Polisi yafashe abinjiza ibicuruzwa bya magendu, bagerageza no gutanga ruswa
Nyuma y’aho hafatiwe icyemezo cyo guca imyenda n’inkweto byambawe bizwi nka Caguwa hagamijwe guteza imbere inganda z’imyenda n’inkweto z’imbere mu gihugu, hari bamwe mu baturage bakomeje gufatwa binjiza iyo myenda n’inkweto mu buryo butemewe n’amategeko.
Urugero ni aho mu gitondo cyo ku itariki ya 23 Gicurasi, Polisi mu karere ka Nyagatare ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri ako karere basanze mu nzu y’umuturage utuye mu kagari ka Kenjojo Umurenge wa Rwempasha amabaro 8 ya magendu y’inkweto zambawe zizwi nka Caguwa zari zinjijwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, zitatangiwe imisoro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko Polisi yamenye amakuru ko hari inkweto zigiye kujyanwa kwa Twagirumukiza Celestin w’imyaka 39 y’amavuko, bajya kumusaka basangayo amabaro yazo 8 n’abandi bantu batatu bari bazizanye.
Yagize ati:”Polisi yabonye amakuru ko izo nkweto zidasoreye zigiye kwa Twagirumukiza, duhamagara umukozi w ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tujya kuzireba, tuzisanze mu nzu ye turazifata tuzishyikiriza Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (RPU) rikorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwempasha mu gihe hagikorwa iperereza.
CIP Kanamugire yasabye buri wese kwirinda magendu agira ati: “Amafaranga ava mu misoro n’amahooro akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro n’ibindi, niyo mpamvu umucuruzi wese adakwiye gukwepa imisoro kuko bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere muri rusange.”
Yavuze kandi ko Caguwa itafatiwe mu karere ka Nyagatare gusa, ko no mu karere ka Kirehe hafatiwe umuturage winjizaga ibaro imwe ya Caguwa y’imyenda, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rumufungiye kuri Sitasiyo ya Kirehe kugirango rukomeze iperereza, abavandimwe be bitwa Tuyisenge Daniel na Ingabire Marie Josée baje guha abapolisi babafashe ruswa y’ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bamurekure barayanga, ahubwo nabo bahita babashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukorera mu karere ka Kirehe aho bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa.
CIP Kanamugire yibukije ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ikanatuma serivisi n’uburengazira bihinduka ibicurizwa, bityo asaba abaturage kutayitanga no kutayakira, kandi abibutsa ko iki cyaha nta mwanya gifite muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange.
Yagize ati:”Polisi y’u Rwanda ntitanga serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, izitanga ku buntu, ikumira kandi ikarwanya ruswa n’ibindi byaha biyishamikiyeho.”
Umuntu wese uha undi muntu impano cyangwa indonke kugira ngo amukorere ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga nk’uko bigaragara mu ngingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
police.gov.rw
1,486 total views, 1 views today