Ikinyoma cya Sadate Munyakazi mu ikipe ya Rayon Sport cyabuze intebe

Bamwe  mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sport baratangaza ko barambiwe ikinyoma cya Munyakazi Sadate . ngo aho gukora ibiteza ikipe imbere , ahubwo ikipe yabaye inka bakama igaramye.

Abafana bati :’’Ikipe ya Rayon sports irava he,irajya he? Ikipe yacu irugarijwe kubera amakosa akorwamo na Sadate agamije kuyigira kampani  nk’ingutiya  y’umugore we .Mbese  ntawuvuga, ntawubaza uko umutungo ukoreshwa.Iyo ugerageje  gutinyuka, abarya kubera Rayon baguhindura umusazi cyangwa inyeshyamba. ‘’

Bivugwa ko mu minsi ishize hasohotse igihuha cyubakiye ku kinyoma gikwirakwizwa na Munyakazi Sadate ko agiye gukurikirana abanyereje umutungo wa Rayon sports ku bayobozi bayo. Abasesengura basanga ari ikimwaro kuko amwe mu ma fan club yaratangiye kunenga imikorere ye, aho kwikosora aba ahagaritse fan club yitwa The Blue winners kubera ko yamwimye amafaranga yo kwica isari.

 

Umufana Kanyamibwa ati :’’Iyi ntambara Sadate yashoje ishamikiye kukutumvikana na buri wese, kuko yakumiriye abayoboye Rayon sports, kongeraho abayikiniye kwinjira yakinnye. Amakuru dukura ahizewe arahamya ko The Blue winners yahaye ikipe ya Rayon sports amafaranga y, u Rwanda agera kuri miliyoni 2 akajyanwa na Nkubana ADRIEN, nyuma Sadate akayashyira kuri konte ye iba muri banki ya Cogebanque. Ikindi amakuru ava hagati muri Rayon sports arerekana ko Sadate yakoze imishinga ya balinga  kugirango yimare inzara kuko aterekana uko ikipe ibonamo inyungu. Cyane ko kuva Kinazi ujya mu mujyi bigoye cyane iyo utaje ku rutsinga.’’

Kuyobora Rayon ni nko gukama ingweba 

Kubera utwo ducogocogo  tw’ubwiru muri Gikundiro abafana baravuga  ko  Sadate ariho ashoza ibibazo atazakemura hashingiwe kubyo yandika kurukuta rwe no kongeraho ibyo atangariza itangazamakuru. Ubu abakunzi b, ikipe ya Rayon sports bakaba bakeneye gushyira hamwe bagatwara igikombe cya shampiyona. Bikavugwa ko na none Sadate ashaka kugirana amasezerano na Azam TV akirukana Skol.

Umufana Zanzibari ati :’’Iyi mafia yo gukorana na  Azam TV akirukana Skol , bikozwe  bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye. Cyane ko abafana  twaje  kumenya ko  Sadate ntaho avana ikipe ntanaho ayiganisha. Muvunyi Paul wazanye Sadate namusubize aho yamukuye kuko ari mu nzira zo gusinya amasezerano y, ubufatanye bwo guhana abakinnyi n ikipe ya APRfc. Inteko rusange izaba barasaba ko itaba iya fan bose ahubwo ikaba iya Rayon sports hakamenyekana uko ikipe ihagaze.’’The Blue Winners ntabwo yanga ubuyobozi kuko yatanze miriyoni ebyiri zo kugura umukinnyi, aho gukora icyo gikorwa akigira mu mufuko wa Sadate.

Nyurubutagatifu Vedaste

 1,697 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *