Kubera ubukangurambaga bwa RCA , byatumye koperative DUKUNDE KAWA/Gakenke yiteza imbere

Koperative ‘Dukunde Kawa’ ifite icyicaro mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, ikaba itunganya kawa nziza cyane , ku rwego mpuzamahanga.

Iyi koperative yigeze guhura n’ibibazo bishingiye ku miyoborere mibi n’imicungire mibi y’umutungo bikaba byarakururaga umwuka mubi mu banyamuryango. Yavuzwemo  kandi ikibazo cy’iyirukanwa ry’abakozi,  gufungwa no kudahabwa icyo amategeko abemerera nk’abakozi n’ibindi…

Kubera ubukangurambaga bwa RCA , byatumye koperative DUKUNDE KAWA/Gakenke yiteza imbere

Nkuko bitangazwa na Bizimana David, umukozi w’ikigo cyo guteza imbere amakoperative mu Rwanda ngo kubera ibyo bibazo byari muri iyo kopetative , RCA nk’ikigo gifite mu nshingano zacyo amakoperative cyafashije  iyi koperative gukemura ibibazo byari biyugarije.

Bizimana ati:”Twabafashije gutumira inama rusange,bigira hamwe uko bakemura ibibazo byabo.Ikigo nka RCA cyabafashije  gukorerwa audit, imyanzuro yavuyemo irahari.Tubakangurira gucunga umutungo wabo neza.”

Bamwe mu banyamuryango ba DUKUNDE KAWA/Gakenke babwiye ikinyamakuru Gasabo ko, koko ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative ( RCA) cyabagiriye inama kibakangurira gukorera hamwe none bakaba bageze ku ntera ishimishije mu iterambere ry’igihugu.

Gapari  , umunyamuryango wa DUKUNDE KAWA uvuka mu Murenge wa Muhondo  ati:”Nyuma y’uko komite yari iyobowe na Perezida Ntahobavukiye Jeremie , ikurikiranyweho kunyereza umutungo wa koperative, hahise hashyirwaho komite nshya iyobowe na Mubera Celestin , ubu ibintu biragenda neza.

Mubera Celestin, umuyobozi wa koperative DUKUNDE KAWA/ GAKENKE (Photo:net)

Nyirabagenzi , umwe mu banyamuryango ba DUKUNDE KAWA/GAKENKE  uvuga ko kawa imaze kumugeza kuri byinshi aho yubatse inzu y’amatafari ahiye, akaba afite ibipimo bya kawa bifite ibiti hafi 2450.

Ati :“Twahingaga kawa  ntituyinywe ubu twegerejwe aho dusongore kawa , sinzasiba kuyinywa.Kawa ni zahabu yacu hano i Ruli .Koperative yacu Dukunde Kawa yafashije urubyiruko kwiga imyuga , yahaye akazi abaturage benshi ndetse itanga n’inka.”

Wellas Karangwa wahoze ari umuyobozi wa koperative DUKUNDE KAWA ,nawe yatangaje ko nyuma y’amakimbirane yari muri iyo koperative ,bamaze gutera imbere ngo kandi ibyo byose babikesha politiki nziza ya RCA, yita ku makoperative umunsi ku munsi.

Nkuko bitangazwa na Mubera ,umuyobozi wa koperative DUKUNDE KAWA/Gankenke  ngo muri iki gihe  uruganda rufite ubushobozi bwo gukaranga ibiro 100 bya kawa mu isaha, bakaba barungutse uruganda rwa 3, rukaranga kawa rukanayipfunyika ku buryo  abahinzi bishimira iryo terambere rivuye mu mbaraga zabo.Icyo bishimira cyane ngo  nuko begerejwe  coffee shop aho umuturage aza  kugura no gusogongera ku giciro gito.

Ati:’Turashimira  ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA, kutuba hafi , baduha ubujyanama n’ubukangurambaga.Badufashije gukora audit ibintu biri ku murongo .Tumaze kwishyura ideni rya miriyoni 96, twishyuye ibirarane by’ imisoro ya Rwanda Revenue Authority.Tukaba dufite ikigo kigisha urubyiruko ibijyanye n’ubukerarugendo mu rwego rwo kwamamaza kawa yacu.Dufite kandi laboratoire yo gupima kawa ku rwego mpuzamahanga.”

NIYONSENGA Aime Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke  wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere yabwiye Gasabo ko koperative DUKUNDE KAWA/GAKENKE ari koperative y’intangarugero mu gutunganya kawa.

Ati:”Iyi koperative iri mu za mbere mu Karere kacu, nyuma y’ibibazo byari birimo ,abanyamuryango baraganirijwe , ibibazo birakemuka  ubu barakora neza ku buryo  bageze ku rwego rwiza rwo gutuma umuhinzi w’ikawa ahindura ubuzima.”

Koperative Dukunde Kawa yatangiranye abanyamuryango 300 muri 2000, ubu ikaba igeze ku banyamuryango 1193.

Ni nyuma y’uko muri 2003 itewe inkunga na Minisiteri y’Ingabo, y’Amadorari ibihumbi 40, aho yabafashije kwiteza imbere mu buhinzi bwabo, kugeza ubu bakaba bamaze kugira inganda enye zitunganya kawa.

Uwitonze Captone/journal Gasabo

 1,076 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *