2030:Icyizere cyo kurandura virusi itera SIDA kirahari

Tariki ya 1 Ukuboza 2021, mu Karere ka Nyagatare ,  habaye ibirori  byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA .Insanganyamatsiko  yari  “Dufatanye turandure SIDA.”

Nkuko byavuzwe  ngo Rwanda mu mwaka wa  2030,  abantu 95% , bipimishije bagasanga baranduye  bazaba  bafata  imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ndetse  bageze  ku rwego rwo kutanduza abo bakoranye imibonano mpuzabitsina.

Kuri uwo munsi Dr. Sabin Nsanzimana, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC,  yavuze ko  urubyiruko ari rwo rwugarijwe kubera kwirara.

Ati:”Abarenga 85% bipimishije agakoko gatera SIDA mu Rwanda mu mibare mishya, igaragaza ko mu basanzwe babana n’iki cyorezo, abarenga 95% bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe abarenga 90% bafata imiti izatuma Virus iba nke ku buryo batakaza ubushobozi bwo kwanduza ugereranyije n’udafata imiti.”

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko US, imaze gushora miliyari 1,6$ mu kugura ibikoresho no gutanga ubuvuzi bijyanye no guhangana na SIDA.

Ati “Ubufatanye twagiranye bwatanze umusaruro ushimishije, icya mbere abantu ibihumbi 200 babona imiti igabanya ubukana bwa SIDA, icya kabiri munsi y’abagore 2% gusa nibo banduza abana babo mu gihe cyo kubyara, icya gatatu uyu mwaka abana b’imfubyi, abatishoboye, abangavu n’abagore bakiri bato barenga ibihumbi 300 bahawe ubuvuzi bubafasha.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasabye urwo rubyiruko kudapimisha ijisho icyo cyorezo kuko kitagaragarira ku jisho, kandi ngo n’uwagize ibyago akwiye kujya ku mavuriro amwegereye agafata imiti

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yabwiye urubyiruko rwa Nyagatare ko bakwiye kwirinda SIDA, bagafatanya nabo kurandura ubwandu bushya burundu kuko bishoboka, ariko cyane cyane hakoreshwa agakingirizo.

Kuri uwo munsi habaye igikorwa cyo guha inka ababana n’ubwandu butera agakoko ka SIDA.Dr Ngamije yabwiye abahawe inka ko bagomba kuzitaho, zikagira umukamo , bakanywa amata.

Ati:”Izi nka muhawe ni kuzibyaza umusaruro , ifumbire n’amata.Cyane ko umuntu ufite virusi itera SIDA,ntatungwa n’imiti gusa ahubwo agomba kurya kugirango agire ingufu zo gukora no kwirinda ibyuririzi.Ngirango  mubonye  inka zizavamo umukamo w’amata yunganire imiti mufata, mbifurije kuzifata neza  zikazabafasha gukomeza kubungabunga ubuzima.”

Amwe mu mafoto yaranze uwo munsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *