Rayon sports: inama zo gukuraho Sadate Munyakazi zirakomeje.

Bamwe  mu bakunzi ba Rayon sports bakomeje kuvuga ko haba nibura  hari itsinda rigizwe na Habarugira  Vital afashijwe na Muhirwa Fred bagiriwe inama na Imbabazi Consolatrice bayobowe na Twagirayezu Thadeo, rishaka gufata iyo kipe bugwate.

                      Muhirwa Fred ( Photo:net)

 

Bamwe mu bafana  bati:”ubuyobozi bwacu ntacyo butwaye kuko Perezida Munyakazi Sadate ahora yubaka ejo hazaza ha Rayon sports, ariko ikibabaje ni uko hari abagambiriye gusenya iyo mishinga.

Uwitwa Pieter  ati:”Nkubu Habarugira Vital  na mukuru we Munyabagisha Valens bayoboye Rayon sports bayirekura igeze mu myanya yanyuma. Twagirayezu Thadeo yabaye visi perezida wa Sadate biramunanira ubwe ariyeguza. Imbabazi Consalatrice we yabaye mu buyobozi bwa Rayon sports we na Muhirwa Fred birukana uwo banze binjiza uwo bakunze.”

Kamali  nawe ni umukunzi wa ruhago byumwihariko akaba umufana  wa Gikundiro  aravuga  ko Imbabazi Consolatrice yayoboye Fan club yitwa The Blue Winners akoresha umutungo nabi kugeza ubwo komite   ya Rayon sports imusabye kwirinda gutwara  umutungo w, ikipe.

Ati:” Muhirwa Fred we arazwi ko ni itangazamakuru yagiye arikoresha ngo risebye Perezida wa Rayon sports Sadate.”

Naho  uwitwa Rukundo ufana ikipe ya Rayon sports yavuze  ko abananirwa gutanga imbaraga zabo ngo bubake ikipe nta mwanya bafite.

Sti:” Ikibazo cyabonewe umuti kuko Sadate yiyemeje kubaka ikipe ifite icyerekezo. Kuba hari inzira yatangiye kugendwa hubakwa ikipe izaramba, ikaba ariyo mpamvu abafana ba Rayon sports bamaganye Habarugira Vital nabo bafatanije kunaniza ubuyobozi.”

144 total views, 1 views today

Sangiza abandi iyi nkuru ............................................

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *