Apfunyika ibiribwa mu masashi atemewe akavuga ko afite icyangombwa yahawe na REMA

Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana no kurandura burundu ikoreshwa ry’amasashi na pulasitiki mu rwego rwo kurengera ibidukikije, hari bamwe mu banyenganda zitunganya ibiribwa bagikoresha ayo masashi ndetse n’ibikoresho bya pulasitiki.

Ni gahunda yatangiye mu mwaka wa 2005 ubwo Leta y’ U Rwanda yasohoraga itegeko rya Mbere rica burundu ikorwa, n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bya pulasitiki.

kurubu rero hakomeje kugaragara bamwe mubanyenganda bagikoresha amasashi bapfunyika ibiribwa bitandukanye.

ubwo ikinyamakuru Gasabo.net yasuraga uruganda NORELGA Ltd ruherereye mu Murenge wa Gikondo Akagari ka Kanserege rukaba rutunganya Imigati nibikomoka kuri Macadamiya twasanze bagikoresha uburyo bwo gupfunyika mu masashi ibiribwa bikorerwa muri urwo ruganda birimo Imigati, amandazi na Keke.

umuyobozi w’uru ruganda Bwana Norce Elysee Gatarayiha avuga ko kuba agipfunyika mumasashi atemewe abifitiye icyangombwa yahawe na REMA, akaba Kandi avuga ko azi neza ko gupfunyika ibiribwa mu masashi bitemewe.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri aya makuru twavuganye n’umuyobozi wungirije w’umurenge wa Gikondo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Theophile Niwemutoni atubwira ko iki kibazo batari bakizi.

ati:” ntabwo twari tuzi iki kibazo gusa niba  urwo ruganda rupfunyika ibiribwa mu masashi tugiye kubikurikirana, ni biba ngombwa tubafatire ibihano, gukoresha amasashi mu Rwanda  ntabwo byemewe”.

kuva mu mwaka wa 2005 Leta y’ U Rwanda yasohoye itegeko rica ikorwa n’ icuruzwa ry’ amasashi mu Rwanda bityo ko umuntu ufashwe acuruza cyangwa akoresha amasashi hari ibihano ahabwa biteganywa n’ategeko.

Taya Theoneste Ahimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *