Amakimbirane ubugambanyi gusebanya n’ubusahuzi bishenye sosiyeyi ya SOSERGI CO LTD

Amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo avuga ko SOSERGI CO LTD, ari sosiyeti y’abahoze ari abakozi b’uruganda rw’ibinyobwa BRALIRWA,bavuye mu kazi.

Benshi mu batuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko SOSERGI CO LTD, iri mu za mbere ziteje imbere cyane , dore ko ifite n’inyubako nziza muri aka Karere.Muri iyi minsi ngo haravugwamo amakimbirane , ubugambanyi no gusahura umutungo wayo.

Umwe mu banyamigabane ati:”Muri SOSERGI CO LTD, harimo umwuka mubi uterwa na KIRENGA KALISA, watangiye ari  umukozi wa SOSERGI CO LTD ushinzwe imicungire y’abakozi (Human Ressources), nyuma akagirwa umuyobozi w’umusigire.None yibagiwe ko ari umukozi , yigize PDG.Akaba ahanganye na Habimana Edouard , perezida wa SOSERGI LTD, akaba n’umwe mu bafite imigabane myinshi muri iyo sosiyeti.”

KIRENGA KALISA,  yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko, koko yatangiye ari  umukozi wa SOSERGI CO LTD ushinze imicungire y’abakozi (Human Ressources), kandi ko yakoze ikizamini agatsinda.Nyuma abanyamigabane babonye ko ashoboye bamugira umuyobozi w’umusigire.Yakomeje avuga ko ibyo bamuvugaho ko agiye gusenya sosiyeti ari ibinyoma bikururwa na Bizimana Edouard, ushaka kumwanyiriza isura no kumutesha agaciro mu bandi.

Ati:”Icyo dupfa nuko sosiyeti yayigize iye, ayisahura n’umuryango we , urugero yagiye i Kigali avuga ko yakoresheje amafaranga menshi y’urugendo, kurara no kurya ageze hafi kuri miriyoni ishatu ( 3.000.000 frws) n’impapuro zibyemeza zirahari, ansabye kuyasinyira ngo ayatware ndanga.Ikindi yahaye isoko umugore wa murumuna we, mu buryo bw’uburiganya ndanga.Nibwo yatangiye kunyirukaho avuga n’amagambo y’ivangura.Kuvuga ko namufungishije , yanyirukanye mu buryo butemewe, nsiga nkinze ibiro byanze .Abonye bwije aca ruhinganyuma azana umuhesha w’inkiko w’umwuga n’uwica ingufuru, inzego z’umutekano ziramucakira zimubaza ibyo akora muri iryo joro, abuze ibisobanuro baramufunga n’ubu ikirego kiri mu rukiko“.

Bizimana Edouard avuga ko yishe ingufuri kuko Kirenga yari yafunze urupangu w’ibiro kandi yari yirukanwe.

Kirenga avuga ko yirukanwe mu buryo butemewe n’amategeko noneho abanyamigabane babonye arengana bamugarura mu kazi, naho kuba yariyongereye umushahara ukava hafi ku bihumbi magana atatu akagera kuri magana acyenda byose bizwi n’Inama y’ubutegetsi.

Ati:”Na narimwe nigeze mpembwa Bizimana adasinye , kandi n’abakozi bose bahembwa asinye.

Bizimana ati:”Kirenga arambeshyera ahubwo nsinya ku mpapuro zisohora amafaranga , nta lisiti y’imishara iba yometseho naho ibyo gutanga amasoko mu buryo bwa baringa , bica mu mucyo.”

Amakuru Gasabo ifitiye kopi avuga ko abanyamigabane bamaze  gushakisha amakuru y’ibyerekeye icungwa ry’umutungo wa SOSERGI CO LTD, basabye ko abitwa  NIYONZIMA Fraterne, HINJORI MUYOMBANA Methode na KIRENGA KALISA bakorwaho iperereza nabo bagafatwa bagafungwa kuko bakomeje kwidegembya hanze basibanganya ibimenyetso bityo umutungo wa SOSERGI CO LTD wanyerejwe ukaba waryozwa umuntu umwe gusa kandi abafatanyije kuwunyereza ari benshi.

Ibyo baregwa

NIYONZIMA Fraterne: Ni Visi Perezida w’inama y’ubutegetsi, ndetse akaba n’umwe mu basinya ku mpapuro zisohora amafaranga, ibi bikaba bisobanuye ko nta faranga na rimwe rya SOSERGI CO LTD ryanyerezwa atabigizemo uruhare. Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya KIRENGA KALISA wari umuyobozi w’agateganyo wa SOSERGI CO LTD yo 06/10/2021, yandikiye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi atanga ibisobanuro ku ibaruwa No 024/SOS/PCA/2021 yagaragajemo NIYONZIMA Fraterne ko nawe hari amafaranga 140,000rwf yahawe kuri cheque ajyanye n’ubutumwa yari yagiyemo ariko we ntabwo yafashwe ngo akurikiranwe.

HINJORI MUYOMBANA Methode : Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi, zisohora amafaranga, ibi bikaba bisobanuye ko nta faranga na rimwe rya SOSERGI CO LTD ryanyerezwa atabigizemo uruhare. Hejuru yo kuba asinya ku mpapuro zisohora amafaranga yakoze amasezerano y’amabimbano yo 26/08/2021 ayakorana n’uwitwa MUSHIMIYIMANA Issiaka. Uyu. HINJORI MUYOMBANA Methode Perezida w’Inama y’Ubutegetsi Bwana BIZIMANA Edouard yamwohereje mu butumwa bwo kugura imodoka ya MITSUBISHI FUSO FIGHETR, agezeyo akorana amasezerano y’amahimbano n’uwitwa MUSHIMIYIMANA Issiaka ko iyo modoka iguzwe miliyoni 37,000,000rwf agamije kwiba miliyoni 12,000,000rwf kuko amasezerano y’umwimerere agaragaza ko iyi modoka yaguzwe miliyoni 25,000,000rwf

Indi mpamvu  dusaba ko HINJORI MUYOMBANA Methode agomba gukurikiranwa ni uko abonye umugambi wo kunyereza ayo mafaranga uburijwemo na Perezida w’Inama y’ubutegetsi, HINJORI MUYOMBANA Methode yagiye inama na MUSHIMIYIMANA Issiaka, bakoresha Umuheshaw’inkiko w’umwuga witwa Me INGABIRE UWAYO Lambert bafatira konti ya SOSERGI CO LTD iri muri KCB BANK ndetse  bakaba barareze SOSERGI CO LTD  mu rukiko rw’ubucuruzi bagambiriye ko izo miliyoni 12,000,000rwf  zasohoka zikanyerezwa byitiriwe ko ari icyemezo cy’urukiko. Ikibabaje kandi ki uko mu gutanga icyo kirego bakoresheje ayo masezerano y’amahimbano.  Ndetse amakuru dufite akaba avuga ko kugira ngo ibyo aya mafaranga yose banyereje bijye ahagaragara bishingiye kuri iki gikorwa cy’uko Perezida w’Inama y’ubutegetsi hagarikishije sheki ya miliyoni 12,000,000rwf zari zigiye kunyerezwa na HINJORI MUYOMBANA Methode afatanyije na MUSHIMIYIMANA Issiaka.

Amasezerano nyakuri y’amafaranga yaguzwe iriya modoka ni miliyoni 25,000,000rwf amasezerano akaba yarabaye hagati ya BIZIMANA Edouard Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya SOSERGI CO LTD na Madamu UMUNEZERO Chantal wari uhagarariye HONEST BUSINESS SPAREPARTS LTD tukaba tutiyumvisha uko MUSHIMIYIMANA Issiaka nawe yiyita nyiri iyi modoka ku buryo agera n’aho atanga ikirego cyo gufatira konti za SOSERGI CO LTD. Kuri iki kibazo Perezida w’Inama y’Ubutegetsi yandikiye HINJORI MUYOMBANA Methode amusaba ibisobanuro byanditse ariko yanze kubitanga bigaragaza umugambi yari afite wo kunyereza umutungo w’ikigo.

KIRENGA KALISA: Uyu ni umukozi wa SOSERGI CO LTD ushinze imicungire y’abakozi (Human Ressources). Mu kwezi kwa kane 2021 yagizwe umuyobozi w’agateganyo wa SOSERGI CO LTD (Directeur ai). Akimara kugirwa umuyobozi w’agateganyo dore ibikorwa bigamije kunyereza umutungo wa SOSERGI CO LTD yahise akora :

Mu kwezi kwa gatanu yahise yikura ku mushahara wa 387,445rwf yahembwaga yihemba umushahara w’ibihumbi 953,555rwf,Mu kwezi kwa gatandatu yihembye 722,390rwf. Mu kwezi kwa karindwi yihemba 722,390rwf. Mu kwezi kwa munane yihemba 722,390 rwf. Mu kwezi kwa cyenda yihemba 722,390rwf

Nk’uko abyiyemerera kandi, yanafashe abandi bakozi babiri abongera imishahara kandi nta burenganzira yabiherewe ibi nabyo tukabifata nko kunyereza umutungo wa SOSERGI CO LTD.

KIRENGA KALISA avugwaho kuba hari umukozi witwa HABIYAREMYE Jean Damascene wafatiwe mu makosa akomeye mu kazi mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu 2021 (yari mukazi yasinze), nk’uko biteganywa n’amategeko uyu mukozi akaba yaragombaga guhita yirukanwa. Inama y’Ubutegetsi yasabye KIRENGA KALISA kumufataho icyemezo ntiyabikora ahubwo amuhindurira imirimo ndetse anamuhemba amezi 3 yose adakora yibera iwe murugo bikaba bivugwako byatewe na ruswa yamuhaye iki nacyo tugifata nk’icyaha  cyo kunyereza umutungo wa SOSERGI CO LTD CO LTD akaba agomba gukurikiranwaho.

Hari kandi ikibazo cy’umukozi witwa NGAMIJE Jean Bosco wayoboraga Cantine wakoreshaga iminzani yapfuye agamije kunyereza umutungo wa SOSERGI CO LTD, uyu ubwo yafatiwe mu cyuho arimo gukoresha iyi minzani, Inama y’Ubutegetsi yasabye KIRENGA KALISA kumufataho icyemezo, mu ibaruwa ye KIRENGA KALISA yasubije avuga ko yari ategereje amabwiriza azahabwa n’ushinzwe komisiyo y’imicungire y’abakozi mu nama y’Ubutegetsi (HINJORI MUYOMBANA Methode), ibi bikaba bigaragaza ubufatanya cyaha bwabo uko ari batatu mu kunyereza umutungo wa SOSERGI CO LTD  nabyo bakaba bagomba kubikurikiranwaho.

Indi mpamvu ituma KIRENGA KALISA agomba gukurikiranwa ni uko ariwe wa mbere kandi wa ngombwa ushyira umukono ku mpapuro zisohora amafaranga abandi bakaza ari inyongera. Ibi bisobanuye ko nta faranga na rimwe rya SOSERGI CO LTD ryanyerezwa atabigizemo uruhare, bityo nawe akaba agomba gukurikiranwaho ubu bufatanyacyaha.

Kirenga yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko ibi byose ari ibihimbano ko azaduha amakuru mu nyandiko avuga ko Bizimana Edouard ariwe nyirabayazana w’ibibazo biri muri SOSERGI LTD, ariko twandika iyi nkuru ntabyo yari yaduha.

Amakuru agera kuri Gasabo nuko kuri uyu wa kabiri inzego z’ibanze za Rubavu n’izi shinzwe umutekano ziziga ku bibazo bivugwa muri SOSERGI LTD.

 1,867 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *