Musanze : Abayisilamu barishimira uguhezwa mu mashuri kwagiye nk’ifuni iheze.

Mbere y’imyaka 30 ishize, abanyamuryango b’idini ya Islamu nta burenganzira busesuye bagiraga mu myigire yabo kuko bahezwaga mu mashuri nkuko byagarutsweho na Mufti w’u Rwanda Sheik Salim Hitimana ubwo hizihizwaga isabukuru y’ imyaka 30 ishuri rya ESIR rimaze rishinzwe.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abanyeshuri biga muri iri shuri rya ESIR ( Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri), abaharangije ndetse n’abahakoze imirimo itandukanye n’abandi bafatanyabikorwa.

Bamwe mu bayobozi batandukanye bari bitabiriye ibirori(Photo:Setora)

Mu kiganiro cye, umuyobozi mukuru w’idini ya Islam mu Rwanda, (Mufti w’u Rwanda), Sheikh Salim Hitimana wari witabiriye uyu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishuri Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri rimaze rishinzwe, yavuze uko igitekerezo cyo gushinga iri shuri cyatangiye ko ahanini byatewe nuko abanyeshuri basengeraga mu idini ya Islam bahezwaga mu mashuri bityo, bakavutswa amahirwe n’uburenganzira bwo kwiga.

Yagize ati:“ Amateka ashaririye abayisilamu bahuye nayo babuzwa amahirwe yo kwiga , niyo yateye ababyeyi kugira igitekerezo cyo gushinga iri shuri rya ESIR. Ni muri urwo rwego, mu izina ry’umuryango w’Abayisilamu (Rwanda Muslim Community) dushimira ababyeyi bagize icyo gitekerezo bagashinga iri shuri ku bufatanye n’ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda. Turashimira kandi ubufatanye b’inzego bwite za Leta kuko tutakwishoboza nta bufatanye ndetse tugashimira n’ababyeyi baharereye, abaharerera n’abazaharerera, tubizeza bose kuzakomeza ubwo bufatanye.”

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yakomeje avuga ko ahanini iryo vangura ryakorerwaga abanyeshuri b’abayisilamu ryaterwaga n’ubuyobozi bubi bwariho , bityo ashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yakuyeho ako karengane.

Yagize ati ” Ihezwa ry’abayisilamu mu mashuri ryatewe n’ ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe ariko kuba bitakiriho ni ukubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni mu mumpere amashyi n’impundu kubw’imiyoborere myiza izira akarengane n’amacakubiri!!!”

Uretse abayobozi, abanyeshuri bahiga , abahize n’abahakoze, iyi sabukuru yari yitabiriwe n’abahagarariye Andi madini n’amatorero hafi ya yose, harimo Kiliziya Gatolika, ADEPR, EAR n’abandi.

Duhirwe Vanessa yiga muri shuri rya ESIR. Avugana na Gasabo.net yavuze ko ashimira cyane ku bw’amateka basangijwe nk’abana bakiri ku intense y’ishuri kandi ko bagiye kwiga bashyizeho umwete bagera ikirenge mu cya bakuru babo.

Yagize ati ” Turishimye cyane kubwo kumenya amateka yaranze ikigo cyacu ndetse turushijeho kumenya ko bakuru bacu bize mu bihe bitari byiza cyane ariko nkatwe dufite amahirwe yo kwiga mu gihe cyiza , tugiye kubyaza umusaruro aya mahirwe dukoresha neza imashini duhawe, bityo tuzagere ikirenge mu cyabakuru bacu.”

Ni mu gihe umwe mubaharangije yakumbuje barumuna babo ibyiza biri imbere nyuma yo kurangiza kwiga.

Yagize ati ” ESIR yatureze neza kuko n’umuzi w’ubuzima mfite uyu munsi nawukomoye aha. Mu bihe byahise, twarigaga, abanyeshuri 5 ba mbere bajyaga mu bushinwa kandi bose bavaga ahangaha. Bityo, twasaba barumuna bacu guhuza n’abarimu kuko natwe nibyo byadufashije. Abiga ubukerarugendo , ubwubatsi ndetse n’ ikoranabuhanga babikunde kuko nk’abahize , tubemereye imashini (Computers) ijana zizabafasha gukaza ubwo bumenyi.”

Ruhanamirindi Samir ni umuyobozi w’ikigo cya ESIR wabwiye Gasabo.net ko bagiye kubyaza umusaruro imashini bahawe.

Umuyobozi wz ESIR, Ruhanamirindi Samir (Photo:Gasabo)

Yagize ati ” Iyo bavuze ikoranabuhanga ,baba bavuze imashini. Izi mashini tubonye rero, tugiye kuzibyaza umusaruro kuko ari amahirwe tugize azatuma tuva mu bwiza , tukajya mu bindi.”

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imyigishirize ya tekinini , imyuga n’ubumenyingiro Eng. Paul Umukunzi yavuze ko bazakomeza ubufatanye n’ibigo bya Leta, ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano ndetse n’ibyigenga kuko ngo ariyo ntego nyamukuru.

Eng. Paul Umukunzi Umuyobozi Mukuru Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro(Phto:Setora)

Yagize ati ” Ndabanza gushimira cyane umuryango w’abayisilamu ukomeje kunoza ireme ry’uburezi riboneka muri ESIRI muri gahunda yo kugira uruhare mu kubaka igihugu. Bityo, nababwira ko hari gahunda twatangiye yo gufatanya n’amashuri yigenga hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga ngo tunoze ireme ry’uburezi mu mashuri yose ari mu gihugu, yaba aya Leta, yaba afatanya na Leta ku bw’amasezerano ndetse n’ay’abikorera. Nagira ngo mbizeze ubufatanye guhera uyu munsi cyane ko tumenye ibyo mukeneye.”

Ishuri rya ESIR TSS ryabonye izuba mu mwaka w’1992. Ubwo twakoraga iyi nkuru iri shuri rifite abanyeshuri b’ibitsina byombi bagera kuri 666, babarizwa mu mashami 4 atandukanye ariyo ubukerarugendo (Tourism), ubwubatsi (Building construction), icungamari (Accounting) n’ikoranabuhanga ( Networking).

SETORA Janvier

 2,953 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *