Ruhango: Guverineri na Meya Habarurema beguriye kiriziya gatorika Ishuri Indangaburezi
Association Indangaburezi yatangije ifite ikigo cy’amashuri yisumbuye mu mwaka 1988 nyuma cyaje kubyara na Kaminuza yigisha iby’uburezi Biravugwa ko muri iki gihe ishuri riri mu maboko ya krirziya gatorika .Rikaba riyoborwa na padiri Janvier Gasore.
Ngo akigeramo yahindaguye ibintu byinshi birimo no kugurisha ubutaka bw’ikigo. Bamwe mu banyamuryango b’iri shuri bavuga ko Padiri Gasore Janvier yafashe ikemezo cyo kugurisha ubutaka bwagenewe iri shuri atabagishije inama.
Bakavuga ko mbere yo kugurisha ubwo butaka yari guhamagaza inteko rusange ikabifataho Ikemezo.
Umwe muri aba banyamuryango batifuje ko amazina yabo atangazwa yagize ati «Dufite amakuru yuzuye ko ubutaka b’ishuri bwagurishijwe, ndetse n’inyandiko ibyemeza iriho umwirondoro wa Padiri ku giti ke.»
Abanyamuryango bashinze ishuri Indangaburezi bakaba baratabaza ngo basubirane ishuri ryabo. Ubu turakora iyi nkuru inama itanga iri shuri itangiye, mugihe samunani haba indi. Ishuri Indangaburezi ryashinzwe n, ababyeyi bo mucyahoze ari Komine, Tambwe, Kigoma nizindi zihegereye, hakaba hari muri za 1984/1985.Iri shuri ryagiye rihura n, ibibazo byingutu rigenda rinanizwa kugeza ubwo noneho rigiye kwegurirwa abatararishinze.
Bamwe mubanyamuryango harimo abemera kuritanga, hakaba nabandi bibaza impamvu bakwamburwa ishuri ryabo. Ubu bamwe mu banyamuryango baribaza icyashingiweho bategura kuritanga kandi nabo batarananiwe kuzamura ireme ry, uburezi. Umwe ku wundi ntagaragaza igice aherereyemo, gusa ntawuvugana nundi.
Bamwe mubanyamuryango batarashaka kugira icyo batangaza bategereje inama ko isozwa bakumva imyanzuro, yaza itabanyuze ngo bakagana inkiko. Buri wese afite amatsiko yo kubona Indangaburezi yegurirwa Kiliziya Gatulika. Ibi babishingira ku nkuru zagiye zinyura mu itangazamakuru zerekana uburyo barivogereye hurengagijwe ko ryashinzwe byujuje amategeko.
Twavugishije abavugwa mu nkuru ntibadusubiza, turakomeza gukurikirana uko inama zikorwa kugeza zirangiye.
Bamwe mu banyamuryango bababazwa n’ubutaka bwagurishijwe na padiri avuga ko agiye gukemura ibibazo by’amafaranga.Bagasanga yararengereye .Nkuko bigaragara kuri kopi zigaragaza ko padiri yakiriye Miliyoni 35 Frwavuga ko ashaka kwishyura banki, abakozi ndetse n’umwenda bafitiye ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA).
1,449 total views, 1 views today