Urugiye kera ruhinnyuza intwari koko, Cote d’Ivoire yambitse Senegal ibicocero

Umukino wari witezwe na benshi warangiye Sénégal ikubiswe na  Côte d’Ivoire, wari umukino  ushyushye pe !Bamwe bati :”Urugiye kera ruhinyuza intwari naho abandi ngo  « Impundu zagupfubiye zirutwa n’induru zaguhiriye.

Sénégal yari ifite Sadio Mani icyuye umunyu  kandi ariyo abenshi bahaga amahirwe yo kwegukana igikombe.

Kugeza ubu niyo yonyine yari igeze muri kimwe cy’umunani itaratsikira na rimwe,izayigimbye zose yarazisenuye.

Imikino yari imaze gukina itatu …Yose yarayitsinze iba iya mbere mu itsinda ryayo ifite amanota icyenda ku icyenda.

Izindi nazo zitwaga iza mbere mu yandi matsinda,ntayari yakarenza arindwi ku icyenda.

Iyo rero bahuye none yo ikaba yari ifite amanota atatu gusa ikesha agakino kamwe yatsinze .Yari n’iya gatatu mu itsinda yabarizwagamo.

Ubuherutse bwo yarakanyazwe ibi bya ngwino urore,ivumbi riratumuka,bayihamangira ibitego , ibi…Bine ku buntu.

Gukandagira muri kimwe cy’umunani byabaye ku bwa burembe…

Inkokoko iri iwabo rero yashonze imukara.

Ku wa gatandatu tariki 03.02.2024 ni ukuzareba uko izesurana n’izarokoka  hagati ya Malie na Bourkinafaso .
Nta gitangaza wabona nayo iyishoreje rushorera…Mbiswa !Football nta mpuhwe ugira koko ikipe izamuke Ku giceri ikomeze itsinze iyazamutse ari iya mbere!!!!

Uwitonze Captone

 3,557 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *