Rubavu-Rugerero :Imihigo myiza yatumye biteza imbere

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugerero , Akarere ka Rubavu  bavuga ko  bivanye mu bukene bitewe na  gahunda  nziza  yo guteza imbere abantu batishoboye izwi nka VUP yageze muri uwo murenge.

Nkurunziza Faustin , Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rugerego yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko gahunda ya VUP,  yafashije abaturage kwivana mu bukene babona akazi ko gukora ibikorwa binyuranye by’iterambere.

Faustin Nkurunziza ati:”Buri mwaka tugira imihigo ikura abaturage mu bwigunge. Mu myaka ishize  wasangaga bamwe mu baturage bo muri uyu murenge bavuga ko bugarijwe n’ubukene, ariko kubera ubuyobozi bwiza bwabagejejeho gahunda ya VUP/ umurenge, babonye imirimo inyuranye barakora ,biteje imbere. Kubera ko babonye akazi , hari abahawe inguzanyo babasha kwiteza imbere, bikoreye imihanda,bubaka n’amashuri n’ibindi bikorwa remezo.”

Nkurunziza avuga ko uretse VUP, hari na gahunda ya  Ejo Heza , yakanguriye abaturage  kwitabira ubwizigame bw’igihe kirekire (Ejo Heza) kugira ngo bazasaze neza badasabirije ndetse bazagire amasaziro meza.

Ati” Ejo Heza, ni  ubwizigame bw’igihe kirekire .Ni igikorwa cyiza kubera ko iyo umuntu ageze mu zabukuru atagomba kuba umuzigo kuri Leta cyangwa abe umuzigo k’umuryango, ko agomba kwizigamira amafaranga make make kugira ngo azagire amasaziro meza.”

Mu Murenge wa Rugerero ku bufatanye n’abaturage hubatswe ishuri ryiza (GS-Rugerero) nkuko mubibona ku ifoto hasi.

Nkurunziza Faustin , Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rugerego yasuye ikigo GS-Rugerero ( Photo:Reserves)

Mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya corona virus, mu kigo hari aho abanyeshuri n’abarimu bakarabira intoki.Kandi mu ishuri, abanyeshuri n’abarimu baba bambaye agapfukamunwa , bahanye intera.

Abaturage bo mu murenge wa Rugerero bavuga ko, kubera imirimo itandukanye  ikorerwa mu uwo murenge , byatumye babona amafaranga , bajya mu bimina .

Umwe mu baturage ati :”Tumaze kujya mu bimina twagiye duhanahana amafaranga, bamwe biyubakira amazu agezweho abandi bikenura mu bindi.Kubona amafaranga y’ishuri byaroroshye no gutanga ubwizigamire mu kwivuza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *