Abanyamakuru bahuguwe ku ndwara zifata amenyo

Abanyamakuru basobanuriwe ko mu kanwa kacu huzuyemo bagiteri ibihumbi n’ibihumbi. Usanga ku menyo, ku ishinya ku rurimi n’ahandi hanyuranye mu kanwa. Izo bagiteri zifite akamaro nyamara hari igihe ziba mbi zikaba ari zo zigira uruhare mu kwangirika kw’amenyo yacu.

Kwangirika biterwa nuko zimwe muri izo bagiteri zikoresha isukari iri mu byo turya nuko zigahinduramo aside. Uko iminsi igenda yisunika niko iyo aside igenda yangiza amenyo ndetse akanacukuka .

Iryinyo buri munsi rigenda ritakaza imyunyungugu ari nako rigenda ryangirika, ariko uko uyoza, arisana. Nyamara iyo aside zigenda ziba nyinshi, nko mu gihe ukunda gukoresha ibintu birimo amasukari cyane kandi ntuyoze ku buryo buhoraho kandi neza, iryinyo rigenda ryangirika buhoro buhoro kuko aside zirusha ingufu ubwirinzi bwo ku menyo.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kiributsa buri wese kuzirikana isuku yo mu kanwa ndetse no kwivuza indwara z’amenyo hakiri kare.

Ni muri urwo rwego ,Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora ubukangurambaga ku ndwara zitandura, bahawe amahugurwa ku ndwara zo mu kanwa n’ikigo  SOS Children’s Village Rwanda mu mushinga wa Healthy Teeth for Life project.

Uyu mushinga wa Healthy Teeth for Life project ukorera muri SOS Children’s Village Rwanda wabitangije mu mashuri 7 ariko ubu usigaye mu kigo cya mashuri cya GS Gacurabwenge aho barimo kugeragereza iryo somo.

Madamu Beatha umuganga w’indwara zo  mu kanwa ukora muri SOS Children’s Village Rwanda, avuga ko kugira ngo umuntu yirinde uburwayi bw’amenyo ndetse n’indwara ziterwa no kugira isuku nke yo mu kanwa, buri muntu wese asabwa koza amenyo byibura inshuro 2  ku munsi.

Ati :“Ni byizi kugira isuku yo mu kanwa, umuntu akoza amenyo buri gihe cyose amaze kurya, kandi akabikora inshuro 2 ku munsi nibura iminota 3 ”

Mu cyumweru gitaha tariki ya 20 werurwe buri mwaka akaba ari umunsi mpuzamahanga w’indwara zo mu kanwa aho inzanganyamatsiko igira iti: “Mukanwa hazima umubiri muzima”

Uwitonze Captone

 960 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *