Kigali:Mu rwunge rw’amashuri rwa Kigali haravugwamo ibibazo bivanze no kwigaragambya

Tariki ya 11 Gicurasi 20023 , mu rwunge rw’amashuri rwa Kigali, ruherereye mu Murenge wa Kigali, ahazwi nka Norvege , mu mujyi wa Kigali, mu masaha ya saa sita havutse ibibazo bituma abana banga kurya.Bakora igisa nk’imyigaragambyo.

Bivugwa ko mu gihe abana bafataga amafunguro yo ku manywa ngo haba hagaragaye udusimba dufite isura y’imiserebanya cyangwa se icyugu. Nkuko bitanagzwa na bamwe mu banyeshuri biga muri icyo kigo ngo utwo dusimba  tuzwi kw’izina rya Marie josee.Twa tundi   dukunda kuboneka mu mazu y’abantu  tuba dutoragura amasazi n’imibu….
Nkuko twabitangarijwe  na bamwe  mu bana biga muri icyo kigo ngo  hari  amasahane yabonetsemo uduce tw’utwo dukoko nibura  ku masahane agera kuri ane .
Kugeza ubu ngo ntiharamenyekana  uwaba yashyizemo utwo dukoko cyangwa  ngo hamenyekane uburyo twageze muri ayo mafunguro.
Umwe mu barimu twaganiriye wanze ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we, yabwiye ikinyamakuru Gasabo.net ko bikimara kuba ngo ibiryo byahise bimenwa ndetse ngo abana bataha bugufi bemerewe kujya gufatira amafunguro mu ngo iwabo.
Ati:”Kubera ko abana bari batangiye kurya ngo hatumijwe abajyanama b’ubuzima kubitaho kuko ngo utwo dukoko dufite ubumara bushobora kwica abantu benshi mu gihe gito.”

UBWOBA NI BWOSE MU BANYESHURI N’ABABYEYI.

Ikinyamakuru Gasabo net cyaganiriye n’abana biga muri icyo kigo bamwe barahiye barirenga ko batongera kurya ibiryo mu kigo.

Bati:Turacyakunze ubuzima bwacu kuko bo na nubu nta gihamya ko  nta muntu watayemo iryo shyano cyane ko no mu nyaka nk’itatu ishize havuzwe abana bahawe super dip n’umuntu hafi y’ikigo birangira  bamwe kurwaye  ndetse umwana umwe w’umukobwa akaba yarahaburiye ubuzima.Ko ngera kurya muri iki kigo biragoye cyane ko nta buyobozi bufite mu nshingano zabo nka RIB,abashinzwe uburezi n’ubuzima ku rwego rw’igihugu baje kuduhumuriza, ahubwo ubuyobozi bw’ikigo n’inzego z’ibanze babigize ibanga.”

KU UHANDE RW’ABABYEYI.

Ababyeyi nabo ntibajya kure y’ibyo abana barimo kuvuga ariko bamwe muri bo bemeza ko bishoboka ko utwo dusimba dushobora kugwamo ku bw’impanuka kuko dukunze kuba tuzenguruka mu mazu .Ariko hari n’abatangaza ko byaba ari uburangare bw’abatetsi kuko , uko ikigo  cyubatse byerekanako harimo umutekano.

Tvugana n’ubuyobozi bw’ikigo kuri telefoni birinze kugira icyo butangaza , bifuza ko twahura ariko nyuma duhamagye umuyobozi w’ikigo ngo duhure aduhe amakuru y’imvaho ,yatwandikiye ubutumvwa bugufi ko ari mu nama ya FPR.

Uretse imicungire mibi y’abana turi gukurikirana andi makuru avugwamo k’isesagurwa n’imicungire mibi y’umutungo ukomoka ku byo ikigo kinjiza.Bikavugwa ko hari amafaranga menshi yinjira mu kigo aturutse ku bukode ry’amahema aberamo ibirori yaba ajya mu mifuko ya bamwe mu bayobozi b’icyo kigo.

 2,009 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *