Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) nacyo kitabye PAC da

Nyuma y’aho,ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Isuku n’Isukura no gukwirakwiza amazi (WASAC) bunaniwe gusobanurira Abadepite bagize PAC ukuntu bananiwe gutanga amasoko 54 kandi bari bahawe amafaranga, noneho ku nshuro ya mbere Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) nacyo kitabye  Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, ngo gitange ibisobanuro ku makosa arimo ay’ikinyuranyo cy’amafaranga n’ingano y’amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga.

Kuri iyi nshuro, PAC yatangiye kwakira ibigo bya leta, inzego n’imishinga byagaragayemo amakosa mu micungire y’umutungo nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

Ibigo 85 ni byo bizitaba PAC aho inzego zirimo Minisiteri y’Ubutabera, Urw’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha Bukuru ziba zihagarariwe.

RMB iri mu bigo byakiriwe ku munsi wa mbere kuri uyu wa 5 Nzeri 2022. Iki kigo cyasabwe kwisobanura kuri toni 292 z’amabuye y’agaciro zifatwa nk’ikinyuranyo cy’ayoherejwe mu mahanga ugereranyije raporo yacyo n’iya Banki Nkuru y’Igihugu nk’uko byagaragajwe na Depite Bakundufite Christine.

Ati “Hari ikinyuranyo cy’amafaranga akatwa ku mabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga aho ubona ko hari ikinyuranyo cya toni 292 za gasegereti n’andi atandukanye ku buryo amafaranga BNR igaragaza aba ari macye ugereranyije n’ayo iki kigo kigaragaza.”

“BNR iravuga amafaranga yinjiye avuye mu mabuye akaba ari macye mwebwe mukagaragaza menshi. Nibajije ngo raporo BNR itanga nimwe muyibaha? Niba ari mwe muyibaha rero hakaba hari andi mabuye yiyongereyeho kuki mudahuza amakuru mwatanze? Ubu ibyo BNR yatangaje ntabwo ari byo kandi dufite ikibazo ku mafaraanga yinjira mu gihugu mu madolari tuba tugaragaza macye. Ibi byo uzabikosora ni nde?”

Umuyobozi ushinzwe imari muri RMB, Safari Innocent, yavuze ko amafaranga akatwa ku mabuye y’agaciro mu gihe cyo kuyaha ibyemezo biyemerera kohereza hanze y’igihugu.

Ngo birashoboka ko amabuye yahabwa icyangombwa ariko nyirayo agatinda kuyohereza ku isoko bitewe n’impamvu zirimo igabanuka ry’ibiciro ari naho ikinyuranyo gishobora guturuka nko mu gihe byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari utandukanye n’uwo ibyemezo bayatangiwemo.

Yakomeje agira ati “Icyo nakwemera ni uko tugomba kugerageza uko dushoboye tugashaka uko twakwicara nk’inzego eshatu, BNR, RRA na RMB tugashaka uko twahuza imibare.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze ko RMB iramutse itanga raporo y’umutungo buri kwezi kandi igahuza amakuru ajyanye n’imisoro, amabuye y’agaciro ahabwa ibyangombwa n’ibyo muri BNR, ibinyuranyo byavaho kandi byanabaho bakaba bazi inkomoko yabyo.

Ati “Muri iyi raporo icyo bivuze ni uko ibyo binyuranyo mutazi aho byaturutse.”
Amabuye y’agaciro aboneka mu Rwanda arimo ayo mu bwoko bwa Gasegereti, Coltan, Wolfram na Zahabu. Mu mwaka wa 2021 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda asaga miliyoni 500 z’amadolari.

Kuva ikitwa PAC, cyatangira bamwe bayinenga guhamagaza ibigo ngo byisobanure bikarangiriraho , nta byanzuro ifatika ifashwe uretse kwikosora n’ibindi…

 1,551 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *