ABASIRWA:Ubukangurambaga mu kwirinda SIDA bwongerwemo imbaraga

Ishyirahamwe nyarwanda ry’abanyamakuru barwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo (ABASIRWA) ku nkunga ya RBC ,guhera  mu mwaka wa 2018 kugeza uyu mwaka 2022, ryageze mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda.Intego ikaba yari ukureba ingorane n’ibibazo abagore bakora umwuga w’uburaya (sex workers), bahura nabyo muri uwo mwuga. Ubukangurambaga bahabwa bwo birinda gukwirakwiza iyo virusi bafata imiti neza no kumenya niba ababana na virusi itera SIDA , bakeneye inyunganiramire.

Bamwe mu banyamakuru bo mu ishyirahamwe ABASIRWA ubwo bari basuye Akarere ka Nyagatare ( Photo:ABASIRWA)

Kirehe: Abakora uburaya ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe, bavuga ko, bakubitwa bakanafungwa, abenshi bahungira mu bihugu by’abaturanyi nka Tanzaniya, Uganda, abandi bakajya mu mugi wa Kigali.N’ikimenyimenyi iyo hagize urarana indaya mu icumbi i Nyakarambi, ubuyobozi bufatira ibihano iryo cumbi (lodge), nko gucimbwa amande cyangwa gufungirwa igihe gito.

Uku gukurikiranwa kw’indaya bituma ubonye umugabo akora imibonano hutihuti amubwira ko muri Kirehe bibujijwe kuryamana n’umugabo bityo bakagira vuba nta muyobozi wabaciye iryera bakibagirwa iby’agakingirizo batyo

.

Indaya zerekana ibibero mu rwego rwo gukurura abagabo ( Photo:net)

Muri Kamena 2018, nibwo ikinyamakuru  Gasabo cyasuye  bamwe mu bagore bakora umwuga w’uburaya muri ako Karere ka Kirehe .Icyo gihe babwiye itangazamakuru ko bari bahangayikishijwe n’inzego za Leta, zabakoreraga itotezwa, harimo gukubitwa , gufugwa, ndetse no kubirukana aho batuye mu Midugudu, bababwira ko nta ndaya bashaka ko ziteza umuteka muke.

Uburaya buhagaze gute mu Karere ka Musanze?

Ubwo abanyamakuru  bo mu ABASIRWA bari mu Karere ka Musanze ( Photo:Imanzi)

Mu makuru yakusanyijwe n’abanyamakuru barwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo (ABASIRWA) mu Karere ka Musanze, avuga ko hakwiye ubukangurambaga  mu kwirinda no gukumira SIDA kubera ba mu cyerarugendo  n’abandi bagana ako karere ku mpamvu zitandukanye bafite amafaranga.

Ikindi ni  ahantu  hari umuvuduko mu iterambere rikurura urujya n’uruza rw’abantu ndetse haracyaboneka n’ubuharike .

Ubwo umunyamakuru w’Ikinyamakuru Gasabo yageragayo yasanze abagore bakora umwuga w’uburaya bijujutira ko bamburwa na bamwe mu bakiriya babo .Ndetse byagera aho gukora imibonano mpuzabitsina abo bagabo bakababwira ko badashaka agakingirizo ko ari bazima bitwaje utwuma dupima agakoko gatera SIDA.

Nadine  ati :“Twe duhangayikishijwe n’abagabo baza kudushaka ngo dukorane imibonano mpuzabitsina twagera mu cyumba bagatangira kutubwira ko badashaka agakingirizo bakavuga ko ari bazima bakatwereka akuma gapima agakoko gatera SIDA akagakurayo agatangira kwipima yarangiza ati ntubona ko ndimuzima kandi muri twe hari abatazi kumenya kureba niba koko uwo muntu aba ari muzima abandi ntago twize ubwo hari abo bashobora gushuka kandi barwaye nawe bakaba baramwanduje”.

Twagize amakenga kubivugwa tubaza  bamwe mu bakora umwuga w’uburaya bavuga  ko abakora uburaya  ari 27  koko.

Muri abo 21 (77.7%) batubwiye ko abagabo babagana banga gukoresha agakingirizo bakavuga ko ngo amafaranga yabo yaba apfuye ubusa. 5 (18%) bavuze ko ababagana bakoresha agakingirizo ku nshuro ya mbere ubundi bakagakuramo naho 1 (3.7%) yatubwiye ko  abakiriya be bakoresha agakingirizo , bigaragaza ko Musanze hakenewe ubukangurambaga bwimbitse bwo gukoresha agakingirizo birinda kumanuka kizimbabwe.

Musabyimana Franscois ni umwe mu bashinzwe imibereho myiza mu Karere ka Musanze yatubwiye ko Akarere kabakorera ubuvugizi  ngo  hari imishinga bajyanye muri bank kugirango ibafashe kubaha amafaranga, bibafashe kuva muri uwo mwuga.

Mu rwego rwo gukumira uburaya mu  Karere ka Karongi , ufashwe afungirwa mu kigo ngororamuco cya Mwendo

Karongi , umwe mu bakora umwuga w’uburaya, ubarizwa muri koperative “Twihangirumurimo Tubusezerere ”, yavuze ko ari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, bimukomerera cyane kwishyurira umwana we wiga mu mashuri yisumbuye amafaranga yo kurya saa sita.

Ati:’’Kwishyura inzu  mbamo ntibyoroshye nkanswe  kubona ibiryo by’umunyeshuri ku ishuri.Nubonye umukiriya wiyambariye neza nyir’inzu amumerera nabi amwishyuza, nyamara ngo uwo musirimu aba yamuhonze 1,500 Frw cyangw 2,000 Frw ijoro ryose.’Iyo ubuyobozi bumenye ko hari umugore ukora umwuga w’uburaya bugufungira mu kigo ngororamuco cya Mwendo, kuvayo ufunguwe ukora igihe cy’umunsi wose n’amaguru kuko nta modoka zibayo.’’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwabwiye ikinyamakuru Gasabo ko  kumenya indaya n’abahungabanya umutekano bigoye .

Ubuyobozi buti:”Abibaruje bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Karongi ni Magana arindwi na mirongo itanu na batanu (755), bo  mu Mirenge ya Bwishyura, Gitesi, Rubengera , Mubuga na Gashari. Birumvikana ko hari n’abandi batazwi ari nabo nyirabayazana w’urugomo no guhisha abakekwaho ibyaha by’ubujura.Ufashwe akora  uburaya ntafungwa nkuko bo babivuga  ahubwo ajyanwa  mu kigo  ngororamuco kiri i Mwendo.Aho bajya kubagororera babona bamaze guhindura imyumvire bakabarekura. Kudatwarwa  mu modoka basubira iwabo ni igihano , ni ukugira ngo ikosa bafatiwemo  baricikeho.”

Twashatse kumenya uko izi ndaya  zo mu Karere ka Karongi zitwararika mu kudakwirakwiza virusi itera SIDA.Mu bagore bicuruza 89 twabashije kuvugisha , 54 (60.6%) batubwiye ko babanje gukoresha agakingirizo ariko ubu bakaretse kubera abakiriya babyanga ngo SIDA ni nk’ibicurane. 30 (33.7%) batubwiye ko batangirana agakingirizo ariko bikaza kurangira bagakuyemo bagakorera aho.Batanu (5.6%) bavuze ko barwaye uwo babujije akanga bamwihorera.

Huye ngo kubera ubukangurambaga byatumye bamwe basezera mu mwuga w’uburaya

Bamwe mu bakora uburaya mu mujyi wa Huye bavuga ko umukobwa cyangwa umugore ukora uburaya atapfa kubureka kubera ko babifata nk’umwuga ubatunze.
Gusa bemeza ko uyu mwuga batawukora bishimye kuko ngo kubijyamo babitewe no kubura uko bagira, bituma batanga inama ku bakobwa bakiri bato.

Umwe ati “:Inama nagira umukobwa utarasambana cyangwa ngo ajye kwicuruza, ni uko yabyirinda hakiri kare, kuko kujya mu bintu nk’ibi, kuzabivamo ntibishoboka ni nko kunywa itabi. Njyewe na bariya bavuga ngo baretse uburaya sinemera ko babivuyemo burundu.

Mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hari Koperative yitwa “Abiyemeje guhinduka”, ibumbiye hamwe abagore n’abakobwa bahoze mu buraya, gusa bamwe mu banyamuryango bayo bavuga ko batangiye ari abantu 60 ariko kuri ubu basigaye batageze no kuri 20 kuko ngo bacitse intege nyuma yaho ababateraga inkunga bigendeye.

Twababajije niba batarwaye bane bavuga ko bari ku miti. Twabajije impamvu banduza abantu babigendereye batubwira ko bafite ubuhamya ko ufata imiti neza atanduza bati “nikimenyimenyi hari umugore wanduye akabana n’umugabo we ntamwanduze”. Ibi byatumye twegera umuganga ku bitaro (ntiyemeye ko dutangaza izina rye)tumubaza koko ko bibaho ko umugabo cyangwa umugore urwaye ufata imiti neza yabana nundi ntamwanduze atwemerera ko bibaho iyo nta gukoboka ngo amaraso ahure ariko abantu bakwiye gukangurirwa kwirinda imibonano idakingiye.

 Nyagatare ngo  ubukangurambaga bukozwe neza virusi itera SIDA yagabanuka

Nyagatare abakora uburaya bavuga ko mu gihe babonye imishinga ibateza imbere hari ababucikaho, kuko ngo abenshi babwishoramo bitewe no gushaka imibereho no kubura ubushobozi bitewe n’imiryango bakomokamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko abakora umwuga w’uburaya  babonye imishinga ibyara inyungu hari benshi babuvamo kuko babukora babizi ko atari ingeso nziza.

Ati “Hari uwishora mu ngeso y’uburaya kubera gushoberwa, urumva habonetse imishinga ibyara inyungu umuntu yakora akagira icyo yinjiza bikamurinda gushakisha uwo basambana kuko yabonye imibereho.”

Mu Karere ka Nyagatare abakora umwuga w’uburaya n’ababana n’agakoko gatera SIDA barakangurirwa gufata neza imiti.

Tariki ya 1/12/2021, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya virusi itera SIDA, mu Karere ka Nyagatare , mu Ntara y’Iburasirasuba , Minisiteri y’Ubuzima yatangaje  ko  ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura abantu 200.000, banduye SIDA mu gihugu hose.

Dr.Ngamije Daniel ,Minisitiri w’ubuzima i Nyagatare ( Photo:net)

Kuri uwo munsi, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije  yavuze ko muri gahunda za leta ,  bifuza ko mu mwaka wa 2030 uzagera abanyarwanda 95% bafite ubwandu bwa Virusi itera  Sida  bafata neza imiti igabanya ubukana. Yavuze ko ikibazo gisigaye ari icy’urubyiruko kuko aribo benshi bafata imiti nabi kuburyo Virusi itagabanuka mu mubiri wabo by’umwihariko abenshi bakaba ari abo mu karere ka Nyagatare.Asaba buri wese gukora ubukangurambaga bwimbitse  kwirinda icyo cyorezo no gufata imiti neza kubahuye n’ingorane zo kwandura iyo virusi.

Naho urugaga rw’ababana n’agakoko gatera SIDA, rutangaza ko 43 % by’abanduye baba bakora umwuga w’uburaya.Mu bibazo byavuzwe n’abakora umwuga w’uburaya nuko bamburwa n’abagabo babasambanya, bakanenga  inzego z’ibanze zishinzwe umutekano ko zibabuza umutekano wo gukora akazi kabo. Ku byifuzo byabo bavuze ko bafashwa , bagahabwa amafaranga bagakora imishinga ituma bava mu buraya ndetse bagahabwa n’inyunganira mirire.

Bamwe mu babana n’agakoko gatera SIDA bifuza guhabwa inyunganiramirire

Mu bushakashatsi, ikinyamakuru gasabo.net cyakoze cyasanze hari bamwe , bagomba gufashwa no guhabwa inyunganira mirire, bidakozwe kuri bose.
Urugero ubwo ABASIRWA, basuraga amashyirahamwe y’abarobyi n’abakora umwuga w’uburaya mu turere twa Rubavu, Karongi na Rusizi, bavuze ko bahabwa inyunganiramirire.Turiya ni uduce tubarizwamo, amafi, indagara n’ibindi byose bikize ku ntungamubiri.

Mu mafi habonekamo intungamubiri ndetse zimwe muri zo ntiwazibona ahandi. Habonekamo iyitwa omega-3 fatty acids na vitamini nka D and B2 bifasha mu kugabanya Diyabete n’umuvuduko w’amaraso no kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri. Ifi kandi igira caliciumu na phosphorus n’imyunyu ngugu nka “iron, zinc, iodine”, magnesiumu ifasha byihariye ku buzima bw’umutima, potasiyumu nayo ifasha mu gukumira kuba nku mutima wahagarara no gufasha uturemangingo gukora neza. Ibyo byose iyo umuntu abibuze nibwo azahara ibyuririzi bikaza.

Musanze,Nyagatare hari aborozi b’inka n’inkoko zitanga amagi , ababana n’agakoko gatera Sida, bagomba gukangurirwa kurya no kunywa ibibafasha kugirango imiti bahabwa ibagirire akamaro. Amata ni kimwe mubyo kurya byihagije mu ntungamubiri n’ibifitiye umubiri akamaro, cyane ko proteyine ziboneka mu mata zifasha umubiri mu kongera ubudahangarwa, gusana ahangiritse no gukomeza imikorere myiza y’umubiri. Izi ntungamubiri kandi zifasha mu gukomeza imikaya n’amagufa.

Agakoko gatera SIDA, gahangayikishije isi ndetse n’u Rwanda , ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga wo kurwanya SIDA (UNAIDS) mu mwaka wa 2012, bwerekanye ko 60% by’ababana n’agakoko gatera SIDA ari abagore ari yo mpamvu bagomba guhugurwa kugira ngo bamenye kwifatira ibyemezo, birinda kiriya cyorezo.

MU gukumira agakoko gatera SIDA, UNAIDS  ifite intego y’uko mu mwaka wa 2030 abapfa bazira SIDA bazagabanuka  kugera kuri 90%.N’u Rwanda rukaba rwarihaye iyo gahunda, ni muri urwo rwego ishyirahamwe nyarwanda ry’abanyamakuru barwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo babinyujije mu bukangurambaga basuye mu bihe bitandukanye amashyirahamwe y’abagore bicuruza (sex workers)   mu Turere tumwe tw’u Rwanda ngo bamenye uko bahagaze, ibibazo bahura nabyo n’icyo inzego z’ubuyobozi zibafasha, bityo hamenyekane nuko ingamba z’ubukangurambaga zakongerwamo imbaraga.

Uwitonze Captone

 4,159 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *