Ibyo Musabyimana Jean Claude, atakoze ari meya cyangwa guverineri azabigeraho muri MINAGRI .

Bamwe  mu baturage  bavuga ko bahura  n’ibibazo birebana n’ingurane z’ubutaka cyangwa zibarirwa nabi agaciro, ndetse nubariwe agategereza igihe kirekire atarishyurwa .Ibyo byose bakabishyira kuri minisiteri  y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ubutaka n’Amashyamba( MINAGRI).

Tariki ya 19 Mutarama 2018, Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Jean Claude, avugana n’Imvaho Nshya , yavuze  ko abaturage bahura  n’ibibazo birebana n’ingurane z’ubutaka cyangwa zibarirwa nabi agaciro, kubera ko ari umwuga utaramenyekana cyane haba mu bawukora  rimwe na rimwe ugakorwa mu kajagari ndetse ku baturage hakaba hari abataramenya ko izo serivisi zihari, hakanabaho kuba batazi uko izo serivisi zitangwa.

Iyo mvugo ye  ntiratanga umusaruro. Kuko kuva yatangaza ibyo ntakigeze gikosoka ahubwo ibintu bikomeje kuzamba aho abaturage batabona ingurane.

Bamwe  bati:”Ibyo Musabyimana Jean Claude atakoze ari guverineri w’Intara y’Amajyaruguru cyangwa Meya w’Akarere ka Musanze azabikora  ari Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI koko ?

Ubwo yari umuyobozi w’Akarere ka Musanze, nibwo ako karere kaherekeje utundi mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016.

Tariki ya 03 Ukwakira 2016, umunsi umwe mbere yuko aba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana yasabye imbabazi Abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside ubwo basuraga Akarere ka Musanze.

Yasabye imbabazi nyuma yuko abo badepite basanze muri ako karere hari amakosa abamubanjirije basize bakoze. Ayo makosa arimo ay’inzibutso za Jenoside zitujuje ibisabwa.

Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI niwe muyobozi wagiye ukora akazi kenshi mu gihe gito ahantu hatandukanye .

Mbere yo kuba umuyobozi w’ako karere yari yabanje kuba umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Uwo mwanya yawutorewe tariki ya 27 Kamena 2014.

Mbere yo kujya muri nyobozi y’Akarere ka Musanze yari umujyanama muri njyanama y’ako karere, ukomoka mu Murenge wa Cyuve akaba yari akuriye komisiyo y’ubukungu.

Yakoze imirimo inyuranye irimo kwigisha amasomo y’ubuhinzi mu cyahoze ari ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi rya ISAE-Busogo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *