Kayihura yaranze ko abo arusha amapeti bamukoraho iperereza

Kayihura yavutse muri District ya Kisoro wa 26 Ukuboza 1955,  mu Burengerazuba bwa Uganda, mu mashuri abanza yize ku kigo cya Gayaza na Buhinga Primary school ahava ajya kwiga ayisumbuye muri district ya kabarole.

      Kale Kayihura na Dr.Bessigye ( P/net)

Bivugwa ko se yapfiriye mu mpanuka y’indege i Kiev muri Ukraine ku wa 17 Kanama 1960, afite imyaka ine. Akaba  ari n’umunyamategeko wakuye impamyabumenyi muri Kaminuza y’i London no muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Mu mwaka wa 1982 nibwo yahise yinjira mu ishyaka rya Museveni rya NRM ryaje gufata ubutegetsi mu 1986.

Kubera uburyo yari umutoni kuri Perezida Museveni, Kayihura yugiye azamurwa mu ntera mu mapeti anahabwa imyanya itandukanye mu buyobozi bw’ingabo, mu mwaka wa 2005 agirwa umuyobozi wa Polisi, umwanya yakuweho mu ntangiriro z’uyu mwaka.Gen Kayihura yahawe amasomo atandukanye ya gisirikare mu bihugu by’amahanga nk’u Bushinwa (Army Commander College i Nanjing), mu Misiri (Nasser Military Academy i Cairo), muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Maxwell Air Force Base i Montgomery,),…Gen Kayihura yahawe amasomo atandukanye ya gisirikare mu bihugu by’amahanga nk’u Bushinwa (Army Commander College i Nanjing), mu Misiri (Nasser Military Academy i Cairo), muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Maxwell Air Force Base i Montgomery,),…

Kayihura yashinjwe urupfu rwa Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi wa Polisi ya Uganda, yicwa muri Werurwe 2017.Bituma tariki ya  13 Kamena 2018 atabwa  muri yombi agezwa  mu rukiko ku wa 24 Kanama 2018,  ashinjwa ibyaha bitatu birimo kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara (imbunda), aho ngo hagati ya 2010 na 2018 yatanze amabwiriza yo guha imbunda abantu batazikwiriye barimo abo mu mutwe wa Boda Boda 2010 uyoborwa n’uwitwa Abdallah Kitata, kunanirwa kugenzura imbunda zahawe umutwe wa Flying Squad w’igipolisi n’umutwe w’ubugenzacyaha wa polisi na none hagati ya 2010 na 2018 no kugira uruhare mu ishimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda hagati ya 2012 na 2016. Byose arabihakana.

Bivugwa  ko , Kayihura akimara gufungwa yari yaranze kuvugisha abamukoreragaho iperereza abita abana kuri we mu mapeti, ashaka kubonana na mucuti we Perezida Museveni, ntibyakunze ahubwo yamwoherereje murumuna we, Gen Salim Saleh aba ari we umusura aho yari afungiye.

Ubwanditsi

 1,566 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *