Komite Nyobozi y’Ishyaka Green Party yakuyeho abakomiseri bose n’umwanya w’Umunyamabanga Uhoraho.
Tariki ya 23 Nzeri, nibwo Komite Nyobozi Nshingwabikorwa y’ Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) yahagaritse abakomiseri 12.
Dr Frank Habineza, Perezida w’ishyaka DGPR, yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko impamvu bahagaritswe aruko manda zabo zari zirangiye.
Ati:”Nibyo koko nkuko bikubiye mu mategeko agenga ishyaka ryacu Komite Nyobozi Nshingwabikorwa y’ Ishyaka yahagaritse abakomiseri.Byumvikane neza kuba bahagaritse nta byacitse kuko mu minsi iri mbere tuzatora abandi, kandi hari abazagarukamo.”
Mu bakomiseri bahagaritswe harimo ushinzwe ubukungu, ushinzwe Demokarasi n’Imiyoborere myiza, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga; ushinzwe Ibidukikije; ushinzwe Uburinganire n’Urubyiruko; ndetse n’ushinzwe abatishoboye.Harimo kandi ushinzwe Amategeko n’Uburenganzira bwa Muntu; ushinzwe Imiryango itegamiye kuri Leta; ushinzwe Ubukangarumbaga n’Amatora, ushinzwe Igenamigambi Ubushakashatsi n’Iterambere, ushinzwe Politiki n’Umuco ndetse n’ushinzwe Itangazamakuru.
Ku bijyanye n’umwanya w’umunyamabanga uhoraho mu ishyaka wakuweho, Dr Frank Habineza avuga ko byakozwe nk’impinduka z’imbere mu ishyaka.
Dr.Habineza avuga ko ubundi amahame y’ishyaka ariyo ateganya igihe bariya bantu bamara batarasimbuzwa.
Ati:”Impamvu bagombaga gukurwaho bose icyarimwe, ni ukugira ngo n’icyo kintu cyari gihari cy’uko bamaze imyaka icumi bahari kiveho. Birumvikana bamwe bazagarukaho ariko hazeho n’abashyashya.”
Akomeza agira ati:”Mbere twese twari dufite manda zidahinduka eshatu zari mu Itegeko ryacu. Twagombaga kwiyamamaza imyaka itanu inshuro eshatu bikarangira. Umwaka ushize twemeje ko ibyo bya manda zidahinduka byavuyeho, manda ni imyaka itanu ariko ishobora kwiyamamarizwa igihe cyose.Bamwe ntabwo bari kuzagaruka kuko bari barengeje manda ebyiri ariko kuko itegeko ryahindutse ko Komite ishobora gutorwa igihe icyo aricyo cyose, ubwo nabo bamwe bashobora kugarukamo ariko akaba ari manda nshyashya.Urwego rubashyiraho ni Komite Nshingwabikorwa arirwo tuyoboye, rushyirwaho n’Inteko rusange, bakemezwa na biro Politike, ntabwo rero twari gukora inama ya biro politiki bataravaho. Ni nk’uko Perezida wa Repubulika abanza gukuraho Minisitiri w’Intebe agasesa Guverinoma, agashyiraho abashyashya.”
Mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, ishyaka GPR, ryagiye rigaragaza imigambi myiza nko mu rwego rwa demokarasi ryavuze ko hari imyanzuro n’ibyemezo bifatirwa abaturage batabigizemo uruhare bityo ko bazashyiraho uburyo bw’ibiganiro mpaka abaturage bakabasha kungurana ibitekerezo n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukusanya ibitekerezo by’abaturage.
Hazashyirwaho uburyo bwo gutora hakoreshejwe ikoranabuhanga bwunganira uburyo busanzwe mu mpapuro, gushyiraho itegeko rigena imikorere ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku buryo imitwe ya Politiki yose iba ihagarariwe.
Hari kandi gutora itegeko rigabanya ijanisha ryo kwinjira mu Nteko ishinga amategeko rikava kuri 5% ku mitwe ya Politiki rikaba 3% n’aho abakandida bigenga bakakirwa 2%.
Yagaragaje kandi naramuka atowe azongera umubare w’abadepite ku buryo nibura umudepite umwe yahagararira abaturage ibihumbi 100, uburyo bunoze bwo gusaranganya ubutegetsi mu nzego zinyuranye
Gushyiraho ikigo gishinzwe kwakira ibitekerezo n’imishinga y’amategeko biturutse mu baturage, n’imiryango itari iya Leta kijya gikorana n’Inteko ishinga amategeko.
Iri shyaka kandi rivuga ko hazashyirwaho gahunda ihamye ihesha utugari ubushobozi ku buryo kazaba gafite abakozi bahagije, harimo ushinzwe ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, umurimo n’ibindi.
Uwitonze Captone
840 total views, 2 views today