Kuki Akarere ka Burera katishyura Maniraguha Ladislas

Manairaguha Ladislas , utuye mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera amaze imyaka n’imyaniko yishyuza Akarere ka Burera , ariko amaso yaheze mu kirere.

Maniraguha yatangarije ikinyamakuru Gsabo ko  yishyuza  amafaranga ibihumbi 906,010frs,  yakoreye ubwo yari rwiyemezamirimo .

Maniraguha ati::”Muri 2008  nubatse ubwiherero  bwa systeme ECOSAN, nkaba narakoranye amasezerano n’Akarere ko kubaka. Iki gikorwa cyo kubaka  kikaba cyaratewe inkunga  na  project ya UNICEF. Ubwo bwoherero nubatse  bwunganira ubusanzwe muri centre imwe ya KANYIRAREBE , mu Murenge wa GAHUNGA. Maze kubaka ubwo bwiherero Akarere kansabye gutanga ibikoresho “amabuye; imicanga; Inkarakara n’ibindi…” kuko twari duhanganye n’ikibazo cy’isuku nke kandi tugomba gufasha ubuyobozi ikagerwaho ubundi tukazahabwa uburenganzira bwo gucunga ibyo bikorwa ariko Akarere ka BURERA kaje kubyibaruzaho kandi ubuyobozi bw’Umurenge buza gusenya ubwo bwiherero kuko byagaragaraga ko buteje umwanda ariko kuko nari narabutanzeho amafaranga inzego z’ibanze zarabyemeje nemererwa kuzishurwa ayo nabutanzeho, icyo gihe nabwo Gitifu bw’Umurenge wa GAHUNGA ansinyira S/C ko Akarere kazanyishura ayo natakaje kuko basenye iyo misarani yo mu bwoko bwa ECOSAN maze ibikoresho byari bihari “Amabuye n’igitaka” bikubakishwa inzu z’abatishiboye. Nishuzwaga 1,572,400frs kandi mu by’ukuri mbafitiye 752,000frs ari nayo Urukiko rwategetse.Mbyibwirije narishuye k’uburyo mu bihumbi 752,400frs nishuzwaga hasigaye 306,100frs gusa. .”

Maniraguha akomeza avuga ko aho kwishyurwa yafunzwe azira  guharanira uburenganzira bwe.

Mbere ariko yo gukora ubwo bwiherero hari indi mirimo nari narakoranye n’Akarere ajyanye no kwishyuza amafaranga y’imisoro ariho haturuka amafaranga akarer kavuga ko mbafitiye umwenda .

Maniraguha ati:”Iki kibazo cy’umwenda mfitiye Akarere  cyarageze mu rukiko,  rutegeka ko ngomba kwishurwa Akarere ka BURERA amafaranga ibihumbi 754,000. ndishura ariko hagati aho nabaga nishuza none ubushobozi bwo kwishura bwaje kuba buke ubu nkomeje gusaba Akarere ka BURERA ngo banyishure nk’uko byemejwe n’inzego “Akagari n’Umurenge” kandi muby’ukuri ibikorwa byakozwe bikaba bihari biri no mu mutungo bwite w’Akarere ka BURERA.Ibi byose byakorwaga k’ubufatanye n’inzego zose “Comité y’isuku mu karere k’amakoro n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze “Akagari n’Umurenge”. Nk’Umuturage mwiza kandi umufatanyabikorwa nsabwa kwizera inzego kandi ngakorana nazo kugirango dufatanye kwesa imihigo.”

Amabaruwa Maniraguha yagiye yandikirana n’Akarere

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *