Rusesabagina mu maboko y’ubutabera bw’ u Rwanda

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza rwakomeje kuburanisha urubanza Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman ndetse n’abandi 18 baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.

Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Iburanisha ryo kuri uyu 26 Gashyantare 2021, ryatangiye urukiko rutangaza umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina avuga ko nta bubasha rufite bwo kumuburanisha kuko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

Ni icyemezo umwavoka we Gatera Gashabana yahise ajuririra, anasaba ko byandikwa n’umwanditsi ko akijuririye.

Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, yanagaragarije urukiko ko hari indi mbogamizi ikomeye ituma ataburana mu mizi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo mpamvu yatanzwe igamije gutinza urubanza, mu gusubiza Gatera Gashabana avuga ko iyo nzitizi ikeneye gushyirwa mu nyandiko kugira ngo izaganirweho.

Kuri uyu munsi kandi humviswe inzitizi z’abaregwa babiri barimo Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahoze muri FDLR FOCA aho bari bafite ipeti rya Jenerali mbere yo kwinjira muri CNRD Ubwiyunge, basabye kurekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

Rusesabagina Paul aakurikiranwe ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe; Kuba mu mutwe w’iterabwoba utera inkunga iterabwoba.;Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba ;Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba; Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba ; Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba;  Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Muri uru rubanza harimo umugore umwe witwa Angerina Mukandutiye.Bivugwa ko Mukandutiye akekwaho kugira  uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yakoranaga nuwahoze ari perefe w’umugi wa Kigali Lt Col Renzaho Tharcisse ndetse na Gen Maj Laurent Munyakazi mu bwicanyi bwabereye muri St Paul, Ste Famille na Cela mucyahoze ari Secteur Rugenge ya Komini Nyarugenge. Renzaho yakatiwe n’Urukiko rw’Arusha naho Munyakazi akatirwa n’Inkiko zo mu Rwanda. Mu bidegembya bakoranye na Mukandutiye harimo Wenceslas Munyeshyaka.

                       Mukandutiye Angerina ( Photo:Igihe)

Mukandutiye yavukiye mu cyahoze ari muri Komini Giciye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi akaba yarashakanye na Jean Sahunkuye ukomoka mu muryango wa Perezida Habyarimana.  

Mukandutiye avukana na Colonel Gervais Rwendeye umwe mu basirikari bakuru ba Habyarimana waguye ku rugamba barwana na RPF Inkotanyi. Nibwo yahise atangira kwanga Abatutsi bityo yirukanisha uwahoze ari Conseiller wa Secteur Rugenge asimburwa n’interahamwe Odette Nyirabagenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *