Kimisagara:Bamwe mu bakekwaho jenoside yakorewe abatutsi , basahuye Niyonzima Etienne banze kwishyura ibyo bangije

Nkuko bitangazwa na bamwe mu baturage ba Kimisagara bahoze baturanye na Hon.NIYONZIMA Etienne ngo bizwi neza ko muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse na mbere yaho gato yahizwe , agasenyerwa amazu ibindi bigasahurwa.Ikibabaje nuko kugirango yishyurwe ibyo yononewe muri icyo gihe , ashinyagurirwa na bamwe mu bamuhemukiye barimo Kamuharaza Christine.

Umwe mu bagabye igitero cyasenye  ndetse kigasahura kwa  Niyonzima utifuje ko amazina ye atangazwa ati:”Ni byo koko  mu rutonde  rurerure rw’abasahuye kwa Etienne narimo ariko narishyuye.Icyo nibuka nuko hasahuwe ibintu  byinshi cyane kuko yari afite n’akabari (Bar) gacuruza inzoga.Birumvikana ko harimo ibintu :Amagaziye ya byeri na fanta,intebe n’ibindi…Inkiko gacaca zimaze kugaragaza ingano y’ibyangizwe, bamwe baramwishyuye abandi baranangira nk’uyu  Kamuharaza Christine.Abari bafite ubushobozi bishyuye make andi Niyonzima ayaradusonera .Byaba byiza uyu Kamuharaza yishyuye ibyo asabwa atiriwe akururana.”

Ikindi twe ntitwemeranya na Kamuharaza uvuga ko hari inyandiko, umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyamitali Innocent yakoresheje azihawe na Niyonzima Etienne zateje ikibazo,kuko tubona zifite ibirango bya leta ndetse hakaba hari n’inyandiko zavuye mu nkiko gacaca no muri MINUBUMWE,zibisobnaura neza nkuko mu byisomera hasi.

 

 

AAmmmaa

 8,656 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *