BURERA: Umugabo yishe umugore we amuteye ibyuma ko yagurishije intama akishyura mitiweli.

Inkuru ya Maniraguha Ladislas/Journal Gasabo Intara y’Amajyaruguru

Mu ijoro ryakeye umugabo MBONYEBYOMBI Philippe bita Gikumi wo m’Umurenge wa GAHUNGA, Akagari ka BURAMBA; Umudugudu wa MUSANZU yaraye ateye icyuma  umugore we witwa MUKABANDORA Béatrice   amusanze mu buriri aramwica, hari saa yine z’ijoro ubwo MBONYEBYOMBI yasangaga umugore we mu buriri amubaza impamvu yagurishije intama, umugore we amusobanurira atakamba ko yayigurishije ngo atange mutuelle cyane ko mu muryango yarikenewe kuko kwivuza byabagoraga.

Uwo mwana yatewe icyuma na se, akiza nyina ,birangira uwo mwicanyi amwirengeje.Nawe  yahise ahabwa ubutabazi bwihuse.

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano “polisi na RIB” zahageze zije kureba icyo kibazo cyabaye zihasanga abaturage benshi ariko MBONYEBYOMBI adahari kuko yahise atoroka, igitangaje ndetse kinababaje hari undi muryango wahise ugaragara ko ufitanye amakimbirane, aho umugabo BIKINO wo muri ako kagari yahise atabwa muri yombi kuko yabwiriye mu ruhame umugore we ngo nawe nzakugenza gutya; Hari indi miryango yahise igaragaza ko ifitanye amakimbirane, maze abagore basaba inzego z’umutekano kubafasha kuko bagaragaje impungenge ko abagabo babo bashobora kubica.

Ikinyamakuru gasabo.net cyegereye abaturage bamwe bagitangariza ko byose babiterwa n’ubusinzi, dore ko baturiye Centre ya Kanyirarebe ibarizwamo inzoga z’inkorano zirimo imisururu bita “iminini” n’inzagwa bita “dundubwonko”; Ikindi twamenye ni uko uwo MBONYEBYOMBI yaraherutse gutabwa muri yombi na RIB yaragiye gutera icyuma umuturanyi we NZACYAHINYERETSE Cyprien amuteze aramucika, aho kugirango MBONYEBYOMBI ashyikirizwe Ubushinjacyaha bamwohereje transit amarayo iminsi enye ararekurwa, iki akaba ari ikimenyetso cy’ubugome bumuranga dore ko yaramaze imyaka ine afunguwe aho n’ubundi yafungiwe muri Gereza ya Musanze amaramo umwaka umwe azira kurya inka y’umuturanyi.
Twagerageje kubaza abayobozi niba ikibazo cy’ibiyobyabwenge kizwi batubwiyeko batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana maze izo nzoga zinkorano zigacika kandi ko baregera imiryango ifitanye ibibazo bakayigira inama binyuze mucyitwa “Inshuti z’umuryango” kabone n’ubwo uyu muryango wari waratanzwemo raporo mungo zifitanye amakimbirane.

Nyakwigendera asize abana batanu kandi bose yababyaranye na MBONYEBYOMBI bari bamaranye imyaka makumyabiri, umwana wabo ukurikira imfura wagerageje gukiza nyina se yamutemye mu kiganza. Ikinyamakuru gasabo.net kirasoza kigira inama imiryango ifitanye ibibazo kujya babigaragaza hakiri kare kandi ubuyobozi bukarushaho kwegera imiryango irangwamo amakimbirane ikagirwa inama byaba ngombwa ubona abangamiwe agasaba gutandukana ndetse n’nkiko zikworohereza usaba ubutane kubw’umutekano we, dore ko hari ubwo kubwaka bisaba igihe abantu bakarinda bicana.

 1,188 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *