Croix-Rouge y’u Rwanda yatanze amasabune y’amazi mu bitaro bya Muhima mu rwego rwo kwirinda COVID-19

Tariki ya 29 Mutarama 2021,  Croix-Rouge y’u Rwanda yatanze amasabune y’amazi litiro 1500 afite agaciro ka miriyoni ebyiri n’igice ( 2.000.000 frws), azifashishwa mu gukaraba intoki igihe abarwayi n’abarwaza binjiye mu bitaro bya Muhima.

Iki gikorwa cyabereye ku bitaro bya Muhima imbere y’umuyobozi w’ibi bitaro Dr.Nkubito Pascal na Bwito Paul, perezida wa Croix-rouge ku rwego rw’igihugu. Hari kandi n’umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyarugenge Nyagahinga Jean de Dieu.

Nyuma y’iki gikorwa cyo gutanga amasabune y’amazi, uwari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge Nyagahinga J.de Dieu yashimye Croix-rouge Rwanda nk’umufasha wa leta kuba idahwema gutanga ubufasha butandukanye mu gihe cyo kwirinda Covid-19.

Nyagahinga ati:”Ndashimira ubuyobozi bwa Croix Rouge Rwanda bwatanze ibikoresho byifashishwa mu gihe cyo guhangana na corona virusi. Nubwo Croix- Rouge Rwanda itanze amasabune mu bitaro bya Muhima, turasaba ubuyobozi bwayo no kwibuka ko Akarere ka Nyarugenge kungutse ibitaro bishya biri i Nyamirambo ( Nyarugenge District Hospital), byakira abarwayi ba COVID-19.Mu gukomeza kwirinda COVID-19, ubufasha bwa Croix-Rouge y’u Rwanda burakenewe muri ibyo bitaro bishya .Nkaba nongeye gushimira imikoranire ya Croix-Rouge Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge mu rwego rwo gukangurira ( mobilization) abaturage kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19. Ubufasha bwanyu burakenewe muri iyi  Guma mu rugo ya kabiri abaturage bakeneye ibiryo.”

Dr.Nkubito Pascal , umuyobozi w’ibitaro bya Muhima yavuze ko bishimiye inkunga ya Croix-Rouge Rwanda y’amasabune y’amazi.

Dr.Nkubito Pascal  ati:”Iyi nkunga y’amasabune y’amazi irakenewe hano mu bitaro kuko  mu rwego rwo kuyirwanya dukaraba amazi n’isabune n’amazi.Hano mu bitaro hinjira abantu hafi 300 ku munsi.Bose baba bagomba gukaraba mu rwego rwo guhangana na Covid-19. Si ibitaro bya Muhima bikeneye iyi sabune gusa, turasaba Croix-Rouge Rwanda gukomereza iki gikorwa mu bindi bitaro.”

Dr. Bwito Paul, perezida wa Croix-Rouge mu rwego rw’igihugu yavuze ko nka Croix-Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta, mu nshingano zayo ifite uruhare rukomeye mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Dr.Bwito ati:”  Nk’abafatanyabikorwa ba Leta, bahora biteguye gutanga ubufasha ubwari bwo bwose.Ndashimira abitabiriye iki gikorwa  cyane cyane, ubuyobozi bw’ibitaro bukuriwe na Dr.Nkubito Pascal, wakiriye aya masabune kugirango nawe abashe kurwanya COVID-19, tukaba twizera ko tuzayitsinda.Kandi nibyo , kuko leta yashyize imbaraga mu kwirinda no gukumira iki cyorezo.”

Uwitonze Captone

        Amwe mu mavuta yahawe ibitaro bya Muhima (Photo:Captone)

Dr.Bwito Paul, perezida wa Croix-Rouge Rwanda ashyikiriza Dr.Nkubito Pascal inkunga y’amasabune yifashishwa bakaraba intoki ( Photo:Captone)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *