Musanganya Faustin yateye intambwe kuko ntibyoroshye kuva mu ishayaka CDR,winjira mu muryango wa FPR
Ku itariki ya 22 Gashyantare 1992, abagabo icyenda n’umugore umwe bahuriye muri Hotel Village Urugwiro i Kigali bashinga Ishyaka mu gifaransa bise « Coalition pour la Défense de la République (CDR) » mu kinyarwanda baryita « Impuzamugambi Ziharanira Repubulika ».
Abasinye ku nyandiko ishinga iryo shyaka ni Bucyana Martin, Nahimana Theoneste, Misago Rutegesha Antoine, Mugimba Jean Baptiste, Uwamariya B é atrice, Higiro Celestin, Nzaramba Celestin, Akimanizanye Emmanuel, Hitimama Athanase na Simbizi Stanislas.
Ubusabe bwa CDR bwo kwandikwa nk’ishyaka bwakiriwe na Minisitiri Munyazesa Faustin ku wa 3 Werurwe 1992 nk’uko bigaragara kuri Recepisse No 016/04.09.01.
Bivugwa ko ishyaka CDR, rikijyaho bamwe mu biyitaga inzobere muri politiki na dipolomasi bahoze bakora muri perezidensi ya Habyarimana barimo Musanganya Faustin, Gatashya na Ndererehe bashatse abavuka mu cyahoze ari perefegitura Ruhengeri , bafata umurongo wo gukora propaganda no kwamamaza amatwara yaryo, mu buryo bwo gucengeza ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi .Ibiro bya CDR byari muri sitade ya Ruhengeri ,Rucagu yabatije stade y’Ubworoherane.Chef w’ibyo biro yari Rwabukamba wo mu Kinigi.
Bamwe mu bari bagize iryo tsinda ni: Nahimana Ferdinand wari umuyobozi Mukuru wa ORINFOR, agakomoka mu cyari Komini Gatonde. Yagizwe Visi-Perezida wa Mbere wa CRP, akanayobora itsinda rishinzwe ‘Analyse des Stratégies’;
• BAKUZAKUNDI Michel, wari umuyobozi mukuru w’uruganda rukana impu (SODEPARAL), agakomoka mu cyari Komini Mukingo. Yagizwe Visi-Perezida wa Kabiri, akanayobora itsinda rishinzwe ‘Evaluation et Orientation’;
• Maniliho Faustin yari Umuyobozi muri MINIMART agakomoka mu cyari Komini Nkuli. Yagizwe Umunyamabanga wa CRP, akanayobora itsinda rishinzwe amakuru ‘Information’;
• Hakizimana Déogratias wari Umuyobozi Chef de Division muri MINIMART, agakomoka mu cyari Komini Kigombe. Yagizwe Umubitsi wa CRP;
• Nyirasafari Gaudence yari umwe mubagize Komite y’igihugu ya MRND akaba n’umuyobozi mukuru wa ONAPO. Akomoka mu cyari Komini Kigombe ;
• Renzaho Juvénal yari Chef de Service muri Perezidansi ndetse yaje kuba umujyanama wa Habyarimana, agakomoka mu cyari Komini Nyakinama ;
• Gasore Rukara Pierre yari Umuhuzabikorwa wa Programme yitwa PRIME, agakomoka mu cyari Komini Kigombe ;
• Nizeyimana Félicien ntiberekanye aho akomoka n’icyo akora uretse ko yari mu itsinda rishinzwe ‘Analyse des Stratégies’;
• Ntabahwana Suku Jean Bernard yari ashinzwe Ikoranabuhanga mu Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryo Gutsura Amajyambere (UNDP/PNUD) agakomoka mu cyari Komini Mukingo
• Rutayoberana Alexandre wari Umujyanama muby’amategeko muri Banki ya Kigali-BK, agakomoka mu cyari Komini Nyarutovu
• SISI Jean Damascène wari Chef de Division muri ORTPN, agakomoka mu cyari Komini Kidaho
• Mutwewingabo Bernard wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, agakomoka mu cyari Komini Ruhondo ;
• Semasaka Gabriel wari umuyobozi ukuriye Urwego rushinzwe Intanga z’amatungo (CNIA), agakomoka mu cyari Komini Cyeru
• Gasore Alexis wari umuyobozi w’urwego P.S.G, agakomoka mu cyari Komini Gatonde ;
• Nshimyimana Alexis wari Umunyamakuru muri ORINFOR (azwi cyane mu kiganiro ‘Ejo nzamera nte’), agakomoka mu cyari Komini Nyamugali ;
• Gatashya Jean Berchmans yari umukozi wa Minisiteri y’ibikorwa remezo MINITRAPE, agakomoka mu cyari Komini Kidaho;
• Karabayinga Celestin wari umukozi wa ORINFOR, agakomoka mu cyari Komini Nyakinama;
• Semasaka Aloys yari umukozi wa Minisiteri y’Amashuri Yisumbuye na za Kaminuza (MINISUPRES) agakomoka mu cyari Komini Mukingo;
• Ndagijimana Jean Claude yari umukozi wa ELECTROGAZ, agakomoka mu cyari Komini Gatonde; naMbonyintwali Aphrodice wari umukozi wa MINAGRI, agakomoka mu cyari Komini Nyarutovu.
Uretse ibikubiye mu Mategeko n’Amahame Remezo bya CDR, ibyandikwaga n’ibinyamakuru byayo nka Kangura na NDEREYEHE Charles kwari kubuza impunzi FPR yarwaniriraga gutaha mu gihugu cyazibyaye.
Ni muri urwo rwego Musanganya Faustin ku giti cye yakunze kumvikana kuri radio RTLM, avuga ko nta narimwe MRND, yagabana ubutegetsi na FPR.Na none muri Mata na Kamena 1994 Musanganya buri munsi ntiyasibaga kuri iyo radio avuga ko Interahamwe n’Impuzamaugambi za CDR, bahagaze neza kuri bariyeri nko nta Nkotanyi ibacaho.Ibyo ngo yakunze kubivugira ku Kacyiru aho yari atuye ndetse yongera no kubivugira ku Kirenge-Shyorongi, ahunga Inkotanyi zamwokeje igitutu.Ushaka amakuru ya Musanganya ku byo yatangarije kuri radio RTLM yabaza umunyamakuru w’iyo radio Bemeriki Valeriya ufungiye jennoside yakorewe abatutsi i Mageragere.
Nyuma y’aho leta y’Ubumwe igiriyeho mu gihe Rucagu yari perefe wa Ruhengeri yakanguriye abanyaruhengeri ngo nibinjire muri FPR.Bamwe barinjiye abandi bakomeza kurwana intambara y’abacengezi ari nabwo Musanganya nawe yanze kuyoboka akajya abuza abandi kujyamo.
Nibwo Fawusitini Musanganya nk’umuntu uzi gukorana n’itangazamakuru mu buryo bwo kwangiza no gukora poropagande yandikishije mu kinyamakuru cyitwa “GAHUNDE”cy’umusederi (CDR) mwene wabo inkuru ivuga ngo :“Amacabiranya ya Rucagu ashyize Ruhengeri mu kangaratete”
Bimwe mu byanyuze muri icyo kinyamakuru byavugaga ngo”Mu gihe Rucagu yari perefe wa Ruhengeri yahinze mu Banyaruhengeri ngo nibinjire muri FPR. Yatangiriye ku bacuruzi n’abanyemari abategeka ko bagomba kurahira kandi bagatanga imisanzu muri FPR.Abandi bantu Rucagu yibasiye ni abize kandi badatinya kugaragaza ibitekerezo byabo. Umwe mubo Rucagu yigirijeho nkana ni Profeseri Faustin Musanganya wigishaga mu ishuri rikuru rya INES RUHENGERI wanze kwinjira muri FPR”.
Musanganya Faustin wambaye ikoti ry’umukara( Photo:Maniraguha Ladislas)
Munyumvire namwe ibyo abanyarwanda bavuga , babona bihindutse bakavuga ibindi.Ni muri urwo rwego muri iyi minsi bafashe iturufu ivuga ko noneho Musanngaya asigaye abaneye neza na leta kuko yambaye imyenda ya FPR.Buriya si ya mpyisi yiyambitse uruhu rw’intama ra!Bamwe bo mu miryango yahoze muri CDR, yaba iba mu Rwanda no mu mahanga nibo birwa bataka Musanganya ngo ni umuntu mwiza ni ikimenyimenyi yinjiye mu muryango FPR.
Mbere bavugaga ko yanze kwinjira muri FPR, ndetse ko babimuhatira akanga none babonye iturufu ibapfanye bashatse indi yo kujijisha.Ahubwo bamucungire bugufi atagira ibyo yangiza.
Twabibutsa ko kuba Musanganya yarafungiwe icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi ,agafungurwa atabaye umwere ahubwo yarangije igihano yari yahawe.Habonetse ibindi bimenyetso bishya yakongera agafungwa kuko icyaha cya jenoside kidasaza.
4,357 total views, 1 views today