Kiyovu Sports :Umugabo ukubitiwe mu rugo 2, umugore n’abana bamukuraho amaboko.

Umuhanzi Makanyaga Abdul ati:Ubu ni ubugira 2, nkubitwa mvuye mu kabari nasangiye na benshi nkabura untabara.Naho Gasabo iti:Gukubitirwa mu rugo 2 , bigukuraho icyizere.”

Ni byo koko utazi akaraye i Fumbwe araza ifu, ayo niyo mateka ikipe ya Kiyovu Sports yanditse mu minsi itarenze 5. Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 , Gasogi United yatsinze  Kiyovu Sports  ibitego 2 ku busa.Nyuma y’iminsi itarenze 5, ihura na Marine FC mu mukino wo kwishyura wabereye i Nyamirambo muri  1/8 , urangira Marine FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 bituma Kiyovu ihita isezererwa.
Nyuma y’iyo mikino yombi bamwe mu bakunzi ba ruhago bavuze ko burya mu Rwanda nta mupira uhari.
Umwe ati:”Ni gute ikipe yigaragaje ko iri ku rwego rwo hejuru,nka Kiyovu Sport, birangira itsinzwe n’amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya 2.Biteye  isoni.Byumvikane ko Kiyovu amashagaga yatangiranye arangiye pe!Niba ibuze igikombe cy’Amahoro izuba riva, kubona icya shampiyona bizayibiza icyuya.Kandi nabwo ni gutegereza niba APR FC, itanyereye.Kandi nayo ntiyakwitesha amahirwe ikesha Gasogi United.”
Birababaje kubona Kiyovu Sport ikubitwa 2 mu gihe gito.Ese yaciwe intege n’amagambo KNC, yavuze   mbere y’umukino !None se ko yatsinzwe na Marine FC, nta magambo yavuzwe .Bishoboke ko imbaraga yatangiranye zisa n’izirangiye .Cyangwa   bamwe mu bakinnyi bayo bakaba  basigaye, bihata urumogi, inzoga n’abagore kuruta  imyitozo !
Undi Seburengo bazamukurahe ko yitabye Imana ko ariwe wapfaga kurema agatima abafana.Minani Hemed hari icyo yakora se, Wallah tubitege amaso!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *