Bugesera: Ntiwarwanya Covid-19 nta mazi.

Muri ibi bihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus  n’u Rwanda rurimo,  zimwe muri gahunda z’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda ( RBC), harimo gukaraba intoki.Kugirango iki gikorwa kigerweho  hagomba amazi menshi kandi afite isuku.

Bamwe mu baturage bakomeje kuvuga ko  babura amazi yo guteka no gukaraba. Ni muri urwo rwego  Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo  mu Rwanda « ABASIRWA » , basuye  Akarere ka Bugesera mu rwego rwo kumenya uko abaturage bahagaze muri  gahunda zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 .

Aho abanyamakuru  bibumbiye mu ABASIRWA, banyuze mu Mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Bugesera basanze amazi ari ingume.Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ngeruka ,Akagari ka Nemba ,Umudugudu wa Kavure bavuga ko nta  mazi babona , ngo niyo aje aza ari make cyane.

Abana twasanze ku ivomo bati:”Hano mu mudugudu wa Kavure ,muri uru rusisiro dutuyemo nta mazi dufite.Iyo aje aba akanewe n’abantu benshi.Ugasanga tuyarwanira n’abashumba buhira inka zabo.Kandi tuba dutonze umurongo twitwaje igiceli cy’ijana cyo kugura ijerekani.”

Abagabo n’abagore bo mu Mirenge ya Gashora na Ngeruka ntibaramenya kwambara agapfukamunwa , benshi baba bagafite mu mufuko babona imodoka ije  bagahita bakambara .

Umwe mu baturage wo mu Murenge wa Gashora, Akagali ka Ramiro, mu Mudugudu wa Kagasa ati:”Agapfukamunwa tuba tugafite , ariko ntitukambara buri gihe kuko ntituzi icyo kamara , twumva gitifu atubwira kukambara no gukaraba intoki, abayobozi bavuga ko,   ngo birinda kwandura Coronavirus da, ariko  ntitwigeze tubona uyirwaye hano,  twumvise ko yishe umuntu iyo za Kigali .

Undi ati:”Ko batubwira ko gukaraba intoki  birinda Covid-19 , tukaba tumara hafi iminsi irenze 4 nta mazi tubona bizagenda gute? Mutubarize abayobozi icyo kibazo, amazi niyo akenewe kuruta corona .Kurya biratugora kuko tubura amazi yo guteka, kwambara nabyo ni ingorabahizi hari igihe umuntu yambara umwenda icyumweru kigashira atamesa kubera kubura amazi nyine.None ngo turwanye   Cocid-19, wayirwanya gute nta mazi.Ikindi kuba hari abatambara agapfukamunwa nuko ubwako gahenze.Nibura iyo bajya bagatangira ubuntu cyangwa kakagura magana abiri ( 200 frws) nta kibazo byatera cyane.Waba wabuze amafaranga yo kugura amazi ukabona magana atanu yo kugura agahomamunwa.”

Mutabazi Richard , Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yavuze ko abaturage bakanguriwe ku buryo bwose kwirinda no gukumira icyorezoc ya covid-19.

Ati:”Twarabanje dukaza ingamba mu Mirenge 5, yose ikora ku mupaka  , tubwira abaturage uko bagomba kwirinda Coronavirus, nubwo kwigisha bigikomeje cyane kuko  harimo ibitari bimenyerewe mu muco nyarwanda, nko guhoberana no gukorana mu ntoki ariko bagenda babyumva.”

Ku kibazo cy’ibura ry’amazi yatangaje ko ari ikibazo kimaze igihe muri Bugesera ariko ubuyobozi bugenda bugishakira igisubizo.Kandi ngo kiri hafi gukemuka kuko hari barrage iri gutunganywa ku ruzi rw’Akagera , urwo rugomero rukazagemurira Ubugesera na tumwe mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba.

 

 

 

 813 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *