Rubavu: Gitifu w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin arashinjwa kwiba inka y’umuturage akayigurisha

Umuturage witwa Uwizeye Marcel avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin yitwaje ububasha afite , amwambura inka  ze izuba riva nyuma  imwe arayigurisha.

Uwizeye Marcel ati:”Tariiki ya 12 Mata 2022,nahaye umuturage mugenzi wanje ngo anjyanire inka ebyiri  mu giterane cy’isoko ku Kabari.Agezeyo haza inkonkobotsi y’igisambo ivuga ko ,izo nka ari izayo.Biteye amahane izo nka zijyanwa ku Murenge wa Kanzenze.Mu rwego rwo gukanga uwazanye inka no kugirango azireke yiruke  gitifu Nkurunziza yavuze ko izo nka zibwe, agiye ku mufunga .Uwazizanye  yisobanura  avuga ko zitibwe kuko zifite nyirazo, kandi ko yamuzana akabihamya,Nibwo  antumyeho njyayo, mvuze ko inka ari izanye ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin azana amananiza ngo nyirinka yatanze ikirego muri RIB, biba ngombwa ko nitabaza ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ngo ndenganurwe.”

Marcel akomeza avuga ati:”Nagiye kuri RIB, kureba uwatanze ikirego ku nka zanjye nsanga ntawe, mbibwiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin ko ntawareze mbona ntabyumva ,  yiraza I Nyanza.Nibwo nandikiye Akerere nkamenyesha  akarengane kanjye ko kwamburwa inka .Nibwo Akarere gakoze ipererza gasanga narahohotewe,kambwira kujya ku Murenge wa Kanzenze gufata inka zanye.Ngezeyo gitifu Nkurunziza yongera kuzana amananiza, ngo nimwereke igipapuro cy’Akarere ka Rubavu kazimpesha.Nsubira ku Karere nzana igipapuro, akibonye aramwara nibwo yikuye mu isoni ampa inka imwe gusa.Mubajije iya kabiri arayibura.Kubera ko nari nabonye ubuhemu n’uburiganya  bwe n’icyo gisambo bakoranaga nitabaza na none ubuyobozi ngo bumpeshe inka ya 2.Biba ngombwa ko we, na wa wundi watwaye inka bakina agakino ko yabuze bayinyishyura. Nibwo bampaye  ibihumbi magana abiri na mirongo inani( 280.000 frws) kandi  yari ifite agaciro k’ibihumbi mgana atatu na mirongo itanu(350.000frw), naho iyo bampaye batinye kuyirya kuko yari ifite agaciro k’ibihumbi magana atandatu na mirongo itanu (650.000 frws).”

Ku ruhande rwa Nkurunziza Faustin, avuga ko atariko byagenze.

Ati: “Uzagere kuri terrain ubanze umenye aho ukuri guherereye utazatangaza amakuru y’ibinyoma kuko ikibazo cyarakemutse ku mugaragaro n’inyandiko zigaragaza imiterere nyayo nuko cyakemutse.”

Twamubwiye ko nta mpamvu zo kuza kuri terrain kuko dufite amakuru y’impamo ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamutegetse gutanga izo nka.Ko byaba byiza aduhaye inyandiko zigaragaza uko ikibazo cye n’umuturage Uwizeye Marcel cyakemutse, ariko ntiyigeze azitwereka.

Si umwa mbere Nkurunziza Faustin,nk’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze,agaragara mu busambo n’uburiganya bw’inka.

Muri Nyakanga 2021, Nkurunziza Faustin yahagaritswe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku mirimo ye yo kuyobora umurenge wa Kanzenze mu gihe cy’amezi 3  kubera ko Nkurunziza yatanze  amakuru atari yo bigatuma umuturage atsindwa urubanza akabura inka yaburanaga, ariko nyuma bikaza kugaragara ko yari iye.

Icyo gihe , Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yavuze  ko bamuhagaritse amezi atatu kubera kutubahiriza inshingano ze agatanga amakuru y’ibinyoma.

Ati: “Twamuhagaritse mu buryo bw’imyitwarire, azamara amezi atatu. Akanama kabishinzwe kamusabiye guhagarikwa kuko hari amakosa yakoze mu rwego rw’akazi ubwo yayoboraga Umurenge wa Rugerero. Hari amakuru yatanze mu rukiko bituma umuturage atsindwa urubanza, ayo makuru yayateguriwe n’abandi kuva hasi baramubeshya”.

Bamwe  mu baturage ba Rubavu mu Mirenge Nkurunziza yayoboye bati:”Ubundi twari tumenyereye abambuzi n’ibisambo biyitaga abuzukuru ba shitani.Twabonye agahenge ubwo barasagamo  de bande wabo wiyitaga DPC, none niba ubusambo bugeze muri bamwe mu bayobozi turazibandwa tuzerekeza he! Byumvikane ko Nkurunziza Faustin azakomeza kwivuruguta mu isayo gutyo!Avuna umuheha yongezwa undi  , amaherezo azaba aya he?”

Nyirubutagatifu Vedaste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *