Ibitaravuzwe kuri Muhizi Charles wiyitirira ko yaguze Itorero rya ADEPR PCI Uganda

Muhizi Charles (P/net)

Hamaze iminsi hacicikana amakuru  avuga ko itorero rya ADEPR Uganda ryaguzwe  na  Muhizi Charles  ngo wahoze afite Itorero True salivation ryahindutse  Pantecote True salivation.

Iyi nkuru ikimara gusohoka abatavuga rumwe na nyobozi ya ADEPR, iyobowe na Karuranga Efrem na Karangwa John bayisamiye hejuru, batangira gukwirakwiza hose ibihuha  ko nta wundi wihishe inyuma y’iki gikorwa uretse umuvugizi wungirije Karangwa John.

Nyuma y’izo nkuru  ikinyamakuru  Gasabo , kegereye komite ya ADEPR, ndetse kivugana n’umuvugizi wungirije Karangwa John .Mu magambo make yadutangarije ko izo nkuru azumva nkuko natwe tuzumva.

Ntakirutimana Theoneste ( P/net)

Karangwa John ati:”Ibyo bintu byose mbyumva nkuko namwe mubyumva , kubimbaza nunkumpohotera cyane , ariko kubera ko ndi umuvugizi wungirije w’itorero ADEPR, mu magambo make icyo navuga nuko ibyo bintu  ntaho mpuriye nabyo.Mpereye kuri Muhizi Charles bavuga ko yaguze  Itorero rya ADEPR PCI Uganda, simuzi yewe sindanamubona.Naho Ntakirutimana Theoneste  wigeze kuyobora  Itorero rya ADEPR PCI Uganda uri mu maboko y’ubutabera.Twarakurikiye  twumva ko yaba nibura abazwa ku nyandiko yandikiye inzego za Uganda kandi atakibarizwayo.Byumvikane ko ibyo abazwa ntaho bihuriye na ADEPR, ari ibintu ku giti cye.”

Bamwe mu bakristu basengera mu itorero ADEPR, batifuje ko amazina yabo atangazwa babwiye ikinyamakuru Gasabo ko biriya byose bivugwa muri ADEPR , bikitirirwa Karangwa John  hari agatsiko kabyihishe inyuma kagamije kumwanduriza izina no kumuteranya n’inzego za leta.Buri gihe ikibaye cyose Karangwa , yewe hari n’igihe bavuga ngo yafunzwe .Ejo bakongera ngo ntaraye ntiyiriwe .Inama yose ibaye ku bijyanye n’imikorere y’iterambere ry’itorero abatifuza komite bahita batangaza ko kuri ADEPR habaye inama yo kweguza Karuranga na Karangwa.

Umwe mu bapasitoro ati:”Ni byo koko hano mu itorero rya ADEPR, hari udutsiko dushaka imyamya,  kuyigeraho tukitwaza bimwe mu bidafitanye isano n’itorero .Ugasanga buri kanya buri sagonda bari mu binyamakuru ngo bombori  bombori muri ADEPR, ubundi ngo  habaye inama yeguza komite.Mbese muri make nuwo mukino  abatifuza komite birwamo ,aho kugira ngo bakore indi mirimo  ibatunze, birwa bajomba ibikwasi  komite ya Karuganga  baca ibikuba  ngo yeguye.”

Undi nawe ati :”Kuba bivugwa ko Muhizi Charles yaba yaraguze  ADEPR/Uganda ni ibintu  bikururwa na Rev Singirankabo Jean De Dieu, umushumba  wari wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero bikaba byaratangiye ubwo  abayobozi ba ADEPR Uganda  bafataga icyemezo cyo guhindura izina ry’iri dini baryita PCIU (Pentecostal Church International of Uganda ) batora n’ubuyobozi bushya. Bikavugwa ko uwitwa Cyusa Jean Paul, umukirisitu wo muri ADEPR i Kampala ariwe wagiye uzanamo amanyanga menshi yo gushaka kwiyandikishaho ririya torero ariko birangira umutwe umupfubanye.”

Hari uwatangaje ko biriya bivugwa ko Muhizi Charles yaba yaraguze ADEPR/Uganda ari gukabya kuko uretse no kuyigura nyiyabasha no kugura  umudugudu mu itorero  ADEPR.Cyane ko icyo azwiho ni ukwishakira abagore , umwe yagenda agasezerana n’undi yishakira amaramuko , none ngo yaguze ADEPR/PCIU (Pentecostal Church International of Uganda ).

Umwe mu bazi Muhizi ati:”Uyu  ndamuzi yikundira guhinduranya abagore yiyita umuseribateri,  yize muri UNILAC, yarafite umugore banasezeranye n’ubukwe bwabo narabutashye babyaranye abana babiri ariko yirirwaga amutoteza kugeza ubwo bimushobeye asubira iwabo n’abana.Naho ibyo kugura ADEPR/PCIU (Pentecostal Church International of Uganda ),ntiyabishobora .Mu Rwanda yarafite itorero ryasengeraga mu kizu gishaje Kimironko.Byarangiye gifunzwe n’inzego z’umutekano ngo hatazagira uwo kigwira kikangiza ubuzima bw’abo yabeshyaga ngo arabasengera babone ibitangaza by’imana.Kuvuga ko ageze I Bugande ubuzima bwahindutse akamera neza kugeza aho aguze ADEPR/PCIU ni  nko kuzamura uruhinja  mu bushorishori. “

Ubwo Rev. Karuranga Ephrem, yatorerwaga kuyobora ADEPR asimbuye Sibomana, yavuze ubutumwa bwiza cyane yagize ati “Kuba tugiriwe icyizeye cyo kuyobora ADEPR, tugomba gukorana umurava turabisengera kandi twizeye ko Imana izabidufashamo. Hamwe na bagenzi banjye icyo twumvikanyeho ni uko dukwiye kubaka ikintu cy’amahoro. Ikigenda kibura ni uko mu bayobozi kenshi umuntu yireba ntarebe ku mukumbi, iyo utarebye ku mukumbi ntabwo nabishidikanyaho urangiza nabi.”

Nta wabura kuvuga ko ADEPR imaze kuba ubukombe kuko yatangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 1940 ikaba imaze imyaka 79 , ivuga ubutumwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, ikaba kandi yaragabye amashami mu mahanga harimo n’igihugu cya Uganda.

Nyirubutagatifu Vedaste

 1,898 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *