GASABO: Polisi yafashe inzoga zirenga litiro ibihumbi 10 zitujuje ubuziranenge

Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Gasabo ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga,  hakozwe ibikorwa byo gufata inzoga zitujuje ubuziranenge hafatwa uwitwa Ngabonziza Geoffrey, w’imyaka, 35, afite inzoga zitujuje ubuzirange zingana na litiro 10,144 yakoraga adafite uruganda rwemewe, afatirwa mu Murenge wa Jabana, Akagali ka Kabuye, Umudugudu wa Buriza.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Sylvetstre Twajamahoro yavuze ko ari abaturage batanze amakuru ko Ngabonziza akora inzoga zitujuje ubuzirange zitwa  Huguka Ginger drink n’Agasusuruko kandi ko babangamiwe nazo, hategurwa igikorwa cyo kumufata.

Polisi ifatanyije n’izindi nzego yakoze ibikorwa byo kumufata, bageze iwe murugo basanga afite inzoga zitujuje ubuziranenge litiro 10.144, ziri mu makarito 845, akaba yarazipakiraga mu modoka akaziranguza abakiriya be.

Akimara gufatwa yemeye ko asanzwe azikora atabifitiye ibyangombwa  bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA) akaba abisabira imbabazi.

Izi nzonga zose zajyanwe mu kimoteri kijyanwamo imyanda giherereye mu Murenge wa Nduba ziramenwa, naho Ngabonziza wazikoraga acibwa amande, agenwa n’ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti.

Mu Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) ni cyo cyemeza ibinyobwa bikoranye umusemburo byemewe kunyobwa.

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganywa n’ iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ibinyobwa bifite umusemburo urengeje 45 ku ijana by’umusemburo kandi bikaba bidafite icyangombwa cyerekana ubuziranenge (S-Mark) gitangwa n’ikigo gishinzwe ubuzirange mu Rwanda, ibyo binyobwa bifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya  263 mu gitabo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje

CIP Twajamahoro yasoje asaba abaturage kureka kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko no kwangiza umutungo wabo bawushora mu bikorwa nk’ibi byo gukora no kugurisha inzoga zitemewe, anabibutsa ko iyo ubifatiwemo bikugusha mu bihombo wakabaye wirinda ndetse no gufungwa.

police.gov.rw

 435 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *