Rubavu:Yitwaza ko atunze mushiki wa perezida Bizimungu akirwa ahuguza abaturage

Uwo ni Ngaruyimfura Emanuel alias Mucengezi utuye mu Mujyi wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.

Bamwe mu batuye uwo mujyi bavuga ko yigize indakoreka, abahuguza ibyabo yitwaje ko asangira na bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Rubavu ariko akitwaza ko atunze mushiki wa Ex-perezida Bizimungu Pasteur.

Hatangikuzo, umwe mu baturage ati:”Hano mu Mujyi wa Gisenyi dufite ba rwiyemezamirumo benshi bitonda bafite ikofi, batagirana ibibazo n’abo bakorana cyangwa baturanye.ariko uyu Ngaruyimfura Emanuel aliasa Mucangezi kubera gukora ku ifanga byejobundi nk’inkirabuheri yirwa ashwana n’abaturage bapfa ibirombe by’amabuye ya laterite akoreshwa mu gutsindagira imihanda ya kaburimbo.Urugero ni ubutaka buherereye mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Kanyefurwe, Umurenge wa Nyakiriba ( ubwo mureba ku ifoto yo hasi)  bumaze igihe buri mu manza hagati ya Uwimana Samuel na  Angelique Ingabire buri wese abwita ubwe.Nyuma Ngaruyimfura Emanuel abarusha imitwe abugurisha na STRABAG ngo ikuremo laterite igihe hasanwaga umuhanda wa kaburimbo Rubavu-Musanze.

Undi muturage utifuje ko amazina ye, atangazwa yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko Ngaruyimfura Emanuel  amaze kubona amafaranga menshi, akayabo ka miriyoni hafi  mirongo itanu (50.000.000 frws), akuye mu  bitaka bya Nyakiriba  yabaye nk’ubonekewe nk’abayisiraheri mu gihe batoraguraga Manu maze ahindura ingendo.”

Ati:Uyu mugabo yigize nka Basebya ba Nyirantwari, ntawe umuvuga, byatangiye ubwo yazanaga imashini icukura mu butaka butari ubwe ku ngufu yitwaje agatuza, amafranga ngo no kuba ari muramu wa Bizimungu.Yagize gutya yigabiza ubutaka twanditse hejuru bwa Nyakiriba , ashoramo  imashini ku ngufu .Abaturage batangiye gusakuza  ubuyobozi bw’Akarere bwarahageze,bumubaza niba afite uburenganzira bwo gucukura ubutaka nta cyangombwa.Avuga ko nta cyangomba afite , ariko bwakeye agaruka gucukura. Bamwe mu baturage bibaza niba noneho yabonye icyangombwa birabashobera.Ngo yagiye abamwaza abishongoraho, ati muzi icyo ndicyo mwa!Mutekereza ko kugaruka gucukura  Nyakiriba byaba , byanyuze mu zihe nzira se !Njye ndazwi sha kandi ndashyigikiwe.Agakomeza yigamba ku baturage ati kuki mutagiye kurambagiza kwa perezida nkanjye.Kuba narahakuye umugeni mbyampaye ubudahangarwa bwo kubona amasoko uko nshanze.Ikindi muzacunge neza, iyo Bizimungu yaje Rubavu , aruhukira kwa Meya.None murumva meya cyangwa undi wese  banyima isoko bahoze basangira na muramu wange.

Tuvugana na Ngaruyimfura  kuri telephone  igendanwa nimero 0788466256 ngo tumenye niba ibimuvugwaho aribyo cyangwa ari munyangire, twatunguwe no kumva umuntu tuvugana atwuka inabi.Musomere ikiganiro twagiranye :

Gasabo: Alloo, ni rwiyemezamirimo  Emanuel Ngaruyimfura,..Muravugana na Uwitonze Captone , umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Gasabo .Twagirango tubabaze ku bibavugwaho cyane cyane ubutaka bw’abaturage  buherereye mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Kanyefurwe, Umurenge wa Nyakiriba, bumaze igihe buri mu manza hagati ya Uwimana Samuel na  Angelique wacukuye?

Ngaruyimfura :Si ndi rwiyemezamirimo kandi abo bantu uvuze simbazi.

Twatunguwo n’icyo gisubizo kimeze nk’ iki bisuma byo mu Biryogo-Nyamirambo byahaze agatabi ko ku mugongo w’ingona bihakana , kubera kwikekaho amakosa bigasubizanya inani na rimwe, mu rwego rwo kujijisha no kuyobya imirari.

Journal Gasabo ibajije bamwe mu baturage bayihaye nimero ya Emanuel, niba nimero  ya telefoni igendanwa batanze  ariye koko cyangwa bakaba bibeshye nimero bagatanga iyundi muntu, bavuze ko batibeshye.

Uwaduhaye nimero ati:’“Nimero nabahaye ni iya Ngaruyimfura Emanuel,kuba yababwiye ko atari we, kuva yabona ifaranga ntashaka kuvugana n’uwari we, wese .Aba  yiremereje cyane nk’umufundi wahembwe quenzaine cyangwa yibyimbije nk’irindazi mu mavuta cyangwa isabune yaguye mu mazi.Nawe ibaze umuntu wirwa wiruka Rubavu, yose abwira umuhisin’umugenzi ngo ni umukwe wo kwa Bizimungu akaba n’umufana w’ikirenga wa Rayon Sport, ahaaaa twarumiwe .Imvugo nk’iyi yavugwaga na Twagiramungu Rukokoma yigamba ko atunze umukobwa wa perezida Kayibanda Gregoire.Byari kuba akarusho iyo Ngaruyimfura  nibura  aba atunze umukobwa Seraphine na Bizimungu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *