Karongi:RIS KIVU BREEZE HOTEL, ya Croix Rouge y’u Rwanda iteye amatsiko
Muri iyi minsi mu mujyi wa Karongi hari kubakwa amahoteli menshi agezweho yubatse ku Kiyaga cya Kivu nk’ahantu nyaburanga, abantu bifuza kuruhukira.Ni muri urwo rwego , Croix Rouge y’u Rwanda yujuje RIS KIVU BREEZE HOTEL ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
RIS KIVU BREEZE HOTEL ni imwe mu mahotel agezweho mu Karere ka Karongi yakira ba mukerarugendo umunsi ku wundi bagenzwa n’ubushakashatsi no kureba ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu kuko amahumbezi yacyo afasha buri wese uhageze kumva aguwe neza bikamufasha kuruhuka.
Serivisi zo muri RIS KIVU BREEZE HOTEL no gutembera mu busitani bwayo ni ntamakemwa , ikaba itanga amafunguro atandukanye yo ku rwego mpuzamanga.
Amafoto yafashwe na Thiery na Captone
Nta gushidikanya kandi ko RIS KIVU BREEZE HOTEL izagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’agace iherereyemo.Ikaba ifite ibyumba 27 byo gucumbikamo, icyumba kinini cy’inama na Restaurant igezweho.
Uwitonze Captone
E-mail:uwitonzecapiton@gmail.com
1,843 total views, 1 views today