Ubujiji, ubuswa n’ubumenyi bucye mu by’ubwubatsi bya Rwiyemezamirimo Kaneza Valens bikomeje gushyira ubuzima bw’abanyeshuri mu kaga!!

Ni nyuma yaho ibyumba 9 by’ ishuri ribanza rya’Musenyi ryubatswe mu kagali ka Musenyi mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke risenyutse nyuma yigihe gito ritangiye gukoreshwa (kwigirwamo).

Bamwe mu babyeyi baharerera bavuga ko byatewe na rwiyemezamirimo Kaneza Valens wubatse nabi mu buryo budafite ubuziranenge ndetse akanahangika mu gusakara bitewe nuko ibikoresho yifashishije yashakaga gusaguramo aye. ibi byateje ikibazo maze Tariki ya 9 /03/2022 ibyumba 9 byaribisanzwe byigirwamo bitwarwa n’umuyaga .

Ubwo twaganiraga na babyeyi barerera kuri EP Musenyi badutangarije ko iri shuri ryatwawe n’umuyaga gusa ko nubundi ryari ryaratangiye gusenyuka bitewe nuko ryari ryarubatswe nabi .

Mvuyekure Twahinduriye amazina ni umubyeyi urerera kuri EP Musenyi yagize ati”ubwo ishuri ryari rimaze kubakwa twatangiye kubona ibikuta birekurana n’inkingi zibifashe byumvikane ko ryubatse nabi twabyeretse komite y’ishuri ,itubwira ko bagiye kubibaza ababishinzwe gusa twarategereje tubura igisubizo, nyuma ishuri ryaje kuguruka igisenge .ibi byose twe dusanga ari rwiyemeza mirimo wariye ibikoresho akaduhangika,turasaba inzego zibishinzwe ko zakora ubugenzuzi bwimbitse maze ikibazo ababigizemo uruhare Bose bagakwirikiranwa kuko baba bakina n’umusoro abaturage baba batanze.

ubuhamya bwatanzwe na bamwe mubahubatse ndetse n’abahaturiye bavuga ko haraho uyu rwiyemeza mirimo Kaneza valens yagiye akoresha ibyondo aho kubakisha ciment aha inkuta zimwe zatangiye kurekurana ,hari n’icyumba cyigirwamo n’abana bo mu mwaka wa 4 cyaguye abanyeshuri barimo ariko Imana ikinga akaboko ntihagira uhasiga ubuzima cyangwa ngo akomereke.

ibi byose biba umuyobozi w’ikigo yararebaga abibwira Kaneza ariko ntiyagira icyo ahindura na nubu iryo shuri ibikuta byarasadutse ndetse abarerera aho bahorana impungenge zuko noneho nibyongera kugwa abanyeshuri bashobora kuzahasiga ubuzima. Gusa we ntibimureba kuko aye yarangije kuyaryamo za firingi!!
Uburyo igisenge kiziritsemo nabyo iyo ugeze ku i shuri usanga aribyo byateye kuguruka bitewe biziritse k’uburyo budahwanye n’uburyo bikwiye gukorwa.

Tuganira n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo k’umurongo wa telephone bwana Gasasa Evergiste yatubwiye ko icyo kibazo bakizi ariko ko bacyigejeje ku bashinzwe Ibiza mu karere ndetse ko babahaye amabati yo gusubizaho ,ndetse ko bagiye kuvugana na rwiyemeza mirimo waryubatse agahindura uburyo ryubatsemo kuko basanze ataritaye kubutaka ndetse naho riherereye .

yakomeje avuga ko murwego rwo gukomeza gufasha abanyeshuri baryigamo baganiriye n’ubuyobozi w’ishuri kuburyo abana bajya basimburana bagakoresha ibyumba bicye byasigaye bidasenyutse.

iri shuri ribanza rya Musenyi ryubatswe muri gahunda ya leta yo kwimakaza uburezi kuri buri wese no kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse ingendo ndende zakorwaga n’abanyeshuri bajya kwiga .
EP Musenyi ubusanzwe yigamo abanyeshuri basaga 500 bo mu byiciro byose by’amashuri abanza.
Abarerera kuri iri shuri bibaza iherezo ryabyo kuko ubu Kaneza yagarutse gusubizaho igisenge nyamara ntakosore ibikuta byasadutse ndetse naho yubakishije ibyondo ntagire icyo ahindura impungenge zikaba zikomeje kuba nyinshi .

Nguwo uwo wigize Rwiyemezamirimo kandi ntampamyabumenyi abifitiye (Kaneza Valens)

Uyu Kaneza twabibutsa ko bamwe mubaturage bakurikiranye ibikorwa bye by’ubwubatsi basanga arumuswa ndetse n’injiji akaba afite ubumenyi bucye kuko atize kubaka ahubwo ari umunya mitwe uteye ubwoba bitewe nuko yatangiye akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, nyuma akaba umuyede, akaza kwigiramo kugereka itafari kurindi aba ahindutse umwubatsi atyo nyuma aza guhimba imitwe yo kuba yakwigira Enjiniyeri maze ifaranga ritangira kwisukiranya bitewe nuko yifashisha bibiriya kugirango abaturage barusheho kumwizera.

Ibi byose bigaragarira aho twasuye hose yubatse mu karere ka Gakenke, hose habonetse ibyo bibazo urugero ni mu murenge wa muyongwe naho bivugwa ko amashuri yaho yagurutse iyi nkuru nayo tuzakomeza kuyikurikirana kugirango turusheho kureba ikibyihishe inyuma.

Twagerageje kuvugisha k’umurongo wa telefone uyu wiyita rwiyemezamirimo Kaneza Valens ngo twumve icyo abivugaho maze twagerageza kugira icyo tumubaza akatubwira ko ahuze, kugeza iyi nkuru tuyitangaje.

Ese  Akarere ka Gakenke kugirango gahe isoko ryo kubaka aya mashuri uyu mutekamutwe kaba karagendeye kuki? aho ntikaba nako katarashishoje cyangwa hakaba harimo ka kitu kidogo ariyo ruswa ikunda kuvugwa mu gutangwa kw’amasoko??Ibi tuzabikorera ubucukumbuzi mu nkuru yacu tuzabagezaho ubutaha!!

Biravugwa ko uyu Kaneza Valens akomeje gusarura amafaranga menshi maze akigwizaho imitungo itimukanwa bitewe nuko amaze kugira igisa n’umudugudu w’amazu ahenze cyane ndetse akaba afite imodoka zihenze, abaturage bakavuga bati nutazi kureba yahengereza maze akabona ibyo buri wese yabona. uyu tumuzi ejo bundi adutwara kuri moto none ngo ahindutse rwiyemezamirimo, ahubwo ni rwiyemezagusahura.

Ese ubundi iyi nkuru yaba igamije iki?? aho ntiyaba ari uguharabika nkuko kenshi bavuga ko hari itangazamakuru ridakora kinyamwuga??

itangazamakuru ntabwo tugiye kubibutsa ko ari ijisho rya rubanda kandi rikaba ijwi ry’umuturage, dutegura iyi nkuru twagirango twibutse inzego zirebwa ko zikwiye kujya zishishoza zikareba rwiyemezamirimo zigiye guha isoko ko abifitiye ubumenyi n’ubushobozi dore ko nkuko twabivuze uyu rwiyemezamirimo Kaneza amashuri ndetse n’ubushobozi bye bikemangwa kandi hari abahari babifitiye ubushobozi n’ubumenyi babyigiye muri za Kaminuza kandi bakaba babikora no mu buzima busanzwe, bityo ko uyu mutekamitwe adakwiye gukomeza guhabwa amasoko atandukanye kandi ari umuswa wo ku rwego rwo hejuru.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu Gatanu tariki 29 Mata 2022, ubwo yafunguraga inama yahuje inzego z’abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro gakomeye itangazamakuru kuko izi ko ridahari, imikoranire y’abayobozi n’abaturage yagorana.
Ati “Itangazamakuru ridahari, abayobozi ibyo dukora twaba tumeze nk’abakinira mu nzu kuko abayobozi turatekereza, tugasuzuma, tugafata ibyemezo ariko ibyemezo dufata buri munsi biba bigamije kugera ku muturage kugira ngo imibereho ye itere imbere n’igihugu gitere imbere.”

Abaturage dusoza ikiganiro twagiranye batubwiye ko amashuri ari ibikorwaremezo bya Leta, kandi  ko ibikorwaremezo  byubakwa mu misoro itangwa n’abaturage aha niho rero ba Rwiyemezamirimo badakwiye gukinira mu mafaranga umuturage aba yatanze nk’umusoro.

Tuzakomeza kubagezaho inkuru zigiye zitandukanye zikunda kuvugirwa mu Ntara y’amajyaruguru, ndetse no mu gihugu hose muri rusange.

Ababyeyi bababajwe bikomeye n’amashuri yagurutse akimara kubakwa

John Person

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *