Gakenke – Rushashi bibutse abatutsi bazize Jonoside 1994 baruhukiye mu rwibutso rwa Gakenke

Ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, bo mu cyahoze ari Komini Rushashi, ubu akaba ari mu Murenge wa Rushashi, umwe mu mirenge y’akarere ka Gakenke; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rushashi Etienne Ndangizi Kagobora yatangarije abari aho ko bagomba gukomera ntibaheranye n’agahinda, bakiyongeramo ikizere cyo kubaho bakumva ko Ari Abanyarwanda nk’abandi ,kandi ko igihe kigeze ngo abanyarwanda bumve ko ari abavandimwe kandi ko basangiye bose ibyiza by’igihugu .

Ati «ntabwo tuzibagirwa na rimwe uburyo Abatutsi bishwe urwagashinyaguro, ntituzibagirwa uko habayeho imiyoborere mibi yadukururiye Jonoside ,abayiteguye bayiteguye baziko izamara abantu ariko ntago byabaye kubwitange budasanzwe bwaranze ingabo zahoze Ari aza RPF inkotanyi , zatabaye abicwaga hirya no hino mu gihugu, zatwubatsemo icyizere cy’ubuzima zikimika umuco w’ ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwnda , ayo yose ni amateka tugomba guhora twibuka».

Uyu Munyamabanga  nshingwabikorwa  yasabye buri wese witabiriye uyu muhango wabaye tariki ya 17 Nyakanga 2022 kongera kuzirikana abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri kugirango nayo ishyingurwe mu cyubahiro , gufashanya urubyiruko kumva amateka yagejeje u Rwanda kuri Jonoside no gukumira ingengabitecyerezo ya Jenoside ikigarara hirya no hino ,kwiyubakamo icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.

Uwimana Immaculeé uhagarariye abacitse ku icumu mu Murenge wa Rushashi, yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside kudaheranwa n’agahinda, abibutsa ko bagomba ku namira no guha icyubahiro bakwiye abazize Jenocide no guharanira kubaho bakiteza imbere.
yasabye kandi buri wese gufasha abarokotse Jenoside baba hafi mu muzima bwa buri munsi.

Uhagaranira urwibutso rwa Gakenke yihanganishije abafite ababo baruhukiye  mu rwibutso rwa Gakenke abasaba gukomera no gusigasira ibimaze kugerwaho yasabye kandi ubuyobozi bw’a Karere kuvugurura urwibutso no kongeraho ibice biburaho mu rwego rwo gusigasirwa amateka rubumbatiye,
yasabye abitabiriye uyu muhango gukomeza gutanga amakuru kuhaba hakiri imibiri , kugirango ishyingurwe mu cyubahiro no kuryanya ingenga bitecyezo ya Jonoside ikiboneka hirya no hino mu banyarwanda bifashishije imbuga nkoranya mbaga.

Uyu muhango wo kwibuka mu Murenge wa Rushashi wabereye ku Rwibutso rwa Karere ka Gakenke ruherereye mu murenge wa Kivuruga wabanjirijwe no gushyira indabo ku Mva aharuhukiye imibiri isaga 1800 ya kurwaga hirya no hino mu tuce tugize akarere ka Gakenke ,harimo Imibiri isaga 301 yaturutse mu murenge wa Rushashi .

uyu muhango Kandi witabiriwe n’umunyamabanganshingwa w’umurenge wa Kivuruga wariwaje gufata mu mugongo bagenzi be bo ku Rushashi.

umurenge wa Rushashi Watanze inkunga y’amafaranga azafasha mu gukomeza ku bungabunga urwibutso rwa Gakenke ,wanaremeye imiryango one y’abacitse ku icumu rw’a Jonoside ba boroza amatungo magufi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *