Mu bikorwa by’iterambere bya EAR- Diyosezi ya Byumba,harimo no gukangurira abaturage kugira ubuzima bwiza birinda COVID-19

Nkuko bitangazwa na Musenyeri Ngendahayo Emmanuel, umushumba EAR -Diyosezi ya Byumba, avuga ko  iyi diyosezi ifite ibikorwa by’iterambere byinshi birimo amashuri abanza, ay’imyuga, amavuriro amacumbi b’ibindi…

Musenyeri Ngendahayo  yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko mu bikorwa by’iterambere bageza ku bakirisitu , harimo kugira ubuzima buzira umuze , kuko roho nziza igomba gutura mu mubiri muzima.

Musenyeri Emmanuel  Ngendahayo  ati:”Kimwe n’andi madini n’amatorero  twakoze ubukangurambaga  mu kubwira abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19. Dusanzwe dufasha abaturage mu bikorwa biteza imbere ubuzima. Umukirisitu nyawe, umuntu muzima ufite ubwenge, wikunda ukunda n’abandi agomba kwirinda nk’uko biri no muri Bibiliya, ubwo hateraga indwara z’ibyorezo nk’ibibembe n’ibinyoro, itubwira ngo umuntu yihe akato, yirinde ndetse anarinde bagenzi be”.

Musenyeri akomeza avuga ko  “Abantu tubasaba kwirinda ikintu cya ‘turamenyeranye’, cyane cyane iyo bigeze mu bakirisitu baba bihoberanira bari muri Yesu ashimwe na Yezu akuzwe. Kwirinda ni ukwikunda no gukunda mugenzi wawe, mugakurikiza amabwiriza yashyizweho, cyane ko icyo cyorezo kiza nk’umujura kitagaragara n’amaso, abakirisitu rero babe intangarugero”.

Twabibutsa ko umwaka ushize 2020 , EAR diyoseze ya Byumba yahaye abaturage ibikoresho byo kwirinda birimo udupfukamunwa dusaga 500, imiti yo gusukura intoki n’amasabune, ndetse hanatangirwa ibiganiro bitandukanye bikangurira abantu kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda Covid-19.

Ibikorwa by’iterambere bya EAR-Diyosezi ya Byumba tuzabibagezaho ubutaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *