BRALIRWA:Agatsiko k’amabandi kabohoje SOSERGI

Nkuko bitangazwa na bamwe mu banyamigabane ba  SOSERGI (Société des services Gisenyi), ngo hashize iminsi muri iyo sosiyeti havugwa amakimbirane yo kubohoza iyo sosiyete y’ubucuruzi y’abakozi b’uruganda rwa Bralirwa bitwaje iturufu y’amacakubiri bagereka kuri Bizimana Edourd,perezida w’inama y’ubutegetsi akaba numwe mu bafite imigabane myinshi muri iyo sosiyeti.

Ngo amakimbirane yatangiye ubwo Kalisa Kirenga wari umuyobozi mukuru  wa SOSERGI , yirukanwaga ashinjwa amakosa menshi harimo no kwiyongeza umushahara.Ngo Kirenga ntiyishimiye imyanzuro yamufatiwe ngo yahise asudira inzugi z’ibiro yakoreragamo biba ngombwa ko  Bizimana Edouard, yitabaza umuhesha w’inkiko ngo afungure  ibiro byari byarafunzwe na Kalisa Kirenga washyizweho nk’Umuyobozi w’Agateganyo w’iyi sosiyete.

Safari Augustin uri mu bagize Inama y’ubuyobozi ya SOSERGI avuga ko bimwe mu bibazo byateje umwiryane harimo n’inyerezwa ry’amafaranga.

Yakomeje ati “Nk’inama y’ubuyobozi twasanze umukozi wo muri Cantine igaburira abakozi yarakoze uburiganya, umunzani akoresha utwiba ibilo bibiri. Twafashe icyemezo cyo kumuhindura ariko umuyobozi ntiyabyemera. Twagiye mu butumwa bwo kugura imodoka i Kigali tuyigura n’umuntu utari muri kampani tuyigura miliyoni 37 Frw ariko perezida agiye gukora ihererekanya asanga ari miliyoni 25 Frw zanditseho arabyanga yishyura 25 Frw zanditse ni nayo mvano y’amakimbirane kuko yanze ko miliyoni 12 zinyerezwa.’’

Kalisa  ntiyemeranya na Safari we, yatangarije ikinyamakuru gasabo ko hari hashize iminsi  ku kazi hari ikibazo, Perezida w’inama y’ubutegetsi agafata ibyemezo wenyine atumvikanyeho n’abandi bahuriye mu nama y’ubutegetsi, rimwe akamwimura, akamujyana ahandi cyangwa akirukana umukozi abandi batabizi.

Ati: “Icyantangaje saa moya z’ijoro yazanye umuhesha w’inkiko n’umufundi gusenya inzu dukoreramo, abazamu barantabaza bambwira ko ibintu umuyobozi arimo gukora bidasanzwe, nibwo natabaje inzego z’umutekano zisanga yishe inzugi ndetse binjiye mu biro nkoreramo ashaka gutwara inyandiko zimushinja amakosa akora, inzego z’umutekano zikora akazi kazo.”

Bizimana yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko bimwe mu bibazo byabaye byakuruwe n’agatsiko kagizwe na Kirenga ndetse ko nta jambo Kirenga agifite muri SOSERGI.Ngo ibyo akora byose ni amatakirangoyi no kujijisha inzego n’abanyamigabane ba SOSERGI, ngo batamenya uko yarigishoje umutungo wabo.

Ati:”Yirutse mu nzengo zose azibeshya, none zimwe zatangiye kumuvumbura.Aho bataramumenya neza ni muri RDB, kandi nabwo bazamuvumbura bidatinze.Ubushize natumuje inama rusange y’abanyamigabane ngo mbagezeho uko ibintu byifashe, ndetse mbimenyesha inzego zose z’akarere ka Rubavu n’umwanditsi mukuru wa RDB.Nyuma Kirenga na visi perezida Fraterne bandikira akarere basaba ko iyo nama itaba kubera ibyo bavugaga mu ibaruwa nkuko babyiyandikiye.Impamvu yo kwandika iyo baruwa nta yindi n’ubwoba bafite ko mu gihe bamwe mubanyamigabane bazabavumbura ko babaririye umutungo bazabakuraho amaboko.”

Abanyamigabane ba SOSERGI CO.LTD Barasaba inzego z’ugubenzacyaha n;ubushinjacyaha gufata NIYONZIMA Fraterne, Visi Perezida w’inama y’ubutegetsi, ndetse akaba n’umwe mu basinya ku mpapuro zisohora amafaranga, ibi bikaba bisobanuye ko nta faranga na rimwe rya SOSERGI CO LTD ryanyerezwa atabigizemo uruhare. Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya KIRENGA KALISA wari umuyobozi w’agateganyo wa SOSERGI CO LTD yo 06/10/2021, yandikiye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi atanga ibisobanuro ku ibaruwa No 024/SOS/PCA/2021 yagaragajemo NIYONZIMA Fraterne ko nawe hari amafaranga 140,000rwf yahawe kuri cheque ajyanye n’ubutumwa yari yagiyemo ariko we ntabwo yafashwe ngo akurikiranwe.

Hagafatwa byihuse HINJORI MUYOMBANA Methode wakoranye  amasezerano y’amabimbano yo 26/08/2021 na  MUSHIMIYIMANA Issiaka yo kugura imodoka ya MITSUBISHI FUSO FIGHETR, bagamije kwiba miliyoni 12,000,000rwf kuko amasezerano y’umwimerere agaragaza ko iyi modoka yaguzwe miliyoni 25,000,000rwf  mu gihe bari babeshye ko imodoka izagurwa akayabo ka miliyoni 37,000,000rwf .

Ikindi ngo HINJORI MUYOMBANA Methode yagiye inama na MUSHIMIYIMANA Issiaka, bakoresha Umuheshaw’inkiko w’umwuga witwa Me INGABIRE UWAYO Lambert bafatira konti ya SOSERGI CO LTD iri muri KCB BANK ndetse  bakaba barareze SOSERGI CO LTD  mu rukiko rw’ubucuruzi bagambiriye ko izo miliyoni 12,000,000rwf  zasohoka zikanyerezwa byitiriwe ko ari icyemezo cy’urukiko. Ikibabaje kandi ki uko mu gutanga icyo kirego bakoresheje ayo masezerano y’amahimbano.  Ndetse amakuru dufite akaba avuga ko kugira ngo ibyo aya mafaranga yose banyereje bijye ahagaragara bishingiye kuri iki gikorwa cy’uko Perezida w’Inama y’ubutegetsi hagarikishije sheki ya miliyoni 12,000,000rwf zari zigiye kunyerezwa na HINJORI MUYOMBANA Methode afatanyije na MUSHIMIYIMANA Issiaka.

Amasezerano nyakuri y’amafaranga yaguzwe iriya modoka ni miliyoni 25,000,000rwf amasezerano akaba yarabaye hagati ya BIZIMANA Edouard Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya SOSERGI CO LTD na Madamu UMUNEZERO Chantal wari uhagarariye HONEST BUSINESS SPAREPARTS LTD tukaba tutiyumvisha uko MUSHIMIYIMANA Issiaka nawe yiyita nyiri iyi modoka ku buryo agera n’aho atanga ikirego cyo gufatira konti za SOSERGI CO LTD. Kuri iki kibazo Perezida w’Inama y’Ubutegetsi yandikiye HINJORI MUYOMBANA Methode amusaba ibisobanuro byanditse ariko yanze kubitanga bigaragaza umugambi yari afite wo kunyereza umutungo w’ikigo.

KIRENGA KALISA: Uyu ni umukozi wa SOSERGI CO LTD ushinze imicungire y’abakozi (Human Ressources). Mu kwezi kwa kane 2021 yagizwe umuyobozi w’agateganyo wa SOSERGI CO LTD (Directeur ai). Akimara kugirwa umuyobozi w’agateganyo dore ibikorwa bigamije kunyereza umutungo wa SOSERGI CO LTD yahise akora bimwe mu binyuranyije n’akazi yahawe bituma yirukanwa ariko akomeza kugaruka muri SOSERGI gutera itiku ko harimo bimwe mu bitagenda.

Nsengiyumva Marcel, umwe mu banyamigabane ba SOSERGI ati:”Uyu mugabo Kirenga yirukanwe muri SOSERGI,ariko buri gihe azanamo iterabwoba yandika inzandiko kandi atakihakora.Ubu yiyita umwe mu bagize komite ya SOSERGI,  ngo ni sekereteri wa SOSERGI ! Ni  nde wamushyizeho!Ko nta nama rusange yigeze  iterana ngo imuhe uwo mwanya.Ahubwo ari kurwanya inama rusange ngo itaba , abanyamuryango bakamenya amakosa yakoreye sosiyeti nk’umuntu wayiyoboye .Ni uburyo yahimbye bwo kujijisha abanyamigabane.”

Kirenga na Fraterne visi peresida babwiye ikinyamakuru Gasabo  ko Bizimana yirukanwe muri SOSERGI, ngo kubera amakosa yakoze.Naho bamwe mu banyamigabane bakavuga ko Bizimana Edouard nta kosa na rimwe yakoze muri SOSERGI, ko azira kuba yaragaragaje ibisambo byashakaga kuriganya umutungo wa SOSERGI.Akaba ari muri urwo rwego bimwe muri ibyo bisuma bidashaka ko inama rusange iba ngo abanyamigabane batamenya ubusambo bwabo.Bakaba baritabaje uwanditsi mukuru muri RDB, ngo atumize inama rusange yo kwiga no gukemura ibibazo bivugwa muri SOSERGI.

Tuvugana na Kayibanda Richard, RDB register ku kibazo cya SOSERGI,yavuze ko nta makuru yatanga ngo tuzandikire uwitwa Doreen Ingabire kuri tel +250 789 525598.Byumvikane ko afite ibyo akwepa azi, cyane ko bamwe mu banyamigabane bamukeka gukorera mu kwaha kw’abashaka kuriganya umutungo wa Sosergi.None se, tuvuge ko atazi agaciro k’itangazamakuru , ariko tuzi ko akazi kuko ntari muri babandi bize umugoroba mu kibeho baca ibiti n’amabuye ngo barize da!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *