Kuki Rusesabagina yihakana Ubunyarwanda

Ni gute  Rusesabagina washinze umutwe wa MRCD/ FLN, urwanya leta  y’u Rwanda avuga ko ari Umubiligi kandi ari  Umunyarwanda . Kuba afite ubwenegihugu bw’ikindi gihugu ntibikuraho ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda.

Bamwe mu bakurikiranira bugufi politiki y’u Rwanda , bumvise Rusesabagina yihakana ko atari umunyarwanda babwiye ikinyamakuru Gasabo ko biriya Rusesabagina arimo , ari gusasa imigeri kuko  kugira  ubwenegihugu  butari inkomoko yawe bigira inzira bicamo.

Bati:”Izo nzira se, yarazubahirije.Abaye yarazubahirije se, yaba ashaka gutegeka igihugu kitari icye gute?Yaba Umunyarwanda  cyangwa umunyamahanga ukoze  icyaha ku butaka bw’ u Rwanda, ahanwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda. “

Byumvikane ko  niba Rusesabagina , yihakanye ubunyarwanda  yigize  umubirigi  ku ngufu bitamuha ubudahangarwa bwo  kudakurikiranwa ku byaha yakoreye  igihugu cy’ u Rwanda  .

Ikindi uwo baregwa hamwe  mu rubanza ,  Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara,  wari umuvugizi w’umutwe wa FLN waterwaga inkunga na Rusesabagina mu myiregurire ye mu rukiko, yamwitaga izina “Databuja .”

Kuba Rusesabagina yihakanye Ubunyarwanda, byatunguye Sankara avuga ko bitumvikana ukuntu  shebuja yari kuba perezida w’u Rwanda kandi atari umweneguhugu.

Hon.Dr. Pierre Celestin Rwigema wahoze ari Ministre w’Intebe , akaba ari  depite  uhagarariye u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA),  nawe yunze mu rya Sankara ,ati:”Ni gute washaka kuyobora igihugu  kandi uri umunyamahanga. Ahubwo yakwiye kwemera ibyo mugenzi we Sankara amubwira , akemera icyaha agasaba imbabazi.

Hon.Dr. Pierre Celestin Rwigema ati : Mu bwirwaruhame  za Rusesabagina ( discours), yakunze kwivugira  ku mugaragaro ko  ari perezida  w’impuzamashyaka MRCD , urwanya  igihugu cy’u Rwanda, ndetse mu bihe bya Noheri n’umwaka mushya  akifuriza abarwanyi ba  FLN,umwaka mushya , byose biri kuri internet.Ntiwashobora kuyobora igihugu kitari icyawe uri umunyamahanga.Ngirango n’abo hanze ( opposants)  bahuje umugambi wo guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda  ntibakimufata nk’umunyapolitiki kuko ntari gukina politiki y’igihugu cy’Ububirigi niba yaratakaje ubwenegihugu cy’U Rwanda.”

Hon.Dr. Pierre Celestin Rwigema  akomeza avuga ko biriya Rusesabagina arimo  avuga ko yashimuswe  ubundi ngo ndi umubirigi  ni  guta ibitabapfu.

Ati:”Yikuye aho yari, yinjira Dubai  byemewe n’amategeko ku bwende bwe ,  ahamara amasaha arenze 5.Afata Jet yerekeza mu bihugu bya EALA.Kuvuga ko yashimuswe ni ikimwaro cy’ibyo yakoze kuko nta masezerano ( Extradition) u Rwanda rufitanye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu  (The United Arab Emirates ) , yo kohererezanya abakoze ibyaha.”

Akomeza  avuga ati:”Kwihakana ubunyarwanda ni kugaragaza intege nke mu kwiregura .Muri 2011  , ubwo Victoire Ingabire, umunyapolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda akaba anayoboye ishyaka DALF ritaremerwa mu mategeko  yitabaga  ubutabera ngo yisobanure ku byaha , ubushinjacyaha  bwamuregaga , birimo ibimenyetso byakuwe mu Buholandi mu rugo rwe   zerekana amanama  yagiye agirana  n’abo bateguranaga umugambi wo gushyiraho igisirikare kigamije gutera u Rwanda no guhungabanya umutekano, ntiyigeze avuga ko atari umunyarwanda.  Nubwo yari umugore , yahagaze kigabo avuga ko ari umunyarwanda.Yewe na Twagiramungu Faustin ubwe,  ntiyigeze ahirahira ngo yikonkomore avuga ko atari umunyarwanda .None ngo  Rusesabagina si umunyarwanda ni umubirigi da!”

Mu nkuru yaciye mu kinyamakuru www.igihe ,mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Richard Quest yavuze ko Rusesabagina atashimuswe kandi  ko nta guhonyora amategeko kwabayeho mu gihe yatabwaga muri yombi.

Perezida Kagame yavuze ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda bisa nk’aho ari we wizanye.

Ati “Byari binyuze mu mucyo kandi byubahirije amategeko. Mu by’ukuri ni nk’aho yizanye, yaba yaragenderaga ku binyoma ariko yakurikiye ibyo binyoma mu gukomeza gukora ibintu bitari byo n’ubundi yagiye akora ahashize.”

Perezida Kagame yavuze ko nta ruhare Guverinoma y’u Rwanda ifite mu kumuzana i Kigali, ko ahubwo byakozwe n’umuntu bakoranaga kandi yari yarizeye.

Ati “Kumuzana i Kigali, cyangwa gutuma aza i Kigali no gushimuta cyangwa ubundi buryo bugaragara nk’ubutubahirije amategeko ni ibintu bitandukanye cyane.”

Niba yarakoranaga n’umuntu i Burundi muri wa mugambi n’ubundi wo guhungabanya igihugu, urugero uwo muntu agafata umwanzuro wo kumuzana i Kigali, umuntu yakoranye na we yizeye kandi Guverinoma yari irimo irakorana n’uwo muntu yizeraga, ni gute guverinoma ifite uruhare muri icyo gikorwa ?”

Bivugwa ko Rusesabagina yari agiye mu gihugu cy’uburundi kuvugana ngo no guhuza ibikorwa ( coordonner)by’abarwanyi baba I Burundi bahoze muisirikare cya FDLR, binijwe mu mitwe yitwara gisirikare nka:Imbonerakure ndetse n’igisirikare n’igikolisi cy’uburundi.Akaba aribo bakoresha mu rwego rwo guhungabanya umutekano cyangwa kwica abantu.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *