupe z’amasengesho,muri korari wikanga ko ariwe uguhemukiye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.Nagiye nkurikirana bimwe mu bikorwa abayobozi bakuru n’abashumba bagiye bavugwaho numva bitey e ubwoba.Urugero  harimo umushumba umwe wo muri Nyabihu wumvikanye muri audio yigamba abagore amaze kuryamana nabo.Hari indi audio na none y’umushumba wo muri Gatsibo yumvikanye apanga gahunda n’umukobwa guhurira muri lodge i Kayonza twumvako yanaje gufatirwa mucyoho.Undi nawe  wo mu karere kamwe ko mu Ntara y’amajyarugu nawe yafatiwe mu cyuho asambana.Yewe no mu minsi ishize muKarere ka Musanze undi mushumba yafatiwe mu cyuho arya umwana nako asambanya umugore we mugenzi we.”

Komite ya Rev.past  Ndayizeye  yabaye kimaranzara

Bamwe mu bashumba bahagaritswe bavuga kera Ndayizeye ataraba umuyobozi yitwararikaga nk’intama ariko ngo amaze kubona ubuyobozi  yashimiye Imana kuba umuyobozi wa ADEPR, akaba yarabaye kimaranzara.

Umwe mu bashumba ati:“Yigize urutare rukomeye. urugero iyo ugeze ku Gisozi ahimuriwe ibiro bikuru bya ADEPR  kuri Dove hotel ,yahashyize uburinzi bukomeye kurusha wa mwami Nebukadenezari.Uti iki,  iyo ugezeyo usanganirwa n’abashinzwe umutekano (aba security) nka baba ndi ba BobDonard .Wakwigira  imbere gato haruguru uhasanga imodoka zaguzwe mu mafranga yaba kristo zarengewe n’ibyatsi .Ntumbaze niba ari nzima cyangwa zarapfuye.Iyo  ukomeje kwinjira ubona izindi zari iz’abashumba b’indembo n’Uturere nazo bigaragara ko zimaze iminsi ziparitse hepfo uhasanga inzu nini ariyo hotel nyirizina ikaba ifite ibyumba byinshi bikunzwe cyane aho usanga ibyumba byayo kubiraramo ari hagati yibihumbi mirongo inani na bitanu na magana atatu mu manyaRwanda kandi akenshi bikaba byuzuye.”

Kubera gukingirwa ikibaba na bamwe mu bayobozi bakuru ba RGB, bivugwa ko  Isaie, ADEPR yayisutse mu manga.

Umwe mu bapasiteri ati:”Nta kindi kintu Rev.Past avuga , atongeyemo RGB, mbese ugize icyo amubaza mu miyoborere ya ADEPR, amusubiza yishongora ko ntawe uzi inzira yanyuzemo aza uretse RGB.Urebye nta kintu gishya Ndayizeye yazanye muri ADEPR, uretse kwirukana bamwe mu bakozi bayo no kubambura imodoka .Si we wazanye umushinga wa Dove hotel agaramyemo  yasanze byuzuye nka rusahurira munduru.Benshi mu bakiristu  bakaba bashimira abatangije uwo mushinga n’abawushyize mubikorwa harimo Rev.Usabwimana Samuel , Sibomana jean,Rwagasana Tom na bureaux zabo kuko iyo uhageze uhita ubonako ari ishema ry’itorero n’ubwo iyo nyubako yavuzweho byinshi.
_Iyo urebye komite nyobozi irangajwe imbere na Ndayizeye isaie usanga nta kintu kigaragarira amaso y’abantu gifatika irakora ikaba izwi cyane mucyo bise umweyo yakoze igabanya abakozi isezerera aba pastors n’abashumba nkuko twabyanditse hejuru.Ikintu kitazapfa gusibangana mu mitwe ya benshi bitewe n’uburyo byakozwemo.

Amafoto ya zimwe mu modoka Ndayizeye yafungiye ku Gisozi, ese azigaye afite ishami rya Traffic-police  ryigenga muri ADEPR!!!

 

Ikindi cyakozwe n’uburyo habayeho impuza madini aho amadini yose agira umwanya wo gusengera hamwe cardinal Kambanda yatera ndakurutsa mariya Ndayizeye ati:Wuje inema uhorana n’Imana.Ibi byo ni ikintu  cyo kwishimira cyane mu rwego rwo guhuza n’abandi imbaraga.
Ikindi cyakozwe ni ivugabutumwa hakoreshejwe gushinga ikipe z’umupira wamaguru wigishwa abana mu mushinga wiswe ambassadors foot ball ibyo nabyo turabimushimira Ndayizeye .

ESE AMATORERO YARI YAKINGUWE HANZE Y’IGIHUGU BITE?

Duhereye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda si inkuru mbarirano kuko bizwi neza ko hari harafunguweyo itorero ADEPR kuko hazaga za korari gusura uRwanda ndetse n’amakorari yino akajyayo.Ariko kuri iyi bureaux nyobozi ya Ndayizeye Isaie iriho ikaba yarahise ibirenza ingoyi kuko ntacyo ibivugaho .

 

                            Uwo ni past Karangwa  afunzwe (Photo:net)

Kandi nkuko tubizi hariyo imitungo y’itorero nk’ insengero,imodoka amagare ibyuma bya muzika ndetse n’abakristo barahari kandi bakiyumvamo ko ari aba ADEPR .

Ikinyamakuru gasabo.net cyashatse kubaza Umuyobozi w’itorero Ndayizeye Isaie kuri icyo kibazo cya ADEPR ya Uganda kuko twari tumaze kumenya ko Karangwa John arimo gushozayo intambara ashaka kuryigarurira ku mbaraga ariko kuri telephone ye igendanwa ntiyabasha kutwitaba umunsi yatwitabye tuzabagezaho icyo abivugaho ndetse n’andi manyanga bari gukorana na RGB.

 4,957 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *